2014/15: Ibigo n'ingo ibihumbi 50 zizahabwa umuriro w'amashanyarazi
Mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2014/2015 hagati y’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri, Minisitiri James Musoni yatangaje ko muri uyu mwaka bagiye kongera umuriro w’amashanyarazi u Rwanda rufite ku kigero gisaga 50% by’umuriro wari usanzwe wa Megawatt (MW) 119. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi “Rwanda Energy Group Limited (REG)” kikavuga ko bizagifasha mu kugeza umuriro w’amashanyarazi kungo n’ibigo ibihumbi 50 bitari biwufite.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi “Rwanda Energy Group Limited (REG)” ni kimwe mu byagiranye amasezerano na Minisiteri y’ibikorwa remezo. Imwe mu mihigo cyiyemeje muri uyu mwaka harimo kugabanya igihombo cy’umuriro wangirikaga dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura 23 by’umuriro u Rwanda rufite upfa ubusa.
Ikindi kandi hari n’umugambi wo gutangiza imishinga minini mishya nk’uwo kubyaza nyiramugengeri umuriro w’amashanyarazi biteganyijwe ko uzajya utanga MW 100, umushinga mushya wo kubyaza amashanyarazi amazi (Hydro-Power) wa MW 100 hatatangajwe aho uzaba uri n’uwa Gaze Metane (Methane Gas) wa MW 50.
REG kandi yatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzinjiza mu miyoboro y’umuriro w’amashanyarazi u Rwanda rusanganywe MW 61,5, uzaturuka kuri Gaze Metane, umuriro ukomoka ku zuba (Solar energy) n’ahandi, ukaba urenga 50% bya MW 119 u Rwanda rwari rusanzwe rufite.
Dr. MUSAFIRI Papias, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya REG yemeza ko uyu muriro numara kwiyongera ku muriro bari basanzwe bafite bizabafasha kugeza umuriro kungo, ibigo by’amashuri n’ibindi bigo ibihumbi 50.
Dr. MUSAFIRI kandi avuga ko hafashwe ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy’umuriro wangirikaga ugera kuri 23% by’umuriro wose u Rwanda rufite.
Ibindi bigo byagaragaje imihigo yabyo ni Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi isuku n’isukura (WASC Ltd), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), Rwandair, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za Gisivili (RCAA), Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imihanda (RFM) na ONATRACOM byose bibarizwa muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.
Nyuma yo gusinyana imihigo n’ibigo byose, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James ukiri mushya muri iyi Minisiteri yasabye abayobozi b’ibigo gukorana umurava bakihuta mu kazi kabo kandi bakanoza ibyo bakora kugira ngo imihigo bihaye bazayihigure yose neza.
By’umwihariko asaba abyobozi ba WASC Ltd na REG kugerageza bakavugurura imikorere, bagamije kugabanya igihombo no kwihutisha imikorera ikunze kunengwa ko igenda gacye, cyane cyane mu gushyikiriza abafatabuguzi inyemeza buguzi zabo. Akaba yasezeranyije ko uyu mwaka uzajya kurangira ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali hari igikozwe kigaragara mu rwego rwo kugikemura.
Minisitiri Musoni kandi yibukije abayobozi b’ibigo bitandukanye bari bamaze kugaragaza imihigo yabo ko kuba Minisiteri n’ibigo babarizwamo aribyo bihabwa amafaranga menshi mu ngengo y’imari y’igihugu bagomba no kwitonda mu byo bakora ntibagwe mu makosa, birinda ruswa no gukoresha nabi amafaranga ya rubanda bahabwa yo gushyira mu bikorwa imishinga baba bagaragaje.
Minisitiri Musoni yavuze ko n’ikibazo cyo kutishyurira ku gihe abaturage baba bimuwe ahagiye kubakwa ibikorwa remezo bizakoreshwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda ubusanzwe byatindaga cyane kigiye gukemuka.
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu Rwanda w’2017, nibura 70% by’abaturarwanda bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW