Digiqole ad

2013 Amashuri afite amashanyarazi azikuba kabiri

Mu gihe abanyeshuri mu bigo bitagira amashyanyarazi bataka ko biga nabi, EWSA Ikigo gikwirakwiza amashanyarazi kiravuga ko ibi bigo biri mu byihutirwa,  kuburyo umubare w’igibo bicanirwa uzava kuri 25%  ukagera kuri 50% mu myaka 2 iri imbere.

EWSA izafasha mu kongera ibigo by'amashuri bidafite amashanyarazi
EWSA izafasha mu kongera ibigo by'amashuri bidafite amashanyarazi

EWSA ikaba itangaza ibi, nyuma y’uko abanyeshuri biga muri ibi bigo bitagira amashanyarazi bavuga ko biga nabi cyane kubera nta muriro.

Kasumba Edouard, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, avuga ko abayobozi b’ ibigo bakwiye kwitabira ibijyanye no kuzana amashanyarazi mu bigo byabo kuko adakoreshwa mu gucana gusa.

Yagize ati : « hari za mudasobwa zikoreshwa kugirango abana bige ibya ICT,kuko murabizi ko iterambere ridafite ICT ntaho riba rigana. »

Kasumba yongeraho ko mu myaka ibiri iri imbere umubare w’ ibigo bifite amashanyarazi uzaba warikubye kabiri.

«  2013 duteganya ko twaba tumaze kuzamura umubare w’ ibigo bifite amashanyarazi ukava kuri 25% ukajya kuri 50%, ibi kandi bizaba ari intambwe ishimishije. »

Mu Rwanda, hamwe na hamwe mu cyaro haracyagaragara ibigo by’amashuri bidafite amashanyarazi, ibi bibangamira abana mu myigire yabo, ndetse bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwabo bitewe n’uburyo bigamo nijoro. Iki kibazo akaba aricyo EWSA isaba abayobozi ba bene aya mashuri guhagurukira, nayo ikabibafashamo.

JN Mugabo
UM– USEKE.COM

en_USEnglish