2012: Imijyi ihenze ku Isi, Tokyo na Luanda niyo iza imbere
Umwaka ushize Luanda niyo yari imbere, ubu Tokyo niyo yaje imbere mu mijyi ihenze ku Isi ku bayisura. Ihungabana ry’ubukungu ku Isi ndetse no guta agaciro kw’Ifaranga rya Euro byatumye imijyi y’Iburayi ihenduka, nka Paris yasubiye inyuma imyanya 10.
Ishyirahamwe ry’abongereza ryitwa Mercer rifata ku kigero umujyi wa New York, ritondekanya iyi mijyi rishingiye ku giciro cy’ingendo, ibiribwa, imyambaro, imyidagaduro, icumbi n’ibikoresho byo murugo ku muntu mushya cyangwa umushyitsi muri uwo mujyi.
Ubushize Luanda muri Angola, hakurikirwaga na Osaka (Japon), Moscou na Genève niho hari hahenze kurusha indi mijyi ku Isi. Ubu ariko mu mijyi irindwi ya mbere, hagaragayemo noneho Singapour na Zurich.
Imijyi izwi nka Londres iza ku mwanya wa 25, Roma kuwa 42, Athènes yavuye kuwa 53 ijya kuwa 77, Barcelona ni iya 85.
Karachi ya Pakistan niwo mujyi uhendutse mu mijyi 214 yakozweho ubushakashatsi.
Uko imijyi ikurikirana mu guhenda ku Isi:
1. Tokyo
2. Luanda
3. Osaka
4. Moscou
5. Genève
6. Zurich
6. Singapour
8. N’Djamena
9. Hong-Kong
10. Nagoya (Japan)
11. Sydney
12. Sao Paulo
13. Rio de Janeiro
14. Bern ( Suisse)
15. Melbourne
…
34. Niamey
35. Yangon
36. Kinshasa
37. Paris
38. Milan
39. Lagos
…
214. Karachi
Muri Africa imijyi yakozwemo ubu bushakashatsi ikurikirana itya:
- Luanda (Angola)
- N’Djamena (Tchad)
- Khartoum (Sudan)
- Libreville (Gabon)
- Niamey (Niger)
- Ougadougou (Burkina F.)
Mu mijyi 214 yakoreweho ishyirwa ku rutonde, nta mujyi wo mu Rwanda basanga uhenze ku banyamahanga n’abashyitsi byo kuza muri iyi 214.
Source: lavieimmo.com
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
TWEBWE KURI HE , DUSHOBORA KUZA MU 10 ZAMBERE.
Baratwibagiwe,twe se ko uose bakora nudakora barira kimwe, reba nawe aho umusore nta Reve yo kwuba aba afite, cg byibuze kwigirira akantu ke kuruhande, twe nugukorera igifu gusa. reba aho umuntu akora ariko ntabe yanatekereza kujya gufata ka Vacance nkabandi, Salaire abenshi iza amadeni abamereye fo.ahubwo njye mbona twakabaye abambere mu bafite life ihenze
kigali iri kugenda ihenda pe kuburyo.izaza muyambere.
Comments are closed.