Digiqole ad

2011, umwaka w’ubukire budasanzwe!

FENG SHUI ni uburyo bwa kera bwakoreshwaga cyane  n’abashinwa mu gutaka(Aesthetic), bashingiye ku mitere y’ikirere n’imiterere y’ibyo ku isi, hagamijwe gutera imbere mu gukora ibintu binoze.

Ijambo FENG SHUI ntiryakomeje gukoreshwa mu bugeni gusa, ahubwo ryaje gukoreshwa no mu bindi. Muri ibyo, hari FENG SHUI isobanura isesengura ry’imiterere ‘ibihe (umwaka, ukwezi, umunsi  cyangwa isaha), ukurikije ibyitwa  Pillars of Destiny (bazi feng shui), hakabaho gusanisha umunsi uriho n’amahame 5 ya Feng Shui. Ibi rero bigufasha kumenya niba umunsi ari mwiza cyangwa mubi.

Dore rero uko bizaba byifashe muri uyu mwaka wa 2011:

Ukwezi kwa  Nyakanga muri 2011, kuzaba kugizwe n’ibyumweru 5, iya gatandatu 5 (5 samedi) n’iminsi yo ku cyumweru 5 (5Dimanches). Ibi ni ibintu biba inshuro imwe mu myaka 623, abashinwa bakabyita “imifuka y’ubutunzi” (les sacs d’argent).

Muri uyu mwaka kandi, hari iminsi ine idasanzwe (4jours inaccoutumées) ariyo 1/1/11,  11/1/11, 1/11/11,   11/11/11.

Si ibyo gusa kandi kuko uramutse ufashe imibare ibiri ya nyuma y’umwaka wavutsemo (l’année de votre naissance), ukongeraho imyaka ufite, urasanga imibare ibiri ya nyuma y’icyo giteranyo ari 11. Urugero: Wavutse mu 1978, ubu ufite imyaka 33, urafata 78+33=111.  Ibi ngo muri FENG SHUI bisobanura ko uyu mwaka ari uw’amahera cyangwa amafaranga.

Si ibyo gusa kandi kuko no mu kwezi kw’ Ukwakira 2011, hari n’iminsi yo ku cyumweru 5 (5 Dimanches), iya mbere 5 (5 lundis), iya gatandatu 5 (5 samedis) Ibi bikaba biba rimwe gusa mu myaka 823. Iyi myaka bayita imyaka yo kunguka.

Itegure gucakira ubwo bukire wiherewe na 2011 ukabumenyeshwa kakiri kare na www.umuseke.com

Umuseke.com

2 Comments

  • muraho iyo nkuru yanyu ntabwo yunvukana nonese kuvuga ngo 5Dimanche nibindi nkibyo ntabwo biri kunvikana pe mushake uburyo mubyunvikanisha neza murakoze

  • nagahezo sha ntimukatubeshye ubukene bumeze 4

Comments are closed.

en_USEnglish