Digiqole ad

Icyo inzoga zikorera imibiri yacu

Tuzi ko kunywa inzoga z’umurengera ari bibi kuri twe, bidutera intege nke (hangover), umunaniro, guhinduka mu isura n’ibindi bigaragara gusa mu gitondo nyuma yo kuziraramo.

Izindi ngaruka mu gihe kizaza hakavugwamo, amahirwe menshi yo kurwa cancer zo mu kanwa, indwara y’umutima, indwara y’umwijima, cancer y’amabere, hyper tension n’izindi

Inzoga iyo ariyo yose si nziza ku buzima
Inzoga iyo ariyo yose si nziza ku buzima

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko inzoga nyinshi zitera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, kwangiza ubushobozi bwo kwibuka, ndetse zikanagabanya ubushobozi bwo kororoka (fertility)

Benshi musobanukiwe ko inzoga zihita zigira ingaruka ku mwijima ako kanya- ariko se ku bindi bice by’umubiri ni izihe ngaruka ?

Ubushakashatsi bwinshi ku mutima bwanzuye ko inzoga ifashwe ku gipimo irwanya uburwayi bumwe na bumwe bw’umutima, izamura kandi ibyitwa cholesterol, igatuma kandi hatabaho utubumbe tw’amaraso twirunda mu mitsi.

Ariko rero kunywa nk’ubwoko bw’inzoga butatu butandukanye ku munsi byatuma habaho ako kanya ingaruka ku mikorere y’umutima. Wakabya kuzinywa amaraso akiruka cyane bikagira ingaruka zikomeye zavamo n’urupfu kubera kunaniza umutima.

Inzoga na Cancer kandi ngo bifite ihuriro cyane. Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Bwongereza (UK) indwara ya Cancer igaragara ku bantu 13 000 buri mwaka iterwa n’inzoga. 9 000 ku bagabo na 4 000 ku bagore.

Abahanga ku ndwara ya Cancer kandi bemeje ko garama icumi (10g) z’inzoga ku munsi zongera amahirwe yo kurwara cancer y’amabere ku kigero kiri hagati ya 7-12%

100g z’inzoga zifashwe mu gihe cy’icyumweru kimwe zo ngo zongera amahirwe yo kurwara Cancer y’amara ku kigero cya 19%

Ku bagore, no kunywa byoroheje gusa bishobora kuviramo umugore kudasama cyangwa gusama ku buryo bugoranye. Naho ku bagabo, kunywa cyane bigabanya imbaraga (qualité) n’ingano (quantité) y’intanga zabo.

Impamvu inzoga zangiza umubiri ngo ni uko kimwe mu byiganje mu nzoga « Acetaldehyde » cyangiza cyane ADN (Deoxyribonucleic acid) twakwita nk’izingiro ry’uturemangingo tugize ikiremwa muntu.

Dr KJ Patel wo muri centre y’ubushakashatsi ku binyabuzima fatizo (molecular biology) i Cambridge, UK,  avuga ko iyo unywa inzoga acetaldehyde igenda ikabangamira ubuzina bwa ADN yawe, bityo ukaba uri kwikururira Cancer.

Ku isi mu myaka 30 ishize abishwe n’uburwayi bw’Umwijima bazamutse kuri 500%, muri bo 85% ni umwijima watewe no kunywa inzoga.

Nyamara nubwo ingaruka z’inzoga ari mbi cyane ku mubiri, umubare w’abazinywa ukomeza kwiyongera ku isi.

None inzoga yo kunywa ni ingana iki ?

Bamwe bavuga ko ku mugore ngo yafata ibirahure bibiri cyangwa bitatu byonyine ku munsi, umugabo ngo bitatu cyangwa bine ku munsi.

Paul Wallace inzobere mu bujyanama mu buzima w’umwongereza ati : « Abantu ntabwo bazi ingano ya alcohol iri mu kirahure kimwe gusa cya divayi »

Nyamara burya ngo hari 16g muri 176ml, ikirahure kitanuzuye cya divayi itukura cyangwa yera (white or red wine) izi zonyine ngo zifite ingaruka zitari nke mu gihe kitari icyako kanya.

Niba usoma agatama rero, uramenye byibura ko ingaruka zako atari « hangover » ya bukeye gusa, ahubwo imbere hawe ariho haba hari mu bibazo kurushaho, niba utagabanyije cyangwa ngo urekere aho.

Sources : BBC, Le saviez vous
UM– USEKE.COM

14 Comments

  • Ndemeranya n ububushakashatsi ariko nawe uretse inzoga ntiwababarira umubiri wawe?ahubwo mwamenya ko umugore unkwa inzoga hafi y imyaka 5 na 10,ashobora guta cyane amahirwe yokubyara kuko benshi bageza ku mezi 7 zikavamwo cyangwa akanabyara umwana ufite ubuzima bubi.nd umuganga kandi benshi twakira nabaterwa mur uburyo bwo kunkwa inzoga kandi bakanivuza byaratinze.ndakangurira umunyarwanda wese ahubwo kureka inzoga n itabi.mukitabira inryo yuzuye.murakoze

  • Urajye utinya ikintu na Yesu yemeraga, kugikuraho ni sakilirego ariko bisaba discipline ihagije ubu butumwa burareba abo byananiye kuzireka! Na ba pasteurs basigaye bazemera bakazijyana kw’igaburo ryera! Urumva igisigaye ari ikehe?

  • ntimukadushuke ariko?ubwo murashaka ko tuzireka bralirwa igafunga?ni mu mbabarire,ubu se ko ntacyo nabaye kandi narazinyweye nkiri muto,zikankuza kandi nkaba nshaje. aho kwicwa n’icyaka nzicwe n’isindwe

  • Nonese ko mbona namwe muri kudushyira muri confusion? Rimwe ngo ziravura ubundi ngo zitera indwara! Au faite jye sinzinywa ariko ndi munzira yo kuzisubiraho kuko nari maze 4ans nziretse kandi ntacyazindekesheje nubushake gusa. None sinzigire nzisubiraho?

  • Raj.ISAE,nta confusion iriho,ahubwo je t’encourage vraiment,uziko kuzireka bifite amahirwe menshi mubuzima bwawe?menya ko alchool dusanzwe dufite yongerwa niri mumafunguro dufata,kandi niyo nziza,abara izo nzoga bararendera basanga urupfu.

  • none se muganga nkwibarize! abantu nibatarwara ikiraka uzongera kukivana hehe? ko bakwirukana

  • Hahaha!my dear Gatwi,wakoze kandi nibwira ko wiganiriraga,nabwo ikiraka cyo kuvura uwishwe n inzoga nangwa n ibindi nicyo cyangombwa?urashyigikira les biveurs ngo bibamarire iki?mbwire wowe ainsi que les autres ko ibyeri n ibindi sont tres mauvais,dangereux,icyiza nukubaho ubuzima bwiza.

  • jyewe kanyota ndahiye ko ntazahe mukira inzoga nzayinkwa ikonje cg ishyushye .byumwihariko weekend nzajya nguha agaciro…

  • Bible ivuga ko vigno ari umukobanyi warangiza ugashyigikira abanywi ngo Blarirwa ariko utanyoye n’inzoga wanywa na fanta kandi Ntacyo byahungabanya kuri wowe ndetse na Blarirwa.

    • Burya rero fanta ni yo mbi krusha byeri: kuko isukari na yo itera uburwayi bukomeye cyane

    • Ahubwo abaganga bazatubwire ubushakashatsi bwaba bwarakozwe ku isukari

  • nzakunywa byeri nzakunywa ukonje cg ushyushye nzakunywa nawe mutzing kuko abatakunywa ntacyo bandusha.

  • Ariko ntimusetsa ye!!! nzazinywa, nzazinywa abanzi baganye!!! byeri we nikindi gisa nkawe nzakunywa kuburyo nzajya ntaha aruko batangiye gukoropa!!!! Rata bavandimwe basinzi dusangiye ubusinzi ntibakabashuke, ntimuzahemukire i byeri ubuse abatubanjirije sizo banywaga zikaba zarabakujije zikabageza mu myaka 100??? go ahead my friends and drink igihe utarwaye!!!!!

  • uyikura mugacuma cyangwa mu icupa ikagukura mubagabo we ishobora kugusebya mubagabo tu

Comments are closed.

en_USEnglish