Digiqole ad

Ruhango: Igipesu cy'ishati cyanize Ama G bituma yica 'style'

Abakurikirana iby’imyambarire y’abahanzi n’ibyamamare b’abagabo babona ko kwambara ishati ugafunga ibipesu kugera kucyo hejuru ukarenzaho isheni (chenette) bigezweho, umenya ariko atari ibyo kuzamukana kuri ‘stage’ kuko Ama G the Black mu Ruhango uwo muderi wamubangamiye.

Igipesu cyo hejuru cyari cyamunize
Igipesu cyo hejuru cyari cyamunize

Kuwa gatandatu ushize ubwo irushanwa rya PGGSS IV ryari rigeze mu Ruhango uyu musore ukora injyana ya Hip Hop nawe yagirije uyu muderi yanarengejeho isheni nziza cyane.

Ku rubyiniro ariko Ama G uyu muderi ntiwatumye akubita Rap ye neza kuko kwiyerekana agendagenda anaririmba imbere y’abantu atabishoboye ari kuri uwo munigo w’igipesu cyo hejuru.

Yumvise uyu murimbo ukomeje kumubangamira niko kugifungura birangira yishe umurimbo nka ya nkoko.

Umusore yazamutse kuri stage acyeye cyane mu muderi ugezweho
Umusore yazamutse kuri stage acyeye cyane mu muderi ugezweho
Mu gihe ari “kumanura imirongo” igipesu gitangira kumuta kuwa kajwiga
Uyu muderi icyakora ugezweho byo, aba ni Davido na Diamond nabo niko bari barimbye mu ndirimbo yabo
Uyu muderi icyakora ugezweho byo, aba ni Davido na Diamond nabo niko bari barimbye mu ndirimbo yabo
Icyamamare Jay Z benshi bareberaho niko aba yanigirije gusa we ntaragaragara yishe style
Icyamamare Jay Z benshi bareberaho niko aba yanigirije gusa we ntaragaragara yishe style
Hashize umwanya Ama G umuderi umumereye nabi yahise atangira kwinigura
Hashize umwanya Ama G umuderi umumereye nabi yahise atangira kwinigura
Aha noneho amaze kwibohora urabona ko nta kibazo
Aha noneho amaze kwibohora urabona ko nta kibazo
DSC_5389
Ibipesu yarabifunguye hafi byose maze akubita ‘Flow’ hasi ibintu biracika

Photos/Plaisir MUZOGEYE Plaisir MUZOGEYE ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iy nkuru ni faux kabisa ntacyo imariye abasomyi

    • Yeah wowe ntacyo ikumariye, wivugira n’abandi

Comments are closed.

en_USEnglish