Digiqole ad

Uwateye umuneke Dani Alves yari mu batoza ba Villarreal

Polisi yo mu gihugu cya Espagne yataye muri yombi uwateye umuneke myugariro wa  FC  Barcelona Dani Alves ari mu kibuga, uyu basanze yarahoze mu batoza ba Villarreal nkuko bitangazwa na delmundosports.

Alves bamuteye umuneke arawufata arawurya
Alves bamuteye umuneke arawufata arawurya

Igipolisi cyo mu gihugu cya Espanye cyavuze ko cyataye muri yombi umusore w’imyaka 26 y’amavuko  witwa David Campayo Lleo amashusho yagaragaje ko ariwe wateye Dani Alves umuneke ku mukino wa FC Barcelona na Villarreal kuri Estadio El Madrigal yaberagaho uyu mukino.

Uyu  musore ngo yari asanzwe ari umutoza mu ikipe y’abana ya Villarreal ariko akaba yari yarahagaritswe burundu muri iyi kipe kubera imyitwarire ye.

Ikipe ya  Villarreal yahise itangaza ko atazongera gukandagira  ku bibuga bya Villarreal ubuzima bwe bwose.

Dani Alves yatewe umuneke ubwo ikipe ye ya Barcelona yatsindaga ikipe ya Villarreal  ibitego 2-1 mu mukino wa shampayona wabaye ku itariki ya 27 Mata 2014.

Alves yari agiye gutera koruneri umufana amutera umuneke ahita awusingira arawurya mbere yo gutera umupira.

Mu mupira w’amaguru cyane muri Espange kujugunyira umuntu w’uwmirabura umuneke ni nko kumugereranya n’imakaku cyangwa inkende igikorwa cy’irondaruhu cyagiye kirangwa ku bibuga bimwe na bimwe muri Espagne, no mu bihugu by’i Burayi mu myaka yashize.

Igikorwa cyakozwe na Alves cyo guhita yinofora uyu muneke cyahise kiba inkubiri mu bakinnyi bamagana irondaruhu bagaragaza amafoto menshi yabo nabo barya imineke nyuma y’iki gikorwa bifatanya na Dani Alves.

Uyu Campayo nahamwa n’icyaha cy’irondaruhu ku kibuga ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu mu munyururu.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko se buriya alves ni umwirabura koko!!!???

    • Utangajwe n’iki Obama we ntibamwita umwirabura kandi ari imvange!

Comments are closed.

en_USEnglish