Digiqole ad

1/2 Peace Cup: Isonga na Rayon zirisobanura none

 1/2 Peace Cup: Isonga na Rayon zirisobanura none

Isonga FC na Rayon zirisobanura none

Isonga FC irakira Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’irushanwa ry‘igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa kabiri kuri Sitade ya Kicukiro. Umukino ubanza Rayon i Muhanga yari yatsinze Isonga 2 -1.

Isonga FC na Rayon zirisobanura none
Isonga FC na Rayon zirisobanura none

Isonga Fc irasabwa gutsinda nibura igitego 1-0 kugira ngo bizere kugera ku mukino wa nyuma mu gihe Rayon Sports itozwa na Kayiranga Baptiste, kunganya biyihagije ngo igere  ku mukino wa nyuma iherukaho mu 2010.

Amakipe yombi araza kuba abafite abakinnyi bose, nta numwe ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Undi mukino wa ½ wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa 15:30 ku Kicukiro, aho Police FC izakira APR FC. Amakipe yombi yangayije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabaye ku cyumweru.

Amakipe azatsinda azahura ku mukino wanyuma uteganyijwe kuba kuwa gatandatu tariki 04/07/2015 ku munsi wo Kwibohora.

Ikipe izegukana igikombe cy’amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2016.

APR FC iramutse ibashije gukomeza ndetse ikegukana iri rushanwa, ikipe ya AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona, ni yo yazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish