Digiqole ad

Mani Martin azataramira abakunzi be muri Greenwich Hotel

Mu mpereza z’uku kwezi, Greenwich Hotel isanzwe ibaha serivizi nziza cyane yabateguriye igitaramo cya live, aho muzasusurutswa n’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere, Mani Martin n’itsinda rye KESHO Band.

Man Martin n'itsinda rye.
Man Martin n’itsinda rye.

Iki gitaramo kizaba tariki 28 Gashyantare 2014, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri gusa (2,000 frw).

Mani Martin n’itsinda rye bamaze kwigaragaza cyane mu bitaramo bya live bazatangira guhera saa tatu z’ijoro (21h00) kugeza saa tanu z’ijoro (23h00).

Kuri uwo munsi kandi nk’uko bisanzwe tuzaba twabateguriye icyo kunywa cyo kubaha ikaze (welcome drink cooktail) n’isaha y’ibyishimo (happy hour) izatangira saa kumi n’ebyiri (18h00) kugeza saa mbiri z’umugoroba (20h00).

Greenwich Hotel iherereye i Remera ku muhanda ujya mu Giporoso, ahegeranye n’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) n’inama nkuru y’itangazamakuru. 

0 Comment

  • Mbega igitaramo ndabona tuzaryoherwa numuziki mani martin niwe muhanzi dufite murwanda uzi gucuranga ndavuga live music

Comments are closed.

en_USEnglish