Digiqole ad

10% by’abatuye Kicukiro ni abashomeri…umuti uri he?

 10% by’abatuye Kicukiro ni abashomeri…umuti uri he?

Abangana na 10% by’abatuye Akarere ka Kicukiro ngo ni abashomeri, biganjemo urubyiruko. Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emmanuel Bayingana avuga ko bari gukorana n’ikigega BDF n’izindi nzego gushakira urubyiruko uburyo bwo kwihangira imirimo, ari nako rushishikarizwa kwizigama no gushishikarira gukora.

Vice Mayor Emmanuel Bayingana asaba urubyiruko gukora akazi kose gatuma banjiza amafaranga ariko bakanazigama

Kuri iki cyumweru hateranye inteko rusange y’urubyiruko rwa Kicukiro igamije kureba aho rugeze rwiteza imbere no kubyongeramo umurego no kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri.

Emmanuel Bayingana yavuze ko imibare igaragaza ko ubushomeri mu mugi wa Kigali buri kuri 12% bityo muri Kicukiro nabo batari munsi ya 10%.

Uyu muyobozi avuga ko mu gukemura iki kibazo hari gahunda zihari zo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo badakomeje gutegereza guhabwa akazi gusa. Ariko ari Akarere kanafite amahirwe yo gutanga akazi.

Ati: “Turi mu turere turimo inganda nyinshi kandi tukazakorana n’ibigega nka BDF bidufashe abize imyuga cyangwa ibindi ariko bakeneye igishoro.”

Umwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo witwa Emmanuel Maniraguha utuye mu murenge wa Gahanga yabwiye Umuseke ko ibyo bigega bavuga byo kubafasha bidakora uko bikwiye. Ngo biratinda.

Ati “amafaranga agenwa na gahunda y’igihugu yo guteza imbere umurimo(National Employment Program, NEP) abanza guca muri BDF  nayo ikayacisha muri SACCO. Iyo ugiye muri SACCO bakubwira ko batapfa gutanga amafaranga agenewe urubyiruko.”

Maniraguha avuga ko SACCO nyinshi zanga gukorana na BDF kubera kutizera urubyiruko n’imishinga yaryo.

Asaba inzego za Leta n’izindi zifite aho zihuriye n’iterambere ry’abaturage kujya bafasha byibura ba rwiyemezamirimo batangiye akazi kubona amafaranga abagenewe ntibice mu nzira ndende zituma bacika intege.

Inteko rusange y’urubyiruko rwa Kicukiro yateranye kuri iki Cyumweru ibaye ku nshuro ya 11.Yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko bo mirenge icumi igize akarere ka Kicukiro.

Emmanuel Maniraguha asanga kuba ‘procedure’yo kubaha amafaranga atangwa na NEP itinda bidindiza ishoramari mu rubyiruko

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nibarize ikibazo: Umushomeri mu Rwanda ni muntu ki? bibarirwa hehe? Hagenderwa kuki? Iyo mibare ikorwa gute?

  • Ndatekereza ko iyi mibare bayicuritse ahubwo abafite akazi nibo 10% aho 90% ni aba chaumeures.

  • Ko Kicukiro ari muri Paradizo yo mu isi ra? 10 ku ijana mugihe no mubihugu byateye imbere irenga 16 ku ijana. GUsa iri tekinika rizadusenya kabsa umuntu arabeshya akabeshya na bene wabo birirwana bicira isazi mu ijisho. Ese gahunda ya Leta yo guhanga imirimo yigeze igeragezwa uretse muri VUP nayo itanga akazi kadahoraho kdi nkaba ntayo ndabona mumugi wa Kigali uretse mu ntara, Gusa mushobora kuba mwibeshye abo mwita abashomeri ahubwo akaba aribo bafite akazi birazwi neza ko muri Kigali umubare w’abashomeri urenze 70 ku ijana ibindi mujye mubyandika muri raporo muha World Bank ariko iyo muha abanyarwanda mureke gutekinika kuko nubwo muba mumiturirwa abandi barara muri ruhurura mwese mutuye mumugi umwe kdi ibyo mukoraho report abashomeri babizi kubarusha.

  • Mu bihugu byateye imbere, umubare w’abashomeri umenyekana kubera ko biyandikisha ngo bahabwe imfashanyo na Leta mu gihe bagishakisha imirimo. Hano ko nta buryo buzwi bwo kubarura abashomeri buhari mu gihe kitari icy’ibarura rusange ry’abaturage cyangwa za EICV, nk’iriya 10% y’abashomeri muri Kicukiro yavuye hehe?

Comments are closed.

en_USEnglish