Digiqole ad

SIDA iravuza ubuhuha mu bangavu bo muri Afurika y’Epfo

Nubwo hakozwe byinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri Afurika y’Epfu, ubu biravugwa ko hari umubare munini w’abana b’abakobwa b’abanyeshuri babana n’ubwo bwandu.

Abangavu SIDA irabibasiye. Photo: Internet
Abangavu SIDA irabibasiye. Photo: Internet

Imibare yashizwe ahagaraga yemeza ko 28% by’aba abakobwa b’abangavu bo hirya no hino mu gihugu bamaze kwandura; ibi ndetse byemejwe na Minisitiri w’ubuzima muri Afurika y’Epfo Dr Aaron Motsoaledi.

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa The Sowetan, Dr Aaron Motsoaledi yagize ati “Byagaragaye ko atari abasore bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bakobwa, ni abantu bakuru. Dukwiye gufata ingamba zikomeye mu kurwanya ba sugar daddies kuko bangiza ubuzima bw’abana bacu”.

Uyu mu minisitiri yeruye anatangaza ko mu mwaka w’2011 abanyeshuri 94,000 batwaye inda z’indaro.

Gusa ariko ngo kubera imbaraga zashyizwe mu kurwanya icyorezo cya SIDA, ubwandu bwagabanutse kuva kuri 21,8% kugera kuri 20,5% (ni ukuvuga 1.3%) mu bantu bari mu kigero cy’imyaka 15 kugeza kuri 25 nk’uko byagaragajwe na raporo yo mu 2011.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu bantu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 ubwandu bw’agakoko ka virus itera SIDA bwavuye kuri 14% bukagera kuri 12,7%.

Kugeza ubu icyiciro kigaragaramo cyane ubwandu bw’agakoko ka SIDA ni mu bagore bari hagati y’imyaka 30 na 34 aho byagaragaye ko abagera kuri 41,5% bari banduye mu mwaka w’2009, ndetse uwo mubare waje kwiyongera mu mwaka w’2011 ugera kuri 42,2%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kandi bukomeza bugaragaza ko abagore bakuze aribo bibasiwe kuko n’abari mu myaka iri hagati ya 35 na 39 abagera kuri 39,4% bibanira n’ubwandu bwa SIDA.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish