Gikondo – Kuri uyu wa gatandatu nibwo hatangiye gusezererwa abahanzi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hakurikijwe uburyo batowe, abahanzi Bull Dog, Danny Nanone na Just Family nibo basezerewe ku ikubitiro.
Mu kubasezerera hahamagarwaga abazaguma mu irushanwa, maze nkuko byari biteganyijwe batatu batahamagawe bakamenya k obo batakirimo.
Mu ihema ryagenewe imyidagaduro i Gikondo, byari bikomeye, abahanzi buri wese yabaga ategereje nibura kumva ko asomwa, abahamagawe bwa nyuma nk’abagumye mu irushanwa ni Urban Boyz, bitari byoroheye gutegereza kugeza basomwe bwa nyuma.
Nyuma ya Urban Boys, byahise bigaragara ko Bull Dog, Danny Nanone na Just Family aribo bavuyemo maze abasigaye bahabwa umwanya wo gutaramira abatumiwe.
Nyuma yo gusezererwa Bull Dog ati: “Kuva cyera nahoze mbabwira ko umuhatari kandi nubwo mvuyemo ariko ndacyari umuhatari”.
Jay Polly uri mu bahabwa amahirwe muri iri rushanwa yagize: “ Mbabajwe n’uko mugenzi wanjye Bull Dog avuyemo, ariko musezeranyije kuzamubera aho atari”.
Urebye “performance” z’abahanzi bagumyemo kuri uyu wa gatandatu ukagereranya n’uko baririmbye ubushize hagaragayemo gusubira inyuma mu gutaramira abari aho.
Muri week end itaha abandi bahanzi batatu bataramenyekana bakaba nabo bazasezererwa muri PGGSS II, irushanwa ritegurwa na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Primus ndetse na East African Promoters.