Digiqole ad

Mushikiwabo ari i Addis, P.Kagame nawe arajyayo kuwa mbere

 Mushikiwabo ari i Addis, P.Kagame nawe arajyayo kuwa mbere

*Igikomeye cyane mu byigwa ni umwanzuro wo kwigira kwa AU

Ba baminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Africa, uyu munsi bari i Addis Ababa mu nama itegura inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa izaberayo kuwa mbere tariki 03 Nyakanga. Mu byigwa harimo ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa yateguwe na Perezida Kagame, nawe uzaba uhari.

Inama yaguye y'Umuryango w'Ubumwe bwa Africa iteraniye i Addis yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry'ivugurura ry'uyu muryango
Inama yaguye y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa iteraniye i Addis yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’ivugurura ry’uyu muryango

Minisitiri Louise Mushikiwabo w’u Rwanda ari muri iyi nama yaguye iteranye kuri uyu wa gatanu, ariko yanabanjirijwe n’izindi zahereye kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Iyi nama yaguye y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa niyo ya mbere iteranye kuva kuyabereye i Kigali mu kwezi kwa mbere ahatowe Umuyobozi w’Ubumwe bwa Africa Perezida Alpha Condé na Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa.

Icyo aba bayobozi bagomba guheraho ni ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura y’imikorere n’inzego z’uyu muryango hagamijwe ko wibeshaho mu buryo bw’imari. Ni amavugurura yateguwe n’itsinda ryari riyobowe na Perezida Kagame.

Inama y’Abashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bya Africa iteranye none irategura ‘agenda’ y’inama y’abakuru b’ibihugu izaterana kuwa mbere no kuwa kabiri tariki ya 4 Nyakanga.

JeuneAfrique ivuga ko yabonye inyandiko ivuga ko aba bayobozi bazatora ingengo y’imari y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ya 2018 ibarirwa kuri Miliyoni $769 ndetse n’ingengo y’imari izakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ariya mavugurura igera kuri miliyoni $868.

Iyi nama ngo izanzura ku buryo bwose aya mafaranga ngo agomba yose kuva mu bihugu bigize uyu muryango.

 

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura

Nicyo ubu gishyizwe imbere n’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa. Kuyategura byashinzwe Perezida Kagame mu mpeshyi ya 2016 nawe ayageza ku nama y’uyu muryango iheruka guteranira i Kigali mukwa mbere, ibiyakubiyemo no kuyashyira mu bikorwa ngo biragarukwaho muri izi nama kuko harimo byinshi bigomba guhinduka muri uyu muryango.

Igikomeye cyane ngo ni ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo kwigira k’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa.

Umusanzu wiswe “KABERUKA” izina ry’uyu mugabo wahoze ayobora Banki Nyafrica itsura Amajyambere wanayoboye Minisiteri y’Imari n’igenamigambi y’u Rwanda, niwo shingiro ry’igitekerezo cyo kwigira mu ngengo y’imari y’uru rwego ruhuje ibihugu bya Africa.

Uyu musanzu uteganya ko buri gihugu gitanga 0,2% ku byinjijwe mu gihugu (importations).

Mu gihe ingengo y’imari y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ubu 80% iva mu nkunga z’amahanga, uyu muryango ubu urifuza kwitunga ubwawo udategereje ak’imuhana.

Iyi nama yaguye y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ku nshuro ya mbere kuva yakwemererwa kugaruka, Maroc iraba yayitabiriye. Rabat ngo yohereje itsinda rinini riyihagarariye irimo ba Ambasaderi bayo bakomeye mu bihugu bya Africa mu ntego yabo yo gukomatanyiriza Sahara y’Iburengerazuba muri uyu muryango.

Iyi nama y’ubumwe bwa Africa ariko kandi izanaganira ku bibazo byo muri Sudani y’Epfo, Somalia ndetse n’icyo muri Congo Kinshasa ahavugwa umwuka mubi.

UM– USEKE.RW   

2 Comments

  • Mushikiwacu akora akazi neza sinzi impamvu batamuduhaye ngo tumutore ejobundi.

  • Wowe Mambo, tegereza Abanyabubasha bashyiraho Abayobozi b’ibihugu nibumva mission yahawe uwo ufite irangiye, bazaguha undi. Kadhafi, Bagbo, Sadam n’abandi ntabwo abaturage babo babangaga. Bari he?

Comments are closed.

en_USEnglish