Digiqole ad

Abacuruza ibyarengeje igihe bagiye gufatirwa ibihano

Tariki ya 15 Werurwe ni umunsi ngarukamwaka wahariwe kurengera umuguzi. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba ari kumwe n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge(RBS) bazengurutse hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali, aho bagiye basura bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi butandukanye.

Minisitiri Kanimba areba ubuziranenge bw'ibicuruzwa muri NAKUMAT, uwo bari kumwe ni Umuyobozi wa RBS Dr Marc Cyubahiro Bagabe
Minisitiri Kanimba areba ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri NAKUMAT, uwo bari kumwe ni Umuyobozi wa RBS Dr Marc Cyubahiro Bagabe

Iki gikorwa cyari kigamije kureba ubuziranenge bw’ibicuruzwa, ibyarengeje igihe, kureba niba abacuruzi bafite inyemezabuguzi n’inyemezabwishyu ndetse no kureba niba iminzani bakoresha iminzani ikoreshwa mu gupima ibicuruzwa yujuje ubuziranenge.

Minisitiri Kanimba yatangarije abanyamakuru ko ubwo bazengurukaga mu mujyi, basanze ubucuruzi buri gukorwa neza gusa avuga ko basanze harimo n’ibibazo bitandukanye nk’aho usanga abacuruzi badatanga inyemezabwishyu, iminzani itujuje ubuziranenge, ibicuruzwa bitagaragaza ibiciro ndetse n’ibicuruzwa byarengeje igihe.

Yavuze ko mu bikorwa basuye basanze Nakumatt Supermarket yujuje ibisabwa aho ibicuruzwa bigaragaza ibiciro, iminzani yabugenewe ndetse hakaba nta gicuruzwa ngo bahasanze cyararengeje igihe. Akaba yashishikarije abandi bacuruzi gufatira urugero ku bigo nka NAKUMATT mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi no kugira ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Minisitiri Kanimba yanavuze ko umuntu wese uzongera gufatanwa ibicuruzwa byarengeje igihe, iminzani itujuje ubuziranenge n’ibindi bibangamira umuguzi azahanwa n’amategeko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaguzi.

Minisitiri Kanimba yavuze ko abacuruza ibyarengeje igihe bagiye gufatirwa ibihano
Minisitiri Kanimba yavuze ko abacuruza ibyarengeje igihe bagiye gufatirwa ibihano
Minisitiri Kanimba agenzura itariki iri ku bicuruzwa
Minisitiri Kanimba agenzura itariki iri ku bicuruzwa
Abacuruzi barasabwa kujya bacuruza ibicuruzwa byuzuje ubuziranenge
Abacuruzi barasabwa kujya bacuruza ibicuruzwa byuzuje ubuziranenge

Photos: N.Nyuzahayo

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Aho turagushimye cyane Nyakubahwa tugeragereze ugere hose har’aho babeshya ngo ni promotion kandi byrarengeje igihe

  • Twishimira ibikorwa byose bituma abanyarwanda baterimbere,kandi niterambere rikabageraho kuko nabayobozi bahora babatekereza, umunsi ku munsi,nabo bakagirana ikizere kuri buri wese ,,murakoze,

  • oya nibyo kabisa ahubwo azagere nahandi

Comments are closed.

en_USEnglish