Zone V iratangira i Bujumbura. APR na Espoir zaserutse
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Zone V mu mupira w’intoki(Basket Ball) yageze i Bujumbura ku munsi wejo hashize amahoro, iyi mikino igomba gutangira uyu munsi taliki 5 ikazarangira 11 Kanama, Espoir BBC niyo inzahagarira u Rwanda mu bagabo naho abagore ni APR WBBC .
Abagabo amakipe yose yitabiriye i rushanwa ni;
Urunani, New Star(Burundi),
Espoir BBC(Rwanda),
USIU(Kenya),
Riham Warriors, Falcons (Uganda),
Vijana(Tanzania).
Abagore amakipe yitabiriye ni;
Berco Stars, Les Gazelles(Burundi),
APR WBBC(Rwanda),
Eagle Wings, USIU(Kenya),
KCCA(Uganda)
Don Bosco(Tanzania).
Uyu munsi uko imikino iteye:
Abagore: 11h : APR WBBC vs Les gazelles
Abagabo: 13h : Espoir vs Urunani
Abakinnyi Espoir BBC yitwaje:
Barame Aboubakar, Habineza Jean Louis, Hakizimana Lionel, Kaje Elie, Karekezi Rurangirwa Pascal, Mugabe Arstide, Muganirwa Eric, Muhizi Olivier, Ngandu Mbanzi Bienvenu, Shyaka Olivier, Twagirayezu Patrice, Uwizeye Placide na Wazayire Christophe.
Abakinnyi APR WBBC yitwaje:
Kabarere Jovithe, Kanyamibwa Marie Claire, Mugwaneza Claudette, Mukaneza Esperance, Munyaneza Joselyne, Nzaramba Cecile, Umugwaneza Charlotte, Umwizerwa Vanessa, Uwase Denise, Akumuntu Chantal, Umugwaneza Gloriose, Umwali Christella na Kantore Sandra.
Amatsinda uko ameze:
Abagabo
Itsinda A:
Espoir BBC, Urunani na USIU
Itsinda B
New Star, Vijana na Riham Warriors
Abagore
Itsinda A
Eagles, APR, Les Gazelles na Don Bosco
Itsinda B
Berco Star, Bye, KCCA, USIU
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW