Digiqole ad

Yozefu KABILA yarusimbutse

Amakuru dukesha BBC n’uko mu ijoro ryo ku cyumweru, abantu bitwaje intwaro bateye inzu ibamo President wa republika iharanira demokrasi ya Congo bagamije kwica Yozefu Kabila.

Aba bantu bakaba bakomwe imbere n’abashinzwe umutekano wa President Kabila, bakaba bahise barasa bakanica batandatu muri bo. Bamwe mubafashwe ari bazima bakaba bagihatwa ibibazo ngo bamenye uwabatumye.

President Kabila akaba ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2001 nyuma yiyicwa rya se Laurent Desiré Kabila wishwe na bamwe mubamubaga hafi.

Joseph Kabila akaba yitegura kwiyamamariza manda ya kabiri ayobora Congo mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Umuseke.com

2 Comments

  • Ariko ubAfrica bazafatwahe? reba abarabu barabashutse barisenyera, none nahano mu biyaga bigari, abantu barashaka, kugumya kuzana ubugoryi bwo gukora amakudeta? barambabaje!!! mureke abarabu, kuko barahaze!!!!!

  • ibi bibera handi muri afurika byatubera urugero kuko cout d’etat akenshi ikurikirwa nimyigaragambyo idashira hakameneka amaraso aba congoman barebe kure nta ntambara zindi twifuza muri afurika yavu mureke abarabu barwana uretse ko nabyo ntawubyishimiye habaye amahirwe nabyo byarangir amahoro !

Comments are closed.

en_USEnglish