Digiqole ad

Youth Connect II, umwanya mwiza w’inama ku myitwarire y’Urubyiruko – A. Nkuranga

30 Mata – Ku bufatanye bwa Ministeri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga ndetse n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko kuva tariki 02 Gicurasi hazatangira igikorwa cya Youth Connect ku nshuro ya kabiri. Alphonse Nkuranga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, kuri uyu wa gatatu, yatangaje ko uyu ari umwanya mwiza ku rubyiruko wo kwitabira ibi bikorwa bakavoma inama zarufasha kunoza imyitwarire n’intego zabo.

Alphonse Nkuranga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko Alphonse Nkuranga yakanguriye urubyiruko kuzitabira ibikorwa biteganyijwe muri uku kwezi
Alphonse Nkuranga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko yakanguriye urubyiruko kuzitabira Youth Connect izaba mu gihugu hose muri uku kwezi kwa Gicurasi

Urubyiruko nirwo rugize igice kinini cy’abanyarwanda, nirwo mbaraga zo guhindura igihugu cyiza mu gihe rubishatse kandi rubitojwe nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye mu nama yabahuje n’urubyiruko muri Youth Connect ya mbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu cyabereye ku kicaro cya Ministeri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Ministre Jean Philbert Nsengimana na Alphonse Nkuranga bashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda kwitabira ibikorwa bya Youth Connect bizagenda bibasanga no mu turere guhera kuri uyu wa 02 Gicurasi aho bizatangirira mu karere ka Gisagara mu majyepfo bigasozwa kuwa 31 Gicurasi mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru.

Aba bayobozi b’urubyiruko mu gihugu bavuze ko Youth Connect ari umwanya mwiza ku rubyiruko wo guhura ubwabo, kungurana ibitekerezo n’abakuru, gufata imyanzuro yo kwiteza imbere no kubaka igihugu gishya.
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa ku nshuro yacyo ya kabiri igira iti “ Agaciro Kanjye”.

Ministre Jean Philbert Nsengimana yavuze ko aka gaciro kavugwa muri iyi nsanganyamatsiko gafite ibisobanuro byinshi kandi gakwiye kubera umusemburo urubyiruko wo gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Kuko agaciro urubyiruko rufite mu Rwanda ari amahirwe akomeye.

Yagize ati “ Aka gaciro u Rwanda rukagaragariza mu guha buri munyarwanda amahirwe yo kuvoma ku byiza byose tuba dufitiye ubushobozi; nk’uburezi, ubukungu, imibereho myiza n’ibindi. Aka gaciro gashamikiyeho amahirwe yose urubyiruko ruhabwa n’igihugu cyarwo, ariko ni ngombwa rero ko urubyiruko narwo rugira uruhare rwarwo kuko urw’igihugu rwo rurahari kandi ruhagije

Ministre Nsengimana avuga ko inkingi zifasha urubyiruko kubyaza umusaruro ako gaciro harimo gukunda igihugu, kwigira, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda indwara z’ibyorezo n’ibindi byose byakwangiza urubyiruko kuko biba byangiza igihugu kiri kubakwa.
Alphonse Nkuranga we yavuze ko iyi Youth Connect y’uyu mwaka ari umwanya mwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda wo kuvoma ubutumwa bwarufasha kubyaza umusaruro aya mahirwe yose bafite mu gihugu.
Youth Connect ya kabiri biteganyijwe ko izitabirwa nibura n’urubyiruko rugera ku 100 000 cyangwa rurenga ruturutse mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza, hatumiwe kandi n’urubyiruko rwagiye ruhanga udushya mu buzima bwarwo bwa buri munsi kugirango rubere abandi urugero.

Ministre Jean Philbert Nsengimana wari uyoboye iyi nama
Ministre Jean Philbert Nsengimana wari uyoboye iyi nama
Rosemary Mbabazi umunyamabanga uhoraho muri MYICT yavuze ko iyi gahunda igomba gukaza umurego kuko yatanze umusaruro mwiza ubwo iheruka mu mwaka ushize
Rosemary Mbabazi umunyamabanga uhoraho muri MYICT yavuze ko iyi gahunda igomba gukaza umurego kuko yatanze umusaruro mwiza ubwo iheruka mu mwaka ushize
umunyamabanga uhoraho muri MYICTRosemary Mbabazi na minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga ndetse n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko basobanuye byinshi kuri iki gikorwa
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cya none

Photos/M Niyonkuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyi gahunda ndetse n’izindi gahunda z’ikirenga igihugu gifitiye urubyiruko nizo gushyigikirwa na buri wese, nk’urubyiruko dukwiye gukurikira ndetse no gufasha urungano rwacu kurushaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’ingenzi tuba twagenewe mu rwego rwo kwiteza imbere, kuko ari twe rembo igihugu cyacu gitegerejeho amajyambere arambye.

Comments are closed.

en_USEnglish