Yitegura Amavubi, Nigeria ntikitoreje i Nairobi
Super Eagles, ikipe y’ikipe y’igihugu ya Nigeria ntikitoreje i Nairobi muri Kenya mu gutegura umukino wo gushaka tiket y’igikombe cy’Africa cya 2013 izakina n’Amavubi i Kigali kuwa gatatu tariki 29 Gashyantare.
Kubera gukuraho iyimyiteguro yari kubera i Nairobi, ababigize umwuga ba Nigeria bakina hanze bazaza i Abuja mbere y’uwo mukino, maze ikipe izaze i Kigali kuwa kabiri ikine bukeye, bitayisabye kubanza kumenyera ikirere gishyuha cy’i Kigali.
Ibi kandi Nigeria ikaba yarabikoze ku mukino wo gushaka tiket y’igikombe cy’isi cya 2010 ubwo yakinaga na Kenya amasaha make igeze i Nairobi
Abakinnyi babigize umwuga ba Nigeria ngo bazagera i Abuja byibura iminsi ine mbere yo guhaguruka baza i Kigali nkuko umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabitangarije MTNFootball.
Imyitozo ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu bakina muri Nigeria ikaba yo igomba gutangira tariki 6 Gashyantare, abatoza Stephen Keshi na Daniel Amokachi ubu bari muri Africa y’epfo ngo bagomba kugera muri Nigeria umunsi umwe mbere y’uko imyitozo itangira.
Umuyobozi watanze aya makuru akaba yahakanye ko kuba Nigeria itakije muri Kenya kwitegurirayo nkuko byari biteganyijwe, atari ukubera impamvu z’amikoro.
Nigeria yari itegerejwe muri Kenya tariki ya 17 Gashyantare, mu rwego rwo kwitegura Amavubi. Ikipe y’u Rwanda ikaba nayo yaratangiye imyiteguro, n’ubwo yaje kubura umukino wa gicuti yari yasabye ikipe ya Congo Brazzaville.
Indi mikino yo gushakisha tiket y’igikombe cya Africa 2013
1.Ethiopia v Benin
2.Rwanda v Nigeria
3.Congo v Uganda
4.Burundi v Zimbabwe
5.Gambia v Algeria
6.Kenya v Togo
7.Guinea Bissau v Cameroon
8.Tchad v Malawi
9. Seychelles vs RD Congo
10.Tanzania v Mozambique
11.Centrafrique v Egypt
12.Madagascar v Cap Vert
13. Liberia v Namibia
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
kuki commentaires zanjye muzinyonga nuko ntemeranya nabashigikiye ibinyoma komerezaho pe
tuzabatsinda barabeshyera ubusa
Iyi kipe se nyabusa buriya iracyariho cyangwa iyi ni iyapfuye, Peter Odimwing kweli aracyatera ruhago?
Comments are closed.