Yeteye ‘Indobo’ President Sarkozy bakiri abanyeshuri
Chantal Villey Desmeserets, umwarimukazi w’imyaka 54, azi cyane President Nicolas Sarkozy dore ko yigeze kumwima urukundo bakigana mu mashuri yisumbuye.
Uyu mwarimukazi wo mu mujyi wa Caen, yatangaje ko yiganye mu ishuri ryisumbuye na Nicolas Sarkozy i Neuilly-sur-Seine, Sarkozy akaba ngo yarakundaga inkumi cyane nkuko Chantal yabitangaje.
Chantal avuga ko Sarkozy yagerageje kumwegera amusaba ko bakundana ariko aramutsembera. Ati: “Yari afite amarere menshi, azi kubyina Rock cyane , akunda cyane abakobwa, bose bamuzi, sinari kumushobora”
Chantal Villey Desmeserets arangije amashuri yisumbuye, yahise yigira muri Mexique, aho yamazeimyaka irenga 20 atazi ibya Sarkozy wigeze kumusaba urukundo.
Yaje kongera kumva uyu yimye urukundo avugwa cyane muri politiki y’Ubufaransa, kugeza ubwo abaye President “ Simwibagirwa nkumuntu twiganye, ariko kandi ‘wananterese’”
Uyu mwarimukazi ariko yanavuze ko Poliki ya Sarkozy ari iya kera cyane, mu ishuri ryisimbuye, ngo yegeranyaga insoresore bangana akazibwira ko bagomba gukora ikintu cyafasha abaturage baho yigaga.
Chantal Villey Desmeserets kandi ngo yibuka cyane Sarkozy ku myaka 19 yinjira mu ishyaka rya UDR (Union pour la défense de la République) ibi abandi b’ikigero cye ntibabikundaga
Iyi mpirimbanyi nto ya Politiki, byaje kuyihira kuko ku myaka 29 yatorewe kuba Umuyobozi w’umujyi wa Neuilly, aba yanditse amateka y’umuyobozi w’umujyi muto mu Ubufaransa bwose.
Uyu Chantal, ubu wari kuba ari “Premiere dame” (iyo yemera yenda), we akaba yariberaga muri Mexique nyuma yo kuva mu mujyi wa Londres, ubu akaba yaraje gusazira iwabo mu Ubufaransa aho yigisha mu ishuri ryisumbuye.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
11 Comments
Ariko kombona Sarkozy asa na Mr bin bapfana iki??
Eh, ngaho abakobwa nimutere indobo cyane!! wanga uko wanze ugukunda nta mpamvu ni ko uba wishe amahirwe yawe!!!.
Ubu bahuye ntiyamuha n’ umukono, eeeeeh!!!
hehehe, urabivuzed tu nibwonabibona man yeeeee!!!! barasa bya danger
Sha bisa bitagira isano.Nanjye nari narabibonye ko basa sinabitindaho kandi burya hari n’ukuryo bahuza.
wabona ariwe uba akina!
BAPFANA GUKUNDA INKUMI!!!!
Harimo rero ababa barabnabigize umuga rero gusa bajye bamenya ko uyu munsi atari ejo
ubwo rero abakobwa murabe maso.mweye kwanga abasore nkaho arimwe mwabaremye.erega none ashobora kuba akennye, ejo agakira.
Inzira ntibwira umugenzi!
Chantal yabaye intamenya aba yarageze i Kambere.
eeeeeeeeeeeeeeee!sarkozy asa na Mr.Bin bya cyane,ariko anasa nuwakunda inkumi mwana
niyihanga ne kuko inzira ntibwira umugenzi nahose , nanjye nakunze umuntu ndabimwereka ariko kuko ntacyao nagiraga aranyanga ariko byageze igihe IMANA iranyibuka aranyifuza arambura
Comments are closed.