Digiqole ad

Yatewe inda mu 2010 afite imyaka 15, amaze imyaka irindwi mu bukene bukabije

 Yatewe inda mu 2010 afite imyaka 15, amaze imyaka irindwi mu bukene bukabije

Umwana mukuru afite imyaka 7 undi afite ibiri.

Tuyisenge Jacqueline atuye mu Mudugudu Nkongora, Akagari ka Bugarura, Umurenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Ubu afite imyaka 23, yabyaye umwana wa mbere mu 2010 abyara undi mu 2015 k’uko bigaragara ku mafishi yabo.

Umwana mukuru afite imyaka 7 undi afite ibiri.
Umwana mukuru afite imyaka irindwi undi afite ibiri.

Yabyaye umwana wa mbere ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kuko yari yarize nabi, yahise ava mu ishuri ubu ntazi gusoma no kwandika, ndetse no kugira ngo amenye igihe yavukiye cyangwa igihe abana be bavukiye abanza kuzana ibyangombwa ukirebera.

Umwana we mukuru ubu ufite hafi imyaka irindwi, umubonye ameze nk’umwana muto w’imyaka ine cyangwa itanu bigaragara ko yagize ibibazo by’imirire byatumye adakura neza.

Umusore babyaranye umwana wa mbere ngo bahuriye mu gusoroma icyayi, gusa ngo yari azi ko azamujyana bakabana, amaze kumutera inda yaje kumujyana iwabo barabana ariko aza kumutayo aragenda n’ubu ngo ntazi iyo aba.

Se w’umwana wa kabiri we ngo ni umugabo wubatse baturanye babyaranye amushukishije amafaranga kubera ibibazo.

Kuva 2010 abyara umwana we wa mbere, yibeshejesheho, atunzwe n’icyo yita ‘Gushakisha’ ahingira abaturanyi no gushakisha hirya no hino.

Ati “Ntabwo ndi indaya, nkora ibiraka, njya guhingira umuntu akampa magana atandatu (600 Frw) ni gutyo mbaho.”

Asaba byibura kubakirwa ngo ibisigaye akirwariza.
Asaba byibura kubakirwa ngo ibisigaye akirwariza.

Aba mu kazu k’icyumba kimwe yatambitsemo hagati ishashi igabanya icyo afata nk’icyumba n’icyo yita salon anatekeramo, ni akazu karimo isuku nkeya cyane abanamo n’abana be babiri.

Nubwo afite ibibazo byinshi mu buzima, ni umuturage mwiza witabira ibikorwa bisanzwe bireba ubuzima bw’igihugu, ubwo twamusuraga kuri iki cyumweru tariki 02 Nyakanga 2017, yari avuye mu nama y’Umuryango RPF-Inkotanyi itegura ibikorwa byo kwiyamamaza no kuzashyigikira umukandida wabo mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’akagari kabo ngo aherutse kumwemerera kumukorera ubuvugizi kubera ko abayobozi b’inzego z’ibanze bo ngo bamwirengagije kuko ari umukene adashobora gutanga ruswa.

Tuyisenge avuga ko nta kiciro cy’ubudehe arahabwa, ngo yagiye kwireba ku rutonde ku kagari aribura, bituma  no kubona ubwisungane mu kwivuza yirya akimara.

Avuga ko yagiye asabirwa n’abaturage gushyirwa ku rutonde rw’abafashwa ariko ngo umuyobozi w’Umudugudu akamusaba kumuha ruswa kandi ngo adashobora kubona amafaranga yo kumuha.

Ati “Njyewe nsaba ubufasha bakananyandika bakemera ko bazamfasha ngaheruka ibyo, n’ubushize yari yanyandikiye ko bampa amabati bansabye ibihumbi icumi (10 000 Frw) ndabibura, nabisabwe na Mudugudu wacu witwa Kamuzinzi, mbibuze birangira gutyo. Nakabaye mfashwa kimwe n’abandi ariko njyewe bansaba icupa nkaribura.”

Iyi nzu ngo ayirimo kuva 2017.
Iyi nzu yayigabanyijemo kabiri akoresheje ishashi

Tuyisenge avuga ko bigeze no kumusezeranya kumuziturira muri Gahunda ya Gira Inka ariko agiye kuyireba asanga bayihaye undi, avuga ko nta bufasha na bumwe yari yahabwa na Leta, agashimira umubyeyi we wamuhaye aha atuye.

Tuyisenge agira inama abakobwa bakiri bato kwitonda, ati “Inama nabagira ni uko bakwitonda badahubutse nk’uko nahubutse.”

Ubu ikifuzo afite ni inzu gusa, ngo abonye aho aba hazima n’ibindi byagenda biza aracyafite imbaraga zo gukora.

Abaturanyi be bemeza ko kuba adafashwa ari uko ari umukene kuko abayobozi b’ibanze babo ngo babimenyereye ko nta muntu ufashwa adafite amafaranga yo gutanga.

Kamuzinzi Phenias, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkongora uriya mubyeyi atuyemo ahakana ruswa ashinjwa, akavuga ko impamvu Tuyisenge Jacqueline atarabona ubufasha ari uko abari nkawe ari benshi, gusa nawe ngo azagerwaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butari buzi ikibazo cy’uyu mubyeyi bwatangarije Umuseke ko bugiye gukurikirana ikibazo cye.

Aha arafungura akazu k'icyumba kimwe abamo avuye mu nama yo gutegura amatora na gahunda zo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi.
Aha arafungura akazu k’icyumba kimwe abamo avuye mu nama yo gutegura amatora na gahunda zo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi.
Umuyobozi w'Umudugudu avuga ko hari abandi bakennye nkawe.
Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko hari abandi bakennye nkawe benshi bityo we ataragerwaho mu gufashwa
Amaze imyaka irindwi muri ubu buzima bw'ubukene n'uburushyi.
Amaze imyaka irindwi muri ubu buzima bw’ubukene n’uburushyi.
Batekera munzu imbere.
Batekera munzu imbere ari naho yakirira abashyitsi
Ngo ikibazo cye akigeza kubayobozi ariko ntibigire icyo bitanga.
Inyuma y’ayo mashashi niho mu cyumba.
Tuyisenge n'umwana we mukuru wenda gutangira amashuri abanza.
Tuyisenge n’umwana we mukuru wenda gutangira amashuri abanza.
Ngo yagiye yakwa ruswa kugira ngo ahabwe ubufasha akayibura.
Ngo yagiye yakwa ruswa kugira ngo ahabwe ubufasha akayibura.
Ibintu byose batunze uretse imyenda biba muri Salon.
Ibintu byose batunze uretse imyenda biba muri Salon.
Akazu k'icyumba kimwe abanamo n'abana be babiri.
Akazu k’icyumba kimwe abanamo n’abana be babiri.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ndabashima cyane Umuseke kubw’ubuvugizi muba mwakoreye abatishoboye ariko icyo nenga cg ngaye uyu munyamakuru ni amwe muri aya mafoto.Nk’umubyeyi ntago nejejwe no gushyira amafoto kukarubanda umuntu yonsa amabere yose ari hanze. Nkumuturage wiyo mu cyaro ntacyo bimubwiye ariko nkawe munyamakuru uba usobanukiwe ntiwakagombye gushyira aya mafoto hanze. Ese uwo ari umubyeyi wawe ,umugore cg mushiki wawe byakunezeza? Uyu mwana wuyu mubyeyi umunsi yakuze akajijuka akiga akagira ibyago byo kubona nkiyi foto nziko bitamunezeza na gato.

    • Buri wese abona icyo ashaka kubona ariko icyari kigambiriwe nubuvugizi kandi yabukoze. Naho ibyo umwana we wakura akiga ngo akazabona nyina baramufotoye ari konsa: ahubwo iyamba Imana yari ibatabaye naho ibyo wivugisha nuko hari uko umeze. Nibaza ko utazaba abaye mwiza atewe isoni n’ubuzima umubyeyi we yaciyemo kubera we! Ntibikwiye ko duterwa isoni nahacu hashize ku mpamvu Uzi arizo zose. Ahubwo nibyo biba bikwiye kuturemamo imbaraga tugakora cyane, tukirinda kwirata no guhemuka uko ariko Jose.

  • Ikindi nuko niba bishoboka abantu nkaba bababaye hari aho umuntu yanyuza ubufasha mwajya mutubwira uwabishobora akaba yamufasha. Murakoze. Urugero niba hari nkumuturanyi ufite phone mukaba mwaduha number ye.

  • HE Paul Kagame, ndamwemera cyane rwose ariko hari ikintu ngaya système, iriho, ni uburyo iha abayobozi ikintu nakwita nk’uburenganzira n’igitinyiro kitabaho aribyo bituma badukorera ibintu bitabaho ariko ugasanga ntahantu nahamwe hahari ho kubarega.

    Ikindi kimbabaza ni uburyo abayobozi bakora amakosa akabije, arengeje urugero ariko ugasanga baridegembya ntakibazo nakimwe bafite. Nigute umuturage abaho nabi iyo myaka yose, ntamuyobozi n’umwe uramugeraho???

    Ngo uhagarariye FPR azamuvugira??? Kuva ryari se abaturage bakenera kuvugirwa na FPR?? ntabayobozi bahari se?? Ubu tuzajya dukenera kuvugirwa cyangwa dutegereze ko President adusura kugirango ibibazo byacu bibonerwe umuti?? ni akumiro

    Igihe cyose nunva ngo abayobozi beguye kugiti cyabo. Ariko simbona abo Leta yirukana kubera gukora nabi??? Ntibisanzwe. Nibyaba ariko tuzaguma kuyoborwa, ngewe simbishyigikiye nagato.

    Nyakubahwa HE President, dukure abayobozi bakora nabi kumutwe kuko baraturemerera sana kandi simbona impanvu tugomba kubikorera. dufashe kugira systeme iri mumaboko y’abaturage, bityo tujye dushobora kwitorera no kuvanaho abadukorera nabi. Urugero rw’abakora neza, ni wowe HE Paul Kagame. Naho urugero rw’abakora nabi ni nyakubahwa madame la ministre ushinzwe Nyirasafari. Umwe ajya gutukira aba bikira m’urugo rwabo, yarangiza ntagire ingaruka namba zimugeraho ahubwo akaguma akora nk’aho ntacyabaye.

    Iterambere ni ryiza ariko ritajyanye no kugira umuryango nyarwanda muzima, na système politique iboneye, twaba turimo kwiyubakiraho.

  • Harimo ikosa, nashatse kuvuga madame la ministre Nyirasafari, ndetse n’abayobozi bose b’akarere ka ngororero, badashobora kumanuka ngo begere abaturage, kugeza ubwo umuntu arengana, akaba hanze kandi twashoboraga kumwubakira aho aba, dukoresheje umuganda.

    Ariko ntamuntu ahari wo kwegeranya abaturage, ngo adufashe kumenya ibikenewe byihutirwa. Abo bose ni ingero z’abakora nabi kandi ntangaruka bibagiraho. Ndababaye.

    Gusa kandi uwo mugore nawe n’areke kutubeshya, ngo bamuteye inda kubera yarakennye. Wakena ho wabura n’imbaraga zikugeza kwa muganga ngo baguhe uburyo bugufasha kuboneza urubyaro?? Cyangwa agakingirizo kagura angahe k’uburyo atabona ayo kukagura aho kubyara kandi aziko iwe rukinga babiri!!!!!

    Ubwo araza kumbwira ngo ni umu kristo ntiyakoresha agakingirizo, k’uburyo ahitamo kuryamana n’umugabo utari uwe abereye aho ngo adakora icyaha!!!!

    Natwe abaturage ntitworoshye, Ibi bintu byo kubyaraguzwa bidacitse, muzaba mumbwira amaherezo. Mwagure gereza kuko ibibazo byo bizaguma byiyongera, mugihe cyose umubare w’abavuka uguma usumba ubukungu dufite.

    Ikindi nacyo nanga invugo z’abagore iyo bamaze gukora amafuti: ngo umugabo yanteye inda. Uboshye utera undi ibuye.

    Nimwe muziteza kandi ntakosa narimwe abagabo babakorera. Niba ukoze mumazi ashyushye utikingiye, urashya ntakabuza. N’imibonano mpuzabitsina nicyo kimwe, kuko igihe cyose uhuje igitsina n’umugabo, havamo intanga kandi izo ntanga zikora ikindi kintu. Ibyo niko bimeze, niko byaremwe. Simbona impanvu ituma rero mutikingira ahubwo mugasigara mwitakana abagabo ngo babateye inda. Nimwe muziteza.

  • Kiiza@ nanjye nkawe, 17 yafashwe ku ngufu n’uwagikoze ashakishwe ahanirwe gusambanya umwana. Ariko se 22 nabwo yasambanijwe ku gahato. Umuntu wa 22 se ashobora gutwita gutyo. Aho nta gakingirizo/condom ihaba nta kigo nderabuzima yageraho mu masaha 42 ngo bamufashe. Nanjye iri byara ridafite icyerekezo rirandwaza.

  • Ngo ntago ari indaya kandi amaze kwivugira ko umugabo babyaranye bwa kabiri yamusukishije amafaranga? Ndabasetse

Comments are closed.

en_USEnglish