Digiqole ad

Yasigaye wenyine, n'ubu yibuka uko banyweye amazi arimo amaraso y’ababo

Pacifique Mugunga Jenoside yabaye afite imyaka ine abura mushiki we n’umubyeyi we,  yavukiye mu  kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, akarere ka Nyaruguru ari naho bari batuye Jenoside itangira gusa bakaza guhungira ahitwa mu Nyakibanda ari kumwe n’umuvandimwe we n’ababyeyi bombi.

Inzitizi yanyuzemo n'izo ahura nazo ngo zimutera ishyaka ryo gukora cyane ngo yubake imbere he
Inzitizi yanyuzemo n’izo ahura nazo ngo zimutera ishyaka ryo gukora cyane ngo yubake imbere he

Mbere gato y’uko Interahamwe zibasanga mu Nyakibanda ngo zitangire kubica, se yavuye aho n’abandi basore bacye n’abagabo bajya mu gisirikare cy’Inkotanyi aciye i Burundi, amakuru bamenye ngo ni uko nawe yaje kugwa ku rugamba.

Mu Nyakibanda Interahamwe zarateye zica benshi cyane mu bari bahahungiye, Mugunga Pacifique wari akana gato avuga ko yakubiswe impiri y’imisumari mu mugongo ndetse akanakomeretswa mu maso gato.

Yihishe mu mirambo ararokoka agize amahirwe asanga na nyina nawe yarokotse nubwo yakomerekejwe cyane. Gashiki ke kari gato kiciwe muri ubwo bwicanyi bwo mu Nyakibanda.

Jenoside irangiye ubuzima bwari bukomeye cyane we na nyina bonyine, ibikomere ku mutima no ku mubiri byari byose. Ntibigeze babasha gushyingura umwana wabo ndetse na se.

Urugendo rukomeye rwari rutararangira kuri Pacifique, nyuma gato ya Jenoside agize imyaka itandatu nyina nawe yitabye Imana azize indwara nk’ingaruka za Jenoside.

Mugunga ati “ Kubera ibi byose mu ishuri nabaye umuswa cyane, nahoraga nitekerezaho, umbwiye nabi nkatekereza ababyeyi banjye na gashiki kanjye. Bigatuma ntiga.”

Mugunga yaje kubasha kurangiza amashuri abanza, ageze mu mashuri yisumbuye Nyirakuru wamureraga amusaba kumuha ishema akitwara neza. Mu mashuri yisumbuye avuga ko yatsindaga neza kubwo gushaka guha ishema nyirakuru wamureraga.

Ati “Ariko nk’iyo abandi basurwaga njye byanteraga kwigunga kuko nk’iyo abo muri ‘famille’ batansuraga nisangaga ndi gutekereza ababyeyi banjye, uko kera twari tubayeho neza, n’uburyo nasigaye njyenyine.”

Ku myaka ine muri Jenoside yabonye byinshi bibi n’amaso ye, yibuka neza uko bicaga abana b’impinja babakubise ku bikuta areba, we yigize nk’uwapfuye ariko yanazahajwe n’impiri y’imisumali yakubiswe mu mugongo.

Ati “Indi shusho impora mu maso ni ukuntu hari ubwo twabonye agahenga abicanyi bagiye tujya ku iriba kunywa amazi, tujya ku murongo. Mpora nibuka ukuntu abantu bariho banywa amazi arimo amaraso y’ababo bamaze kwicwa.”

Mugunga yakoje kubaho mu buzima bwo mu miryango arerwa na bene wabo kugeza arangije amashuri yisumbuye.

Ubuzima bufite icyerekezo

Ku myaka 24 ubu yiga mu ishuri rya IPRC-Kigali mu mwaka wa kabiri aho yiga ubwubatsi,avuga ko afite ikizere cyo kubaho ndetse n’ubumenyi ngiro ari guhabwa yumva azabukoresha mu kwihangira umurimo  kugirango ejo he hazabe heza.

Ati “Ubuzima bwanjye bufite intego, nifuza kuzagera kubyo ababyeyi banjye batagezeho, nzabe umugabo ufite icyo nimariye, nkimariye n’abandi. Nubwo dufite amateka mabi ariko imbere hacu ni heza, turabibona.”

Kuri we kandi nk’umwana waburiye umubyeyi ku rugamba rwo Kwibohora, iyo igihe cyo kwibuka kwibohora no gushimira ingabo zahagaritse Jenoside kigeze, yibuka se, agaterwa ishema n’uko nawe yaba yarabigizemo uruhare n’ubwo yapfuye, akaba yarapfuye arwanira uko u Rwanda rumeze uyu munsi.

Ati “Ibi bituma mbona ko inzitizi umuryango wanjye waciyemo nkasigara njyenyine, cyangwa izo igihugu cyanjye cyaciyemo, zituma ngira ishyaka ryo gukora cyane ngo nzagire icyo mpindura cyiza nanjye.”

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Komera kandi uzabe intwari yo gukunda igihugu nkuko So ya kitangiye kandi uharanire kwiteza imbere kugira ngo utazasigara wenyine ubwa kabiri.Umuseke turabashimiye, nkuko muba mufite contact zaba bantu muzabahuze bakore cooperative bagira icyo bageraho cyane ko bose bahuje amateka.

  • komera maama , Imana ikugejejehe igufitiye umugambi ukomeye cyane, ntibizongera ukundi haranirea kubaho kandi ubeho no mukimbo cyabawe bagiye ukibakunda , bakagenda ntagicumuro, dufite ubuyobozi bwiza butatuma narimwe byongera ukundi! komera kandi ntuzatume narimwe abakugize impfubyi baguseka cg ngo bakunyuzemo ijisho komera ugaharare kigabo bagire ikimwaro kibyo bakoze

  • rega ibibazo byatewe na jenocide yakorewe abatutsi nti byoroshye

  • Sha imigambi ufite ni myiza kandi natwe tuzaharanira ko amazina yababyeyi bacu atazibagirana, ariko ntuzishinge aba bose baba bakuvugisha kuko abenshi baba bifitiye inyungu zabo bwite wowe ugahera mumarira n’ubuhamya ntupfe ntukire, uzirinde inzoga n’itabi wirinde kwiyandarika mubakobwa.kandi uhorane intego.va mumagambo utangire ibikorwa. Uzabe umugabo, Kandi wizere Imana gusa, ntuzategereze inkunga iyo ariyo yose nuyibona ntuzayange ariko ntiguteshe umwanya uyitekereza, Ntuzategereze umuntu numwe wo  mumuryango wawe ko haricyo azagufasha,Uzakunde abantu bose Ntuzite ku moko, kuko haba mubahutu ndetse no mubatutsi Uzasangamo Ibwa n’Abagabo. JYA UTEKEREZA MBERE YO GUKORA UZIRINDE UBUKUNGU BWIH– USE NTAMUGISHA UBUBAMO INGERO URAZIZI. UZABE INTWARI UWITEKA AYOBORE INTEKEREZO ZAWE!KANDI KOMERA, NGO UGUHA KUKO AKUBONYE ARUTWA N’UKUZIRIKANA

  • Ramba muhungu wacu!!! imbere ni heza nyuma uko unyuzwa ahakomeye nabagome!!!!!reka dukore ubuzima buzaza bitugoye ariko buzaza mwana

  • ubundi ubuzima buraruhije!kubona uko usobanura ibintu biba byarakubayeho?cyane kumuntu uba wararokotse genocide yakorewe abatutsi tuge dusaba Imana kudukomeza kuko ntibiba byoroshye pe ubuzima uba waraciyemo ,ubwo urimo,ubwo uteganya imbere ,abazagukomokaho byose ubitekereza mumutwe wawe .ntibiba byoroshye peee.arikomana uratuzi kandi niwowe urema.

Comments are closed.

en_USEnglish