Digiqole ad

Yari yarifuje gutunga imodoka ye none ayikuye muri ‘EBM Tombola’

 Yari yarifuje gutunga imodoka ye none ayikuye muri ‘EBM Tombola’

Uwimana Aaron ngo yahoraga yifuza imodoka none ayitsindiye muri Tombola ya EBM ya RRA.

Uwimana Aaron utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Nyakabanda ya mbere ngo yahoraga yifuza gutunda imodoka ye none yayitomboye muri ‘EBM Tombola’ yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Iyi modoka yayishyikirijwe uyu munsi.

Uwimana Aaron ngo yahoraga yifuza imodoka none ayitsindiye muri Tombola ya EBM ya RRA.
Uwimana Aaron yatomboye imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki

Ni Tombola igamije gushishikariza abanyarwanda kujya baka inyemezabuguzi zitangwa n’utumashini tuzwi nka ‘EBM’ (Electronic Billing Machine).

Uwimana Aaron usanzwe wikorera ku giti cye niwe wabaye umunyamahirwe wegukanye imodoka muri Tombola ya EBM.

Muri iyi Tombola iyo umuguzi yasabaga Facture ya EBM yahitaga yiyandikisha kuri telephone ye amenyesha numero ya Facture yasabye akaba yinjiye muri Tombola, uko ubikora kenshi niko wagiraga amahirwe.

Amaze kuyishyikirizwa yagize ati “Iyi modoka nari nyikeneye kuko igiye kujya imfasha mu ngendo za buri munsi nakoraga mu kazi kanjye. Nahoraga nifuza kuyigura ariko nari ntarabona ubushobozi.”

Uwimana ngo mukazi ke uko yaguraga ibikoresho bitandukanye byo gukoresha mu kazi cyangwa mu rugo yasabaga inyemezabwishyu ya ‘EBM’, ibi ngo bikaba aribyo bimugejeje ku mahirwe yo kwegukana imodoka.

Iyi gahunda ya ‘EBM Tombola’ yatangiye muri 2015, abantu basanga 340 bakaba bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 43.

Komiseri mukuru wungirije wa RRA Pascal RUGANITWALI yavuze ko kuva iyi Tombola ya EBM yatangiye kugira ngo barusheho kumvisha abantu akamaro ko gukoresha no gusaba inyemezabwishyu zitangwa na EBM,  ubu bakaba bamaze kuva kuri 500 bakaba bageze ku 14 300 mu myaka ibiri gusa, ndetse muri iyo myaka umusoro ukaba wariyongereyeho 25% ku musoro wari usazwe ukusanwa.

Ati “Ibyo bitugaragariza ko iyi gahunda yatumye abantu barushaho gukangukira gusaba inyemezabwishyu ndetse binatuma abacuruzi benshi biyandikisha no gusaba imashini za EBM, bikaba bigaragarako abantu uretse gusaba inyemezabwishyu nabo ubwabo babifitemo inyungu ndetse n’inyungu ku gihugu kuko umusoro uvamo niwo wubaka ibikorwaremezo tumaze kugeraho.”

Yongeraho ati “Umusoro utagwa n’abaturage mu gihe agura ikintu runaka ubundi ufite 30% y’indi misoro yose itagwa, uyu musoro ukaba ufite uruhare runini cyane, tukaba twifuza ko wazamuka ukagere no kuri 40% kuko utangwa n’Abanyarwanda bose.

Imodoka yatombowe muri gahunda ya EBM ifite agaciro ka miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda ( 8 000 000 Frw).

RRA yavuzeko igiye gutangiza indi gahunda ya kabiri izakomeza gukangurira Abanyarwanda kwitabira gusaba inyemezabwishyu ya EBM.

Uwimana ngo imodoka yatsindiye igiye kumufasha mu kazike.
Uwimana ngo imodoka yatsindiye igiye kumufasha mu kazike.
Komiseri Mukuru wungirije wa RRAPascal RUGANITWALI niwe wa mushyikirije ibyangobwa by'imodoka yatsindiye.
Komiseri Mukuru wungirije wa RRAPascal RUGANITWALI niwe wa mushyikirije ibyangobwa by’imodoka yatsindiye.
Iyi modoka niyo yegukanywe n'umunyamahirwe Aaron Uwimana.
Iyi modoka niyo yegukanywe n’umunyamahirwe Aaron Uwimana.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.W

6 Comments

  • Hari ibijya bivugwa muri za tombola zo mu rwanda cyane cata ziba zirimo!

    Aha sinzi niba hari cata zirimo ariko wabikeka ukoze ubusesenguzi by’amashusho: urebye uyu watsinze yicaye muri iyi modoka nta byishimo abifitiye ahubwo ameze nk’uwo bahenze mu kuyigura!

    Komiseri arimo kumuha ibya ngombwa aseka ariko uwimana yanutse kuko azi neza akayabo bamuriye ngo ayibone!

  • @kagabo aho uribeshya cane! Uzapinga n’isi.

  • @kagabo aho uribeshya cyane! Uzapinga n’isi.

    • Semugeshi we! si ugupinga ahubwo ndakurikira! jya usoma ibitabo wumve radio! hano iwacu ni ubwa mbere wumvise cata muri bene izi tombola? Nta buhamya wumvise mu bya sosiyete imwe yitumanaho?

  • Nanjye ndabona atishimye!

  • byiza cyane.ariko bavuga ko uyu watomboye atishimye sinemeranya namwe kuko burya abantu ntitugaragaza amarangamutima kimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish