Digiqole ad

Waberwa wambaye ibikorerwa mu Rwanda!! Imurika ry’imideri Nyarwanda

 Waberwa wambaye ibikorerwa mu Rwanda!! Imurika ry’imideri Nyarwanda

Berekana ko imyambaro ikorerwa mu Rwanda wayambara ukaberwa.

Muri week end ishize habaye imurika ry’imyambaro ikorerwa mu Rwanda mu imurikagurisha ry’ibintu binyuranye bikorerwa mu Rwanda riri kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Abamuritse imideri berekanye ko ushobora kwambara iyi myambaro ikorerwa mu Rwanda ukaberwa.

Abasore bamurika imyambaro ikorerwa mu Rwanda
Abasore bamurika imyambaro ikorerwa mu Rwanda

Abayigura ariko bo bagaragaza ko imyambaro myinshi ikorerwa mu Rwanda ikiri ku giciro cyo hejuru ugereranyije n’imwe mu yo basanzwe Bambara bagura ku isoko risanzwe. Abayikora bo bakavuga ko idahenze ugereranyije n’uko iba yakozwe.

Abamuritse imyambaro bakora ni; Inkanda, Inzuki Designs, Haute Baso, Made in Kigali, Sonia Mugabo,Uzi Collections, Moshions, Rupari Designs na Rwanda Clothing ndetse.

Mu Rwanda hari ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyarwanda gukoresha ibikorerwa iwabo, ari nayo mpamvu y’iri murikagurisha ryahariwe ibikorerwa mu gihugu ritegurwa n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda.

Abaguzi bamwe ariko baracyagaragaza impungenge z’ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda, nubwo Minisiteri y’ubucuruzi yakomeje kugenda itanga ikizere ko mu igiciro kizagenda kigabanuka uko ibikorwa byiyongera kubera politiki zinyuranye zo kugabanya ibiciro ku byangombwa biva hanze ngo hagire ibicuruzwa bitunganyirizwa mu gihugu.

Imyambaro ikorerwa mu Rwanda ngo wayambara ukaberwa
Imyambaro ikorerwa mu Rwanda ngo wayambara ukaberwa
Abasore n'inkumi bamurika imwe mu myambaro ikorerwa mu Rwanda
Abasore n’inkumi bamurika imwe mu myambaro ikorerwa mu Rwanda
Ubona baberewe nayo
Ubona baberewe nayo
Bamwe mu bari baje kwihera ijisho iri murika ry'imideri
Bamwe mu bari baje kwihera ijisho iri murika ry’imideri
Bamwe mu bari kumurika ibyo bakora
Bamwe mu bari kumurika ibyo bakora
Bamuritse imyenda inyuranye bakora
Bamuritse imyenda inyuranye bakora
Abasore baberewe n'imyambaro ikoze muri boubou n'amapantaro asanzwe
Abasore baberewe n’imyambaro ikoze muri boubou n’amapantaro asanzwe
Imyambaro nk'iyi abaguzi bashima ko ari myiza ariko bakagira impungenge ku biciro byayo
Imyambaro nk’iyi abaguzi bashima ko ari myiza ariko bakagira impungenge ku biciro byayo
Abaje kureba iri murika usanga kenshi ari abasanzwe basobanukiwe n'iby'imyambarire
Abaje kureba iri murika usanga kenshi ari abasanzwe basobanukiwe n’iby’imyambarire
Abakobwa bagaragara neza cyane mu myambaro ikorerwa iwabo
Abakobwa bagaragara neza cyane mu myambaro ikorerwa iwabo
Nina (ibumoso) na Charly basusurukije abitabiriye iri murika ry'imideri
Nina (ibumoso) na Charly basusurukije abitabiriye iri murika ry’imideri
Derek wo muri Active yashimye umuziki w'aba bakobwa aha ari kubyinana na Charly
Derek wo muri Active yashimye umuziki w’aba bakobwa aha ari kubyinana na Charly

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW  

6 Comments

  • NI IBIKORERWA MU RWANDA CG NI IBIDODERWA MU RWANDA? IBI NI TRANSFORMATION NTABWO ARI PRODUCTION. KUGIRA NGO TUVUGE KO ARI IBIKORERWA MU RWANDA NUKO BYIBURA PRODUIT FINI YABA YIFITEMO BYIBURA 90% BYA VALEUR AJOUTEE KURI MATIERE PREMIERE. UBWO RERO KUDODA TISSU MO UMWAMBARO NI TRANSFORMATION YA TISSU NTABWO ARI FABRICATION/PRODUCTION YA TISSU. NIYO MPAMVU BIBA BIHENZE

  • You are right ahubwo hakwiye kurebwa uburyo bakwongera ubushobozi UTEXIRWA igakora tissue nziza,ariko buhoro buhoro bizaza reka abantu babanze bitabire ibihari

  • try to minimize your costs of Clothes to the Rwanda’s Citizens,because The Populaation Of Rwanda They are Poor.The Needed One Is Affordable Price To Them.Thank You For Accepting This Suggestion.

  • Let them remember to use the shoes made in Rwanda too.

  • ntamwana uvuka ngo yuzure ingobyi,twigangane gahoro gahoro bizaza.ahubwo nkuko peter yabivuze igikenewe n’igiciro kinogeye buriwese kuko twese ubushobozi bwacu ntibungana ariko ntabwo turi abakene!! iyo wise umuntu umukene uba umwishe mumutwe akumvako ntacto yakwigezaho kuko ari umukene kdi birashobokako yatera intambwe gahoro akazagera kurwego rushimishije nawe akabasha kwikemurira bimwe mubyo yifuza.thanks

  • ntamwana uvuka ngo yuzure ingobyi,twihangane gahoro gahoro bizaza.ahubwo nkuko peter yabivuze igikenewe n’igiciro kinogeye buriwese kuko twese ubushobozi bwacu ntibungana ariko ntabwo turi abakene!! iyo wise umuntu
    umukene uba umwishe mumutwe akumvako ntacyo yakwigezaho kuko ari umukene kdi birashobokako yatera intambwe gahoro akazagera kurwego rushimishije nawe akabasha kwikemurira bimwe mubyo yifuza.thanks

Comments are closed.

en_USEnglish