Digiqole ad

Wa mugabo w’i Kirehe ‘wiyitiriye BDF akambura abaturage’ yafashwe

 Wa mugabo w’i Kirehe ‘wiyitiriye BDF akambura abaturage’ yafashwe

Yiyitiriye BDF yambura abaturage b’i Kirehe

Amakuru agera ku Umuseke ni uko Iyamuremye ukekwaho kwambura abaturage ababeshya ko akorera ikigo gitanga ubwishingizi ku mishinga y’urubyiruko n’abagore (BDF), bityo akazabafasha kubona inguzanyo yatawe muri yombi.

Yiyitiriye BDF yambura abaturage b’i Kirehe

Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru ivuga ko hari umugabo witwa Iyamuremye Francois Xavier wo mu karere ka Kirehe bivugwa ko yiyitiriye ko akorera BDF akusanya amafaranga million enye (4 000 000frw), abizeza ko bazabona inguzanyo ariko barategereza baraheba.

Amakuru dufite ni uko uyu mugabo ari mu maboko y’ubuyobozi kugira ngo aryozwe ayo mafaranga yambuye abaturage 1 300 aho buri wese yasabwe gutanga ibihumbi butatu (3000frw).

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushizwe ubukungu abwiye umunyamakuru Elia Byukusenge ko amakuru yo guta muri yombi Iyamuremye ari impamo.

Abaturage bo muri Musaza bari batubwiye ko yaje abakoresha inama yabereye mu biro by’umurenge abakangurira gutanga amafaranga ibihumbi bitatu, anabizeza ko bamaze kwemererwa inguzanyo none imyaka itatu irashize baegereje.

Aba baturage bari bababajwe nuko batahawe ibyo bizezwaga ngo ndetse banahamagara uyu Iyamuremye akababwira ngo nibajye kumurega aho bashaka.

Iyamuremye afungiye ku biro by’umurenge wa Musaza nyuma y’uko yitabye ku karere ntibanyurwa n’ibisobanuro bye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri azajyanwa imbere y’imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Musaza kugira ngo hakusanywe amakuru.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene agize ati “Ari mu maboko y’ubuyobozi kugira ngo tube tumufite hafi yacu, ejo saa 09h00 tuzajya i Musaza tuganire n’abaturage twumve uko ikibazo kimeze.”

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kera bavugaga ko iminsi y’umujura (igisambo cg escroc) ari 40 none ndabona igenda ikururukaaa ikaba igeze ku myaka 3!!Uwo ntakwiriye kwihanganirwa aramutse arekuwe bizatuma abahemukiwe bibatera umutima mubi wo kwihanira

Comments are closed.

en_USEnglish