Digiqole ad

Volley: Muri Zone V u Rwanda ngo ruraba ruhanganye cyane na Kenya

 Volley: Muri Zone V u Rwanda ngo ruraba ruhanganye cyane na Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo yari mu myitozo muri Cameroun aho yatsinzwe imikino itatu yahakinnye

Nyuma y’ imyitozo ikipe y’ igihugu  ya Volleyball yakoreye muri Cameroun, kuva taliki 2 kugeza 04 Girurasi 2015 mu  Rwanda hazabera imikino ya Zone 5,  igamije gushaka itike y’imikino y’Afurika “All Africa Games 2015” izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ubwo yari mu myitozo muri Cameroun aho yatsinzwe imikino itatu yahakinnyeq
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo yari mu myitozo muri Cameroun aho yatsinzwe imikino itatu yahakinnye

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Paul Bitok yatangaje ko biteguye  kubona itike yo kwerekeza muri iyi mikino n’ubwo bitoroshye.

Yavuze ko u Rwanda muri iyi minsi ruhanganye na Kenya ifite abakinnyi bakomeye banakina hanze y’umugabane wa Afurika  ariko ko kuva mu myaka micye ishize bagiye bayitsinda.

Iyi kipe y’u Rwanda ivuye muri Cameroun aho yakinnye imikino ya gicuti itatu ariko ikayitsindwa yose.

Paul Bitok avuga ko nubwo batsinzwe iyi mikino bahigiye byinshi kuko icya mbere kwari  ugukaza imyiteguro bakina n’ikipe zikomeye muri Afurika.

Akomeza avuga ko yagiye abona amakosa menshi ubu bagerageza kuyakosora.

Gustave Nkurunziza  uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, atangaza ko intego nyamukuru  ari ukuba aba mbere kuko umwanya wa kabiri ntacyo waba ubamariye.

Yavuze ko imyiteguro y’ikipe y’igihugu iri kugenda neza ndetse n’imyiteguro y’u Rwanda mu kwakira iri rushanwa rya Zone V ihagaze neza muri rusange.

Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ngo yatanze miliyoni 95 zizakoreshwa mu bizakenerwa byose.

Nkurunziza yavuze ko iyi mikino izabera kuri Sitade nto i Remera ari nayo yonyine iri ku rwego rwo kwakira iyi mikino.

 

UKO IMIKINO UKO IZAKINWA.

Taliki 02-05-2015
Burundi-Kenya (16h00)
Rwanda-Uganda (18h00)
Taliki 03-05-2015
Uganda-Kenya (16h00)
Rwanda-Burundi (18h00)

Taliki 04-05-2015
Uganda-Burundi (16h00)
Rwanda-Kenya (18h00)

Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aha ntago watsindwa imikino itatu kandi utsindwa set 3-0, ngo ubeshye abanyarwanda ko hariya ibyo uzakora.

  • U Rwanda ruheruka kugira ikipe ya Volley Ball ikomeye muli za 1981-1984 ku gihe cya ba kabuhariwe Alexandre LYAMBABAJE, Antoine SEBALINDA, , le petit frere d’ Antoine nibagiwe izina, IMENAMIKORE, ABDUL, KACHERI, Gerard NKUSI, le passeur Jean Berchmans 9yari mugufi), na Entraineur wabo le Canadien YVES BOILY !!!!!!! Hari cyera nyine !!! Warakoze cyane Dr ALEXANDRE RYAMBABAJE mu kuzamura ishema ry’ u Rwanda muli Volley-Ball kandi Imana ikomeze ikurinde m’ ubusaza !!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish