Digiqole ad

Vianney Kagabo wayoboraga Agaciro Development Fund yitabye Imana

 Vianney Kagabo wayoboraga Agaciro Development Fund yitabye Imana

Kagabo Vianney wayoboraga ikigega cy’Agaciro Development Fund

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi kuri uyu wa gatatu ko Vianney Kagabo wayoboraga ikigega Agaciro Development Fund yitabye Imana.

Kagabo Vianney wayoboraga ikigega cy'Agaciro Development Fund
Kagabo Vianney wayoboraga ikigega cy’Agaciro Development Fund

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mugabo yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yajyanywe byihutirwa kuwa gatanu ushize kubera uburwayi ari nabwo bwamuhitanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu mu gitondo.

Kagabo w’imyaka 53 yamenyekanye cyane kuva atangira kuyobora iki kigega, kigengwa na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, abanyarwanda bashyizeho ngo bajye bakusanya amafaranga agamije gushyirwa mu bikorwa remezo ngo bateze imbere igihugu cyabo.

Kagabo yari amaze igihe anyuzamo akivuriza ku bitaro by’umwami Faical, gusa mu cyumweru gishize akaba yararembye akihutanwa kwa muganga.

Kuva tariki 23/08/2012 iki kigega yari ayobowe gitangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame ubu kimaze kugeramo miliyari 28,3 z’amanyarwana zatanzwe n’abantu ku giti cyabo n’ibigo byigenga n’ibya Leta.

Kagabo yari asanzwe kandi ari umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi muri Banki ya BRD.

Kagabo asize umugore n’abana bane.

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Pole sana
    Ku muryango wa nyakwigendera
    Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Nihanganishije umuryango wa Kagabo Imana imwakire mubo yishimira!!

  • Imana yakire uyu mubyeyi mu ntore zayo,twihanganishije abo mu muryango we

  • Uyu mugabo ni uwiwacu i Nyagasambu.Azize cancer yo mu ijosi.Yali avuye muli Inde kwivuza ariko biranga.Yali sociable cyane.Yakoze muli BNR ari Directeur imyaka myinshi.Avamo ajya kuba MD w’Agaciro Development Fund.
    Dukurikije BIBLE,ntabwo yitabye imana.Ahubwo arapfuye,asubiye mu gitaka nkuko tubisoma muli Ecclesiastes/Umubwiriza 3:19,20.BIBLE ivuga ko upfuye aba atumva (Ecclesistes 9:5,10).Biliya bya ROHO ni ukubeshya.Byazanywe na Greeek philosophers batari abakristu,cyane cyane uwitwaga PLATO.Niba KAGABO yashakaga imana cyane ntiyibere gusa mu kazi n’amafranga,imana izamuzura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Mujye mureka dushake imana tukiriho.Amasengesho yo muli Funerals siyo atuma uzazuka.

  • Imana imwakire mubayo, yari umugabo w’inyangamugayo ariko ntakundi iyisi siyacu imana imuhe iruhuko ridashi!!!!!!!!!!!!!!! Martine n’abana mwihangane imana irabazi kandi ibafitiye umugambi mwiza

  • Twihanganishije umuryango we nabanyarwanda murirusange. Let him RIP

  • Imana imuhe ruhuka ridashira

  • Imana imuhe iruhuko ridashira; imwiyereke iteka maze aruhukire mu mahoro.
    Koko abeza nibo bagenda. Kuva namenyana nawe muri za 1999 kugeza ubu namufataga nk’umugabo w’ikitegererezo cyane ku murimo (readership yari ntamakemwa) no kubana nabantu bose neza (abakuru, agato, abakire, abakene, …).
    Urwanda rubuze umukozi.
    Twifatanyije n’umuryango muri ibi bihe bitoroshye by’akababaro.

    NDJOKA

  • Imana ikwakire mu bayo ntacyo navuga gusa wari umugabo.

  • Ntago navuga byinshi gsa mfite agahinda nakababaro bitagereranywa, tubuze umugabo ukomeye mumuryango arko ntacyo kko Imana yisubije uwayo, tuzahora tukwibuka twese abana wareze kdi uzahora mumitima yacu.
    Rest in peace papa kagabo.

  • Sorry Kumuryangowe Kandi Imana Imwakire Mubayo

  • Uncle,Imana iguhe iruhuko ridashira. Watubereye umubyeyi mwiza.imana ikwakire mubwiza bwayo.

  • Mwihangane, Imana iborohereze. Imana nayo ikunda abeza, mureke umubyeyi atahe, buriya Imana yabonye ko ikwiriye kumutwara akaruhuka imibabaro yari afite, ndabona abamuzi mwamuvuze ibigwi, Imana nayo iaramwishimiye kuko Ijambo ryayo riravuga ngo ”Yaturemeye imirimo myiza yosemuri christ Yesu ngo tuyigenderemo. Mbonye ari na mwiza ku buranga,Imana irongera ikavuga ngo icyo tuzahambura mu isi no mu ijuru kizaba gihambuwe kdi ngo imirimo yacu yose izageragereshwa umuriro, donc niyo izaduherekeza. Nkwifurije kuruhukira mu mahoro.

  • Kagabo azize Cancer yo mumuhogo yatinze kuyimenya imenyekana yaramaze kumurenga yivuje mu buhinde aguye Nairobi abongeraho ibyo bahimba murabikurahe? ko ntagihishwe kirimo.
    Martine komera isi siyacu kandi nziko usenga wihangane Imana izakurengera

    • Yari mutaraga, azize urupfu rutunguranye! Imana y’ukuri imwakire.

Comments are closed.

en_USEnglish