Viagra yakoreshwa n’abagore ikomeje kuba ikibazo
Libigel wafatwa nk’umuti wazakoreshwa nka Viagra ku bagore, ukaba wari ugenewe ababyeyi bacuze bafite ikibazo cyo kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kubera iyo myaka bagezemo.
Ariko amageragezwa 2 yakozwe mbere yuko ushyirwa ku isoko ntakizere atanga, ibi byanze kandi mu gihe inganda zishakisha uburyo zakora umuti umeze nka Viagra ikoreshwa n’abagabo bafite ikibazo mu gutera akababariro.
Viagra ni iki?
Umuti wa Viagra uzwi mu buganga ku izina rya sildenafil citrate, ukaba uhabwa abarwayi bafite ibibazo byo gutera akabariro ndetse no kurangiza vuba, ukaba kandi wanahabwa abarwayi bafite umuvuduko w’amaraso menshi agana mu bihaha.
Abakoresha ‘Blue pills’ nkuko bajya bita Viagara, bavuga ko bagira utubazo two kureba (amso) uducarane, ndetse no kubabara umutwe, uretse ko ibi bishira iyo uwuhagaritse.
Uriya muti wo guha abagore ngo nabo icyo gikorwa kibagendekere uko babyifuza ukaba ukomeje kutaboneka kugeza magingo aya. Abashakashatsi bakaba bakomeje kugerageza ngo barebe ko wazaboneka.
Photos:Internet
Corneille K. NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
3 Comments
i like it
Iyo viagra yo ntabwo yaba droge kuki tutayamagana.
Nimba iyo miti ifite byinshi ikiza ndumva nta kintu itwaye kuko ifasha abobantu mwicyo gikorwa.Kuringe ndumva bitakwitwa ibiyobyabwenge kuko ibyo binini bicyenerwa nabo bantu bafite utubazo nkutwo
Comments are closed.