Digiqole ad

Venezuela: Inteko Ishinga Amategeko iravugwaho gushaka guhirika ubutegetsi

 Venezuela: Inteko Ishinga Amategeko iravugwaho gushaka guhirika ubutegetsi

Muri iki gihugu hamaze iminsi hari ibikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buriho

Itegeko Nshinga rya Venezuela riha ububasha burunduye Inteko Ishinga amategeko gushyiraho no gukuraho Abacamanza. Iyi nteko yashyizeho abacamanza 33 mu rukiko rw’ikirenga none byatumye ishinjwa gufata ubutegetsi dore ko yiganjemo abatavuga rumwe na Leta ya Perezida w’iki gihugu Nicolas Maduro.

Muri iki gihugu hamaze iminsi hari ibikorwa by'imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buriho
Muri iki gihugu hamaze iminsi hari ibikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buriho

Leta ya Venezuela yahise isohora itangazo ryamagana iki kemezo cy’Inteko ishinga amategeko, ivuga ko kinyuranyije n’amategeko.

Ubusanzwe benshi mu bacamanza b’urukiko rw’Ikirenga bashyigikiye ubutegetsi buriho muri iki gihugu, bavuze ko iki gikorwa cy’Inteko Ishinga Amategeko kinyuranyije n’amategeko.

Urukiko rw’ikirenga rudakozwa iki gikorwa gica amarenga gufata ubutegetsi, rwategetse ko inzego za gisivile n’iza gisirikare zihangana n’iri shyirwaho ry’aba bacamanza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nicolas Maduro bo batunga agatoki abacamanza basanzwe muri uru rukiko, bavuga ko batemewe n’amategeko.

Ku wa Kane w’iki cyumweru turiho dusoza, aba barwanya ubutegetsi buriho muri iki gihugu bari biraye mu mihanda bamagana ubutegetsi.

Ni kenshi basabye perezida wa Venezuela gukoresha amatora ariko na we ababera ibamba, ahubwo akaba ari mu migambi yo gushyiraho urwego rufite ububasha busumbye ubw’Inteko Ishingamategeko ku buryo rwanavugurura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Abarebera kure ibya Politiki muri iki gihugu bemeza ko ibi bikorwa bishobora kubyara ibisa nka Leta ebyiri zibangikanye kandi zihanganye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish