Digiqole ad

Valens Ndayisenga yegukanye umudari mu irushanwa Nyafrika

Mu marushanwa nyafrika ari kubera mu ntara ya Kwa ZuluNatal muri Africa y’Epfo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 Valens Ndayisenga mu gace k’abatarengeje imyaka 23 yegukanye umwanya wa kabiri n’umudari w’umuringa.

Ndayisenga (ibumoso) yishimira umwanya wa kabiri
Ndayisenga (ibumoso) yishimira umwanya wa kabiri

Ndayisenga w’imyaka 20 ukinira Team Rwanda yakurikiye umunya Eritrea Merhawi Kudus w’imyaka 21 ukinira ikipe ya MTN- Qhubeka.

Muri aya marushanwa (Confederation of African Cycling Road Championships) azasozwa tariki 14 Gashyantare 2015 u Rwanda ruhagarariwe mu matsinda abiri, abatarengeje imyaka 23 n’abakuru kuri bo (Elite).

Kuva yatangira kuwa mbere w’iki cyumweru, agakinwa mu byiciro bitandukanye, nibwo bwa mbere u Rwanda rwegukanye umudari rwawutwariye mu gace kakiniwe mu mujyi wa Pietermaritzburg

Aha Valens Ndayisenga yegukanye umudari basiganwaga 48Km inshuro ebyiri.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abakinnyi bazwi ku rwego rwa Africa nka Daniel Teklehaimanot, Natnael Berhane, Nicholas Dlamini, Gregory de Vink n’abandi…

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • NDAYISENGA, BRAVOOOOOOOO…..

    JYEWE MBONA FOOT DUKWIRIYE KUYIREKA BURUNDU.

  • K, nluko utazi umukono wa soccer icyo ari cyo.

  • Nibyo Foot nituyireke kuko tutayishoboye twikinire uw’amagare. Valens Congraturation

  • ndayisenga okkkkk

  • Valens oyeeeeeeee! Uduhesheje ishema mwana wacu

  • mukomeze imihigo basore mugisata cyamagare turabashigikiye

Comments are closed.

en_USEnglish