Digiqole ad

V. Ndayisenga muri 11 bazaserukira u Rwanda muri shampiyona ya Africa

 V. Ndayisenga muri 11 bazaserukira u Rwanda muri shampiyona ya Africa

Jeanne d’Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore

Gashyantare 2016 – i Casablanca muri Maroc hagiye kubera shampiyona ya Africa y’umukino w’amagare, (African Road Race Championship). Abatoza ba Team Rwanda bamaze gutangaza abakinnyi 11 bo mu byiciro bitandukanye bazitabira iri siganwa. Barimo Valens Ndayisenga ndetse na Girubuntu Jeanne d’Arc uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore.

Jeanne d'Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore
Jeanne d’Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore

Abasore ba Team Rwanda ikubutse muri La tropicale Amissa Bongo2016, bahise bakomeza imyitozo i Musanze. Ni mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya Africa mu magare. Iteganyijwe Tariki 21 kugeza 26 Gashyantare 2016. Ikazabera muri Maroc.

Mu bakinnyi bahamagawe ngo bazitabire iri siganwa, harimo na Valens Ndayisenga ukina muri ‘Team Dimension Data’ ya kabiri muri South Africa. Uyu akazaba afatanya na bagenzi be basanzwe bakina mu Rwanda mu makipe atandukanye.

Abakinnyi 11 bahamagawe, bari mu byiciro bitatu bitandukanye. Harimo abakinnyi barindwi bakuru (senior team): Valens Ndayisenga, Bonaventure Uwizeyimana, Patrick Byukusenge, Jean Claude Uwizeye, Joseph Areruya, Jeremie Karegeya na Joseph Biziyaremye.

Abatarengeje imyaka 23: Samuel Mugisha, Fidel Ally Dukuzumuremyi na Rene Ukiniwabo, bazakina mu batarengeje imyaka 18.

Mu gihe Girubuntu Jeanne d’Arc azasiganwa mu bagore ari we wenyine uhagarariye u Rwanda. Aracyahatana wenyine kuko nta wundi mukobwa uragera ku rwego rwo gusohokera igihugu, abandi bari gutegurwa.

Muri iri siganwa, Ndayisenga Valens na Areruya Joseph bari mu bazasiganwa n’igihe ku giti cyabo (Individual Time Trial), mu gihe bo na Patrick Byukusenge na Biziyaremye Joseph bazasiganwa n’igihe nk’ikipe.

Shampiyona ya Afurika iheruka (2014), yabereye muri Afurika y’epfo.

Icyo gihe Valens Ndayisenga, yabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23, akurikiye Merhawi Kudus.

Ndayisenga kandi, yanabaye uwa kabiri mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial), nabwo asizwe n’uyu munya Eritrea, Merhawi Kudus ubu bakinana muri Team Dimension Data.

Valens Ndayisenga agiye kongera gukinira Team Rwanda
Valens Ndayisenga agiye kongera gukinira Team Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish