Digiqole ad

Uyu mwaka Parc y’Ibirunga izasurwa n’abarenga 30 000 binjize hafi M16$

 Uyu mwaka Parc y’Ibirunga izasurwa n’abarenga 30 000 binjize hafi M16$

Ubuyobozi bwa Parike y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko uyu mwaka uzarangira bakiriye abakerarugendo barenga ibihumbi 30, bashobora kuzinjiza amafaranga asaga Miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika.

Prosper UWINGERI, umuyobozi wa Parike y'Ibirunga avuga ko abasura Parike biyongera buri mwaka.
Prosper UWINGERI, umuyobozi wa Parike y’Ibirunga avuga ko abasura Parike biyongera buri mwaka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri, mu Kinigi mu Karere ka Musanze harabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka.

Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakuru b’u Rwanda banyuranye, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo (RDB) kivuga ko imbaraga u Rwanda rwashyize mu gusigasira inyamanswa n’ibinyabuzima (conservation), zatumye buri mwaka Ingagi zo mu Birunga ziyongera, ku buryo ubu rufite izisaga 440.

Parike y’Ibirunga igizwe n’ibice binyuranye, birimo igice cy’ishyamba ririmo Ingagi, Inkima, Inzovu, Imbogo, n’izindi nyamanswa; Ikabamo kandi Ubuvumo busurwa; Buhanga Eco-park irimo ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka; n’ahandi hitwa Iby’iwacu Cultural Village h’abahoze ari ba rushimusi.

Gufungura ibindi byo gusura bitari Ingagi muri iyi Parike y’ibirunga ngo byatumye abayisura biyongera, nk’uko Prosper Uwingeri, umuyobozi w’iyi Parike abivuga.

Uwingeri yatubwiye ko kuva ibi bikorwa bindi byafungurwa, byongereye umubare w’abakerarugendo dore ko ngo nko mu myaka 6 ishize abantu bazaga muri Parike y’ibirunga baje gusura Ingagi gusa bari ku kigero kiri hafi ya 90%.

Ariko ubu ngo aho gusura Inkima, Ubuvumo, Buhanga Eco-park bitangiriye, umubare w’abaza gusura parike y’ibirunga baje kureba ingagi gusa bari munsi ya 80%, kubera ko umubare w’abasura iyi parike baje kureba ibyo bindi wiyongereye.

Ati “Ni ibikorwa buri mwaka bigenda byiyongera, bijyanye no kubikangurira abantu, kuko akenshi hagati yo kuzana igikorwa iki n’iki cy’ubukerarugendo, kugitunganya, kukimenyekanisha hari inzira bicamo tugenda dukora…”

Ubu, Inkima ni kimwe mu biri gukurura abakerarugendo.
Ubu, Inkima ni kimwe mu biri gukurura abakerarugendo.

Prosper UWINGERI, umuyobozi wa Parike y’Ibirunga avuga ko mu mwaka ushize iyi Parike yasuwe n’abantu ibihumbi 28.

Ati “Uyu mwaka wa 2016 tuzarenza ibihumbi 30, n’umusaruro wayo uyiturukamo uba uri hagati ya miliyoni 13 na 16 z’amadolari uzagenda wiyongera.”

Prosper Uwingeri ariko avuga ko umutungo Parike yinjije batawubarira muri aya mafaranga gusa kuko hari n’izindi Serivise zitangwa n’abaturage nk’abatwara ba mukerarugendo, ababatwaza mu gihe bazamuka imisozi bagera kuri 300, ayo amahoteli yinjiza n’abakozi aha akazi, n’ibindi…

Ati “Ntabwo twebwe tureba amafaranga gusa, turareba na none uko agaruka akadufasha kubungabunga neza Parike kandi kubungabunga Parike kwacu twifuza ko bishingira mu guhindura imibereho myiza y’abaturage.”

Uyu muyobozi agakangurira abanyarwanda gusura iyi Parike kuko bigaragara ko bakiri bacye ugereranyije n’abanyamahanga bayisura nubwo bose bagenda biyongera buri maka.Gusa, ngo azi neza ko Abanyarwanda basura izindi Parike nk’iy’Akagera.

Ati “Hari gahunda zihari ku rwego rw’igihugu zo gukangurira abanyarwanda gusura za Parike n’ibindi bikorwa nyaburanga,…Mu gihe hano abanyamahanga aribo benshi, mu Kagera usanga abanyarwanda aribo benshi,…(tugomba) kongera na bya bikorwa bakunda.”

Nubwo Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kurinda Parike z’igihugu, Prosper UWINGERI avuga ko Parike y’Ibirunga igifite ba Rushimusi baza guhigamo inyamanswa zinyuranye, gusa ngo bangiza cyane, ku buryo nta kibazo kinini bateye.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 bwinjirije igihugu amafaranga arenga Miliyoni 318 z’amadolari ya Amerika.

Ubuvumo bwa Musanze bwatunganyijwe neza ku buryo busurwa.
Ubuvumo bwa Musanze bwatunganyijwe neza ku buryo busurwa.
Igiti kigizwe n'ibiti bitatu by'amoko atandukanye kiri muri Buhanga Eco-Park aho abami bategurirwaga mbere yo kwimikwa, ngo gishushanya ubumwe bw'ubutatu bw'amoko y'abanyarwanda ba cyera.
Igiti kigizwe n’ibiti bitatu by’amoko atandukanye kiri muri Buhanga Eco-Park aho abami bategurirwaga mbere yo kwimikwa, ngo gishushanya ubumwe bw’ubutatu bw’amoko y’abanyarwanda ba cyera.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Byose nuko ntacyo bimarira abaturage kuko inzara nubukene bigiye kubamara

  • Igiti kigizwe n’ibiti bitatu by’amoko atandukanye kiri muri Buhanga Eco-Park aho abami bategurirwaga mbere yo kwimikwa, ngo gishushanya ubumwe bw’ubutatu bw’amoko y’abanyarwanda ba cyera. None se kuki tuvuga ko amako mu Rwanda yazanywe n’abazungu?

  • AMOKO 3 Yabanyarwanda????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

  • Yari amako ajyane numutungo ufite ntiyar amoko ajyane nuk waremwe nkuko abazungu batubwiy.washoboraga kuba uri umututsi se ari umuhutu bitewe nimitungo ufite.

Comments are closed.

en_USEnglish