Digiqole ad

Uwahoze akuriye umutwe w’interahamwe muri Gisenyi mu nzira yerekeza Arusha

Kuri uyu wa mbere  nibwo Bernard Munyagishari wafatiwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yateganijwe  kohererezwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha. Bernard Munyagishari  warukuriye umutwe w’interahamwe mu cyahoze ari Gisenyi yashakishwaga n’urukiko rwa Arusha cyane kuva mu myaka 5 ishize kubera uruhare akekwaho muri genocide yakorewe abatutsi.

Bernard Munyagishari
Bernard Munyagishari

Yaba urukiko rwa Arusha, yaba Leta ya Congo baremeza ko Munyagishari agiye koherezwa Arusha nyuma yo gufatirwa Congo mu kwezi gushize.

Lambert Mende umuvugizi wa guverinoma ya Congo akaba avuga ko ashobora koherezwa kuri uyu wa mbere. Kohereza Munyagishari Arusha byari bitangiye gutinda nk’uko byagenze kuri Gerigoire Ndahimana wari bourgmestre wa komini ya Nyange nawe wafatiwe muri Congo mu kwezi kwa 10 , 2009. Ariko  yoherejwe mu rukiko rwa arisha mu gihe cy’ukwezi fati n’igice.

Aha naho hari hashize iminsi 19 kuva Munyagishari yafatwa tariki ya 25 z’ukwezi gushize.

Urukiko rwa arusha narwo ruvuga ko ibigomba gukorwa byose byarangiye kugirango yoherezwe, nubwo rwirinze kuvuga igihe rukana ku mpamvu z’urukiko. Gusa icyo bemeza ni uko ari mu gihe gito gishoboka. Ibi ni ibyavuzwe na bwana Patrick Bosnier umuyobozi ushinzwe ubufasha mu by’amategeko mu rukiko rwa arusha.

Bernard Munyangihari yari akuriye umutwe w’interahamwe mu cyahoze ari gisenyi ari haho yavukiye. Aregwa ibyaha bya genocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu harimo no gufata abagore ku ngufu.

Tubabwire ko Bernard Munyagishari ubu w’imyaka 52 ari umwe mu bantu 10 bashakishwaga cyane n’urukiko mpuzamahanwa rwa arusha, we kimwe na Ba kabuga feliciani kubera uruhare rukomeye baregwa muri genocide yakorewe abatutsi.

Claire U.
Umuseke.com

5 Comments

  • ni abambwe….ni abambwe …ni abambwe!!!!oeil pour oeil,dent pour dent.

  • Abanarwanda mwishe muzabaryozwa sha! Ariko kuki umuntu afatwa ntavuge abo bafatanyije? ubuse yakoze wenyine?

  • amaraso aba barimburabwok bamennye azabagaruka aho bazaba bari hose.bazihisha bigere n’aho ibihuru bihishemo bitazabihanganira.iyaba byashobokaga yakagerewe mu ko yagereye mu bo yishe.

  • uyu mwicanyi bazamuzanye mu rwanda ko ariho byakoroha ko abona ubutabera,niho icyaha cyabereye,abishwe nawe babaga mu rwanda,abarusimbutse nabo batanga ubuhamya niho bari.sha uwamumpa gusa namwihanira ntazongere

  • uwamumpa namuhekenya n’amenyo

Comments are closed.

en_USEnglish