Digiqole ad

“Uvuga ko amacakubiri mu Banyarwanda yaje kera azaba abeshya” – Mugesera

 “Uvuga ko amacakubiri mu Banyarwanda yaje kera azaba abeshya” – Mugesera

Sen Antoine Mugesera yakoranye na Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana ariko aza guhungira muri Togo no muri Zaire (DRC)

Senateri Antoine Mugesera wabonye ari mukuru ibihe bikomeye u Rwanda rwagiye runyuramo, avuga ko amacakubiri yaje mu Banyarwanda ayareba azanywe n’Abazungu, ku buryo ngo abavuga ko yaje kera baba babeshya.

Sen Antoine Mugesera yakoranye na Leta ya Kayibanda n'iya Habyarimana ariko aza guhungira muri Togo no muri Zaire (DRC)
Sen Antoine Mugesera yakoranye na Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana ariko aza guhungira muri Togo no muri Zaire (DRC)

Mu kiganiro Mugesera Antoine yatanze tariki ya 10 Mata 2015 mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ‘Camp Kigali’, yavuze ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga n’amateka y’uko Abanyarwanda bacitsemo ibice.

Antoine Mugesera avuga ko mu myaka ya 1957-58 aribwo amacakubiri yazanywe n’Abazungu nyuma y’aho abatware b’Abatutsi (icyo gihe) bari bamaze kubivumburaho.

Icyo gihe ngo nibwo Abazungu bazanye amashyaka agendeye ku bwoko, mu rwego rwo kwihimura ku batware b’Abatutsi bari baragizwe abatoni mu myaka Ababiligi bari bageze mu Rwanda.

Yagize ati “Twagize ibyago amashyaka ashyigikiye ubwoko ni yo yatsinze, ku mugaragaro atoteza Umututsi.”

Antoine Mugesera avuga ko muri iyo myaka ya za 1960, i Byumba hishwe Abatutsi bagera ku 1 000, mu mwaka wa 1963-64 Inyenzi zarateye, ngo mu gihugu hose hicwa Abatutsi babarirwa hagati ya 25 000 na 35 000.

Ahanini ngo muri Leta ya Kayibanda Gregoire, abo muri PARMEHUTU bari batangiye gusubiranamo, ariko kugira ngo bidasakara, bagaragazaga ko Umututsi ariwe kibazo kugira ngo babone abayoboke benshi.

 

Habyarimana ngo yavugaga neza agakora nabi

Ngo ntaho bari bataniye uretse ko umwe yaje avuga neza
Ngo ntaho bari bataniye uretse ko umwe yaje avuga neza

Sen. Mugesera avuga ko ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi mu mwaka wa 1973, ishyaka rye MRND nta murongo uhamye ryari rifite ahubwo ngo ryakomeje gukorera muri manifesto ya PARMEHUTU.

Perezida Habyarimana ngo yagiye ku butegetsi avuga ihumure n’amahoro kubera ibyari bimeze imyaka hafi 20 biba ku Batutsi, abantu ngo bumva ko aje atandukanye na Kayibanda, ariko ngo iyo habaga ikibazo mu gihugu, Umututsi aho ari yatangiraga guhigwa akitwa nyirabayazana, ndetse akitwa umwanzi.

Urwango rwakomeje guhemberwa, habaho ngo urubyiruko rw’amashyaka y’abahezanguni b’Abahutu mu gihe cy’amashyaka menshi. Nubwo ubu buri wese wakoze Jenoside yitwa INTERAHAMWE, ngo icyo gihe iryo jambo ryakoreshwaga ku rubyiruko rwa MRND gusa.

Mugesera avuga ko uretse Interahamwe, hari n’indi mitwe y’abahezanguni irimo IMPUZAMUGAMBI zo muri CDR ndetse n’abitwaga INYANGE, bose ngo bari abahezanguni bo mu cyiswe ‘Hutu Power’, gusa Interahamwe ni zo zamamaye.

Senateri Mugesera avuga ko iyo arebye uko urwango rwigishijwe rugakura mu banayrwanda bagacikamo ibice  ngo uyu munsi anabona ikizere ko uko bari kwigisha ubumwe nabyo bizatanga umusaruro bakabana mu mahoro.

Ati “Abazavuga ngo Abahutu banganaga n’Abatutsi azaba abeshye, banganye ajo bundi bitewe na Leta. Ni yo mpamvu dufite icyizere ko bazongera kubana.”

 

Jenoside si impanuka yarateguwe

Antoine Mugesera asanga kuba Perezida Habyarimana yarakoze impanuka y’indege ataribyo byari gutuma Jenoside iba kuko ngo hari n’ahandi byabaye muri Africa, ndetse na mugenzi we Ntaryamira Sprien w’u Burundi bapfanye, mu gihugu cye nta Jenoside yahise iba i Burundi.

Avuga ko nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, kwica Abatutsi byahise bitangira kuri iyo tariki ya 6 Mata 1994 mu mujyi wa Kigali.

Bukeye bwaho, tariki ya 7 Mata muri Perefegitura ya Kigali Ngari, Gikongoro na Kibuye na ho Abatutsi batangiye kwicwa.

Tariki ya 8 Mata 1994 Byumba ni yo yakurikiyeho mu kwica Abatutsi, tariki ya 11 Mata ubwicanyi buratangira muri Gitarama na Butare, aho na ho byatinze ngo ni uko habaga hari abayobozi batabishyigikiye.

 

Filimi ya BBC ihakana ibi 

Antoine Mugesera avuga ko filimi ya BBC, ‘Rwanda, The untold Story’ ari igikorwa gikomeye cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko mbere mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, ibyiganjemo ururimi rw’Igifaransa ngo ni byo byarimo abenshi bahakana bakanapfobya Jenoside, ariko noneho ngo filimi ya BBC yaje kugira ngo ikwize iyo ngengabitekerezo no mu bavuga Icyongereza.

Mugesera ati “Urugamba rwo kurwanya abahakana Jenoside rurakomeye. Urwanya umwe hakaza abandi benshi.”

Bimwe mu bikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo nk’imvugo zikoreshwa aho hari abavuga ngo ‘habayeho gusubiranamo’, ‘ibyabaye mu Rwanda’, ‘double jenoside’, ndetse Mugesera avuga ko nka FDLR irwanya Leta y’u Rwanda itigeze iva ku mugambi wayo wo gukora Jenoside.

Yasabye abato kwirinda ibikorwa by’ubugome no kurwanya ibitekerezo bibi ababyeyi bamwe babashyiramo bari mu ngo zabo bitewe n’ibyo aba babyeyi nabo bigishijwe bakiri bato.

Yagize ati “Ndabasabye ntimuzakurikize ingangabitekerezo ya Jenoside ni amafuti. Ku ishyiga ababyeyi bararoga, babona abana bikundaniye bakababuza kubera ubwoko, mujye mubabuza mubabwire ko ari amafuti.”

Mugesera arasaba abato kwirinda kumva ibyo Ababyeyi babo bigishijwe kera
Mugesera arasaba abato kwirinda kumva ibyo Ababyeyi babo bigishijwe kera

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

49 Comments

  • Uyu musaza ashaka kutubwira ko kungoma ya cyami ntabantu bari batsikamiwe? Ubuhake n’ibikingi se ashaka kuvugako abantu bose byari bibashimishije noneho abazungu akaba aribo bazana ubwo busumbane? muzajye mubeshya abahinde nimubishobora.

    • sha urabeshye ese abahutu nibo bari batsikamiwe ahubwo urumuswa wowe. umwami yatsikamiraga abantu bose kuko yaratuzwe nabo ariko sa abahutu gusa! umuhutu, umututsi bose, nti baturaga amaturo ibwami wa mugabo we waje ukabaza abasaza hano ko bagihari waje ukibariza barabikoze bose bavanze. wibuke ko nta misoro yariho. ngo hagurwe amamodoka umwami yarahekwaga ntawe ubwinubira. batoranyaga abahutu gusa? mwanyagiranywe na abandi ngo mwaboze. urumuswa gusa kandi icyo nigihe cyacyo na congo Kamirogoso yarahekwaga Uganda Kabaka agahekwa, Iburundi nuko Ariko wowe uzaze tu nakubonye nturi mubi baza neza.Abatize ibyo wize ku ngoma ya KINANI nukubeshya ahubwo ababikoze bagusobanurire dore barimo batarasaza wowe ukigendera kubyo wigishijwe kw’ishuri uzabisanga aho mu bazungu muba ubigura amafaranga usanga papa wawe ,mama wawe ariwe wabibasobanuriye neza. Inama! vayo ubaze neza reka kuba imbata ya amasomo atariyo bwabayeho kuri bose si mu rwanda gusa ahubwo na Akarere kacu na Tanzanie byariyo vayo rwose. mbese hari uwakubwiye ko ubwo buyobozi arubushaka? Ntawe unabukeneye Ihute uze twiyubakire igihugu ureke abaswa bahere iyo rwose. vayo welcome

    • None Mugabontwari, kuvaga ngo bari batsikamiwe reka tubyemere. None se byari bikwiye ko havamo ubwicanyi? Ariko sha mujye mureka nta kintu abantu bishe bashingiyeho ngo bice abantu rwose, nta muhutu wishwe n’umututsi. Wowe wumve ko ntaho bitaba kuko abanya Ruhengeri na Gisenyi batiskamiye abanyarwanda benshi batahavuka, ariko iyo hajemo kwica byo nta busobanuro bwabwo wabona.

      • Ariko rero Kalisa nta moko ataricanye mu Rwanda.Aha ntabwo mvuze jenoside kuko byo naba ndengereye naho ubwicanyi busanzwe byo rwose byari biriho, niba ushaka kureba uzasome urebe ukuntu abahutu bari batangiye guharanira uburenganzira bwabo ingabo z’umwami zitwaga abamarankota zabirayemo zikabica abandi zikabatwikira zikabamenesha bose n’imiryango yabo.

  • Muzee Mugesera saza neza utanduranyije nyamuneka!!

    Abazungu sibo bazanye amoko kandi sinabo bazanye ubuhake. ibyo byose byatangiye kera. nigute umuryango umwe wiharira ibyiza by’igihugu? aha ndavuga ingoma nyiginya andi moko/imiryango bakaba abagenerwa? sigaho wipfobya cg ngo ugoreke amateka witwaje ngo wari uhari kuko hari nabandi benshi bari bahari kandi amateka arazwi. none ku urucunshu habaye iki? nibande barwanye? bapfaga iki?

    Kizito ati twanze gutoberwa amateka, genocide yitwe genocide tureke kuyishakira utubyiniriro. amateka navugwe uko ari abumva batabishoboye kuyavuga uko ari nibiturize bere kwiteranya kuko umucamanza mwiza ni igihe. igihe nicyo kuzatwereka byose

    • Ku Rucunshu ni uwuhe muhutu wahiciwe Kagabo? Kuki wabajije ntusubize se nyine!b Ku Rucunshu ni bande barwanye? Bapfaga iki ? Ibyiza by’igihugu byari ibiki icyo gihe? Abahinza ntibagiraga abagererwa? kuki havugwa ubuhake bw’inka ntihavugwe ubuhake bw’ubutaka Kagabo? Ku ngoma ya Habyarimana abahutu mwese mwari musangiye ibyiza by’igihugu ra? wenda so ntiyari umugenerwa nk’abandi bose? Ariko se Abahutu bari basangiye bose ibyiza by’igihugu !!

      Aha iki kibazo ndakibaza n’uriya wiyita MUGABO NTWARI,niba Abatutsi bose barahakaga cg baragiraga ibikingi, Mugabo ntwri ntiyambwira UBUKONDE icyo ari cyo n’ABAKONDE abo ari bo ? Hanyuma ABAGERERWA? Hanyuma no ntaho numvise abo bagererwa bafata imipanga ngo badukire muri abo Bakonde? Ari MUGABONTWARI ari KAGABO ugoreka amateka ni MUGESERA? Ese ko Habyarimana yapfuye Abahutu bakirara mu batutsi ikitaraganya bakica igihugu cyose mu kanya nk’ako guhumbya Abatutsi bagahigwa bukware, so yakubwiye ko hari umuturage usanzwe wiciwe ku Rucunshu?

      Ni nde upfobya Mugesera ababwira ukuri ukamugira inama yo gusaza neza, reka nibwire ko wowe uri urubyiruko ubwo se umuntu yakwibwira ko wowe ubyirutse neza? Uravuga ko Amateka azwi, azwi na nde?! na we? Igumire utyo kuko n’uwakakwigishije umwamagana! La vérité blesse mon porte parole w’abo ntavuze ….

  • Ibintu bizakomeza kutagenda neza….kuko usanga abayobozi bibwira ko bazi ibintu kurusha abandi,,,igihe cyose hatazaba kwicarana ngo abantu babwizanye ukuri,,,tuzamera nk’abavomesha akayunguruzo….uhakana ko abatutsi batishwe ni umushinyaguzi,,,ariko mureke kubeshya no gukabya ku mateka

  • Uyu musaza njyewe ndamwubaha ariko ikimbabaje ni uko nawe asigaye abeshya ku manywa y’ihangu. Ubu se ashatse kuvuga ko nta karengane gashingiye ku bwoko kariho kuri iyi ngoma? Niwe wibeshya kuko abanyarwanda bazi ubwenge nibo babibamo umunsi ku wundi cyeretse niba abibwira abanyamahanga. Gusa icyo namwisabire yigishe abanyarwanda kurandurana mu mizi ipfobya rya genocide yakorewe abatutsi ariko yigishe no kutayigira intwaro yo kurenganya abandi bityo ibi byubahirijwe ipfobya ntiryabaho.

    • Uri umuntu w’umugabo kbs!

  • Ariko murapfa iki mwa Banyarwanda mwe? Icya ngombwa kandi gishimishije ni uko ubuyobozi buriho buri gukuraho ibyo byagiye bitanya Abanyarwanda, ni ibyo gushima rwose, buri wese abishyigikire, abana bacu bazakure bazi ko ubwoko bwabo ari Abanyarwanda. Naho ibyo bya cyami byajyanye nayo, n’ibya giparimihutu, byajyanye nayo, tujye twibuka amahano ya genocide yabaye mu gihugu cyacu, kugira ngo yo kwibagirana. Ubundi ibyo by’amacakubiri tubyamagane bigende burundu.

  • Ariko abanyarwanda tuzi kubeshya!!! Kubona inyangamugayo mu banyarwanda ni ibintu bigoye cyane rwose!!
    uzi kugirango umusaza muzima uzi amateka y’u Rwanda yihanukire avuge ko ngo amacakubiri yaje muri za 1960 ngo azanywe na abazungu? Ubuse ku gihe cy’abami yigeze yumva ko hari umututsi wabaye umuretwa ahatswe na mugenzi we w’umututsi!! iyo abahutu babaye mu buhake bakubitwa, bicwa, bagakoreshwa imirimo y’ubucakara ese uwo niwo mubano mwiza Mugesera ashaka kuvuga?
    Ariko rwose abantu bazi kwigira abamalayika bagakabya!!

    Banyarwanda igihe tutazabasha kuvugisha ukuri ku mateka yacu ntabwo tuzigera tugera ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri!!
    Dusabire igihugu cyacu kuko turi mu kaga kadateze kurangira vuba kubera inyungu za abantu bacyeya batifuza ko abanyarwanda bumva kimwe agahinda banyuzemo!

  • Ikinyoma nk’iki kiranyagisha!

  • Mbega comments z’abanyarwanda dusangiye igihugu! Za nyigisho Parimehutu, MRND na CDR zabigishije kugeza no mu mashuri mwarazifashe koko kurusha n’ibindi byose mwize! Ngo abahutu bakoreshwaga uburetwa? Abantu bose barahakwaga! Ngo abahutu baricwaga? Mwari mwumva umwami watanze umuhutu kuko ari umuhutu? Uwaregwaga icyaha cy’ubugome wese bigafata akaburana agatsindwa yaratangwaga n’iyo yabaga ari umutoni ibwami gute yaratangwaga! Systeme yariho mu Rwanda yariho no mu bihugu duturanye byose ariko ntibabyutse ngo batangire gutwikira no kwica abantu! Reka ndekere hano ndabona mu myaka mirongo mwigishijwe mwaramenye koko kandi n’ “inyigisho zo ku ishyiga” biragaragara ko zigikora akazi kazo! Niyo mpamvu n’ubu hari benshi kandi bakiri bato batazuyaza gufata umupanga “bagakora” babiboneye umwanya!

  • Umuti W’ibyo Byose Ni Ukumenya Ko Twese Tuhumeka Umwuka Umwe Kandi Twese Turemwe Mu Gitaka. Icyo Wakwitwasa Cyose K’iturufu Ntiwakimurika Imbere Y’Imana Ngo Ikugire Ubutagatifu. Abazatoba Urwanda Kristu Umwami Ko Bamwibesheho. Erega Ubutabera Bw’Imana Buri Hafi Kandi Ntirya Ruswa. Ngaho Mureke Gupfa Ubusa Ahubwo Mushishoze Igishimisha Nyagasani.

  • Ubu se wunguye iki abasomyi B ?? Iyobokamana ?

  • NSHIMIYE LARRY ! Abandi bose bavuga ko MUGESERA abeshya ni ingirwabanyarwanda. Ubu se ubuyobozi bw’igihugu cyacu buruhira ki buhora
    bubigisha amateka. Abo bose bavuga ngo Mugesera arabeshya ni ba bandi bazi
    ko umuzungu ariwe uzi ubwenge gusa. Puu, akabaye icywende ntikoga!
    Iyo ngengabitekerezo mushyigikira mu mitima yanyu muzarinda muyipfana!
    Never again ntimuyumva?

    • Noneho wowe urabihuhuye niba uvugako ubuyobozi buriho bwirirwa butwigisha amateka, vuga ko ahubwo bushaka kudutsindagiramo ibyo bushaka kuko amateka arikora buri wese akazavoma, amateka bakwigishije mbese ku gahato ngo ndumunyarwanda nikimwe nuko batubwiraga ko twese tuvukira muri muvoma.

      • Ubu se BURASA hari aho abakinze? Il suffit ko agira abandi bake bamushyigikiye ubwo umuhoro ukaba uragakoze, ahaaa nzaba mbarirwa

    • witukana nawe ntangirwamunyarwanda ibaho . shaka ukundi ubyita ariko nta munyarwanda wigice ubaho naho bitngirira babuza abantu ubumuntu

  • Larry na Kadali, nagirango mbashimire kureba kure kwanyu. Izi comments ziragaragaza ko gahunda nziza Leta itugezaho ya ndi Umunyarwanda igifite inzira ndende. Gahunda ya Parimehutu n’Ingengabitekerezo ya Jenoside byigishijwe igihe kirekire, biragoye rero kubirandura. Ariko ntiducike intege, kuko turi mu kuri. Abo bacyuzuye ubwo burozi, bakeneye umuti ukarishye wo kubarogora kugira ngo bagaruke mu nzira nziza yo kongera kubaka Ubunyarwanda buri wese yibonamo aho kwibona mu ndorerwamo y’ubuhutu cyangwa ubututsi, bigamije kuducamo ibice ngo dukomeze kuryana, twisenyere igihugu.

    • @Rusagara aho urebye neza ntiwasanga gahunda ya pamehuru yarajyaga gusa niya FPR igitera muri 1990? uzasome neza urebe.

  • @kasiim biragaragara kabisa ko parmehutu yabacengeje pe, they brain washed u to the extend u hate to hear the truth.ngaho baza so uwamuhatse akajya amukubita amwica? yewe ndumiwe koko maze ubuhake babuvanyeho abantu baraburana ntibashakaga ko bukutwaho kuko bari bafite ikibazo cy aho bazajya bakura ibibatunga. ibi rwose ni nka kwakundi iwanyu mushaka umukozi mukamuhemba ku kwezi,ntaho bitaniye namba,keretse ko ahembwa amafaranga naho kera akaba yarahembwaga ibimutunga.

    So njye numva nta kibazo na mba aribyo mwajya mureka gushaka abakozi, ubwo se byo ntibyaba byitea ubucakara ra? ko ntaho bitaniye n’ubuhake,yewe na Bibiliya irabivuga kera mu bisiraheli rwose habaga ubuhake,kuko nyine ni bwo buzima bamwe bakuragamo imibereho,kandi ni nkuko ubu bashaka abakozi bo murugo.rero kubyitwaza muhinduramo akarengane sha namwe murabizi ko mwigiza nkana.usibyeko hari n abatware b abahutu bahakaga abatutsi,kandi ibyo ntibyabaye ikibazo kuko ari yo mibereho y icyo gihe.

    Uwari kwibeshya akagira uwo atoteza umwami ntiyari kumutebera izuba kuko yakundaga abanyarwanda bose utavanguye,kandi icyo yakoreraga umututsi nicyo yakoreraga umuhutu.hanyuma uwo muntu uvuze ngo umwami yihariraga byose none ntiyari nyi iri gihugu ,burya ku isi hose ibyiza byo mu gihugu byari iby umwami,niko ubutegetsi bwa cyami bumera nyine,mukamutura mwese nta bwoko busigaye.ndagirango nkumenyeshe ko kugeza magingo aya canada na biriya bihugu bitegekwa na queen elizabeth bamutura, kuri buri kintu umuturage wa Canada agura haba hariho umusoro w’ibwami, so none ibi byakorwa i Rwanda ngo byari ugukandamiza,lol hanyuma ahandi ngo si ko biri nyamara bakora bimwe.

    Ahubwo ibyo nibyo abazungu na parmehutu bifashishije ngo babashyiremo urwango,ariko nujya kwangana wowe uzirebe uko eabayeho ubaze na so na sogokuru uko babayeho,ubaze barya basaza ba kera baba abahutu cg abatutsi uko babayeho nusanga ubwo bucakara bwarababayeho nawe bukakubaho uhereko wange nakubwira iki,hah murasetsa cyane kabisa mwe mujyendera kuri barambwiye, hanyuma ko bakubwiye ko wakandamijwe ugahera kuri uwo mugore wawe n ibibondo byawe uti mwaradukandamije niko bambwiye nyamara waririranwaga murugo nabo mugakina musangira byose wataha umugore akakumenyera ifunguro harya iryo kandamizwa uvuga waribonye hehe?

    Ubwo se uwo mugore wawe nabo bana mwabyaranye bagukandamije hehe ryari harya? yewe icyakora dmwabonetse ko muri inyamaswa bantu ,umuntu abwira ati uyu mwana wawe nubwo wamwibyariye yaragukandamije ukahukamo uti reka mbacucume mbatwike mbafiritize, yewe ntawakora ibi keretse ibibura bwenge kabisa.

  • Nta muntu numwe ndumva uravuga ko Ingoma za cyami hari nimwe yashishikarije Abatutsi kwanga no kwica Abahutu,niba hari nabahutu umwami yagiriye nabi ni kugiti cye ariko ntabwo yabikanguriye Abatutsi bose,nonese benedata mbibarize kandi rwose usobanukiwe ansubize ko Abahutu mwari mumaze gukuraho Ingoma ya Cyami yabakandamizaga kwigisha Abaturage inzangano mwabitewe niki?

    Cyane ko nta muntu numwe numvise uvuga ko Abami cyangwa Abatware bashishikarizaga Abatutsi kwanga no kwica Abahutu?

    Ikindi ko Abaturage bo hasi bari babanye neza mu mahoro nimpamvu ki Ubuyobozi bwanyu bugendera kuri democracy butabanishije Abanyarwanda bose ahubwo bukangisha Abahutu Abatutsi bikageza aho Abahutu b’Intagondwa bica Inzirakarengene z’Abatutsi?

    Ubwose ku muvuga ko mwari mwibohoye Ingoma ya cyami mbi ubwo mwe mwayirushije iki?

    Ubisobanukiwe yansubiza.

    • Uzarebe film yitwa “This World is Not Enough” nibwo uzamenya ko ibyo utumva/utabona byose ntibisobanuye ko bitariho !

  • Ahaaa ndumva bitoroshye pe ni mukomeze mugisenye ubwo wenda harabandi bazakibubakira!!! jye mbona ntamuntu muzima ukwiye kugendera kubintu by’amoko kuko twese tugendeye kumyemerere y’Imana tuziko dukomoka kuri Adam na Eva ubwo bose ntaho Bible igaragaza ko umwe yar’umuhutu undi akaba umututsi. muve mubitagira umumaro muharanire ukuri kandi mwirinde ikibatanya mwese nka bene kanyarwanda muharanire ukuri no gukora ibyiza, kuko ukora ibyiza azahembwa ibihwanye nibyo akora, naho ukora ibibi azahembwa ibihwanye nibyo yakoze, ndangije mbifuriza kuba umwe muri Yesu Kristo Umwami n’umukiza wacu. Amen

  • Aba basaza nabo sinjya nizera ibyo bavuga. Nabo amacakubiri bayabayemo, barayigishwa so nta cyampamiriza ko nabo ubwabo bahindutse! Bo se si abantu? Nk’ubu Mugesera Antoine nigeze kumva avuga ko ba Kayibanda bakoze erreur Politique bakisunga ingengabitekerezo y’amacakubiri ariko ko adahakana ko mu gihe cyabo hariho akarengane, none ubu arongeye ati byaje ejobundi bizanywe n’abazungu bari baratonesheje abatware nyuma aho babivumburiyeho bakazana amashyaka ashingiye ku moko! ubwo se niba numva neza ikinyarwanda, babizanye aho abatware babivumburiyeho cyangwa babizanye bagitangira gutonesha abo batware?

    Ubundi se buriya niba abazungu aribo babizanye, abo bakurambere bacu bari baremeye gutoneshwa n’abazungu bo twavuga ko nta ruhare na ruto bagize muri ayo macakubiri? Ibyo mbitekerezaho kuko na Kayibanda nawe abazungu bari bamutonesheje, ubwo se byose byahora bijya ku bazungu twe tugahinduka abere! Nibarizaga ufite igisubizo ansobanurire.

  • HE arebe izo comments zanyu ndetse nabo bafaganyije, ntimuzakore ikosa nk’irya Boyoya ngo mureke igihugu cyongere gicure imoborongo ngo ni democracy abahutu benshi si bose bumvise icengezamatwara rya Paremuhutu kugeza n’ubu murarye muri menge. Gusa abahutu abatutsi abatwa twese u Rwanda ni urwacu nta mpamvu n’imwe yo kwisenyera mwa bantu mwe, gusa KAGAME yongere ayobore cga undi mututsi yibura bamira umwuka kabili.

  • @ Kalisa nemeranya nawe. Iyo nsomye commments hano nibaza aho tujya hakanyomera. Mbese n ukumva ngo ubumwe n ibwiyunge ariko abantu baracyari ba bandi kandi babaonye uburyo batumara ndakurahiye n ubwo bwose burya atari buno.

    Icyanyereka abantu bo muri RNC bifatanije na FDRL n abafana bayo nababaza nti : mufite kizere ki ko batazahindukira bakabatema?

    • Igihugu cg abanyagihugu ubwabo ntabwo babarindisha ubuziraherezo imbunda, imbunda zigomba gucunga imipaka y’igihugu naho imbre itegeko ninzego nziza zizarinda abarokotse genoside ndetse abanyarwanda muri rusange.Ibyo babyita demokarasi ntakundi byitwa ya yindi yubahiriza itegekonshinga kuko riri hejuru yaburiwese.

  • @Kizwa: Kuba Mugesera yaravuze ko icyo gihe hariho akarengane birashoboka kandi nibyo: system y’icyo gihe ntiyari perfect kandi nta perfect system ibaho aho ariho hose ku isi kuko hano ni ku isi ibamo abantu si mu ijuru nyine! Ariko aho handi ntibatemaguye abantu! Muri comment yanjye ya mbere navuze ukuntu abantu bamize amacakuburi bigishijwe. Ndibuka ukuntu muri za 1990 abantu bemeraga koko ko Inkotanyi zifite imirizo! Abantu bafite ubwenge bakabyemera kuko bigishijwe ububi bw’abatutsi! Ni kimwe n’uyu Kassim ukoresha amagambo yigishijwe ngo ” uburetwa, ubucakara, …” kandi unamubajije uko system y’ubuhake yakoraga ntiyabasha kubisobanura ahubwo yahita akubwira ko ” ari ubutegetsi bw’ingoma ya cyami y’abatutsi bwakandamije abahutu… ” cyangwa ibindi bisa n’ibi. Kandi ni benshi n’ubu batekereza gutya. Igiteye inkeke ariko ni ukuntu kugeza ubu hari abumva ko batabana n’abatutsi batabishe kandi ubona bagenda mu mihanda nk’abandi bose. Bigishijwe kwica barabifata ku buryo bihinduka ibintu bisanzwe cyane. Uvuga ko ibi mvuga ari ugukabya, ndamwibutsa ko nta watekerezaga ko umuntu azica abana ba mushiki we kugeza ku mpinja ngo arikiza inyenzi! Ibi n’andi mahano atarigeze aba ahandi mu mateka ya muntu byarakozwe mu Rwanda hose kandi byose binyura mu kwemera ibintu nk’ibi uyu wiyise “Kassim” na bagenzi be bavuga. Ibi kandi ni ibyo yatinyutse kwandika! Wumvise ibyo avugira ahiherereye warara udasinziriye. Ngabo bamwe mubo dusangiye igihugu kandi si bake. Ibi mvuze ariko ntihagire ubyitiranya na birya bavuga ko “bashutswe.” Barigishijwe barafata, ariko nta wabashutse kwica abatutsi. Nta n’uwabibategetse nk’uko benshi mu “bireze” babivuze ahubwo babikoraga babyemera kandi babyishimiye. Icyanyuma, sinshyigikiye na gato amacakuburi sinarwanya ubwiyunge ariko tumenye ko urwango rwabibwe iyi myaka rugihari, ko atari igihe cyo gusinzira nk’aho ibintu byose byagiye mu buryo.

  • Banyarwanda niba ari inyigisho twahawe niba ari ukwirengagiza ukuri jye birancanga. None se ko Mugesera avuze ko nta rwango rwigeze rubaho hagati y’Abatutsi n’Abahutu mbere ya 1959 arabeshya? Kereka niba mutazi kwangana icyo bivuga? Urwango ntirwihanganira kubona uwo wanga iruhande rwawe; iyo wanga umuntu nta n’icyo wemera ko agukorera. Gukandamizanya nubwo ntemera ko uko bivugwa ariko byari bimeze ntaho bihuriye no kwangana. Ibyakorewe Abatutsi mu Rwanda ntibyigeze bikorerwa Abahutu mu mateka yose y’Igihugu cyacu. Gutwikirwa, kwamburwa ibyabo, gutwarwa bunyago bajyanwa mu kidaturwa,kwirukanwa mu gihugu, guhezwa ishyanga nuwibeshye akagaruka mu gihugu agafatwa agafungwa, kwicwa, guhigwa bukware no kurimburwa izuba riva hari abandi bantu mwumvise byakorewe mu gihugu? Ntitugashakishe urwitwazo rw’ubugwari no kubura umutima wa kimuntu byaranze abategetsi b’Igihugu cyacu mu bihe bitandukange bakatwigisha urwango ngo dukomeze tubitsimbarareho turyamira ukuri tuzi. Nta mpamvu n’imwe ishobora gusobanura irimburwa ry’abantu abo aribo bose. Ese niba hari abakandamijwe, iyo bakandamiza ntibarimbure nubwo nabyo bitabahesha ishema? Kurimbura ni icyasha ntagereranywa ntitukavange ibintu. Kandi kurimbura niryo herezo ry’urwango ntabwo ari iherezo ryo gukandamiza.

  • Mbabariye abantu bakiziritse ku gukandamizwa kw’Abahutu ku ngoma ya Cyami. Abo ni abatazi cyangwa batemera ko iyo uri umugabo undi mugabo akakwinjirira mu rugo nta jambo uba ugifite. Ntabwo bazi ko ingoma ya Cyami nyayo yarangiranye na Kigeli wa IV Rwabugiri, ubundi Igihugu kikayoborwa n’Abakoloni bagiha umurongo bishakiye mu nyungu zabo. None se abavuga intambara yo ku Rucuncu bahamya ko ari Abahutu n’Abatutsi barwanye? Si abasigire b’Umwami barwaniye ingoma? Cyane ko icyo gihe izo nyito zitari amoko nkuko Abanyarwanda batubanjirije basize babiturangiye kandi bamwe tukaba tukibyumvana abageze muzabukuru.Ibyinsi rero twigishijwe nabyo mu buryo bukabirije ni ibyakozwe ku gihe cy’ubukoloni aho Abashefu n’Abasushefu bagizwe Abatutsi gusa kandi bakoherezwa gutegeka n’ahatari iwabo bigatuma iyo mitegekere rubanda rutarayibonagamo. Ariko si Umwami wabikoze. Naho Abavuga ingoma y’Abanyiginya yakandamije Abahutu, ibyo ni ibiipapirano kuko hari abashyizwe mu bwoko bw’Abatutsi batari mu bwoko bw’Abanyiginya. Abanyarwanda bari mu moko menshi bahuriragamo: Hari Abagesera b’Abatutsi, abahutu cyangwa Abatwa n’ayandi moko Abanyarwanda bari basanzwe baziranyeho. Ibyo rero bivuze ko Ingoma Nyiginya nabo itari kuborohera. Ubuhake bwari umuco wa cyera kandi nta muntu utarahakwaga kereka umwami. Niyo mpamvu mu kinyarwanda abantu babitaga Ugirashebuja. Muzi ko n’ubu hari abise ziriya modoka zihabwa abayobozi ngo ni Ugirashebuja. Kugira Shobuja bya ishema ntabwo byari ikandamizwa. Aho Umwami anyagiwe ijambo n’abakoroni, ubuhake bwahinduye isura kuko ntawari ugikurikirana imibanire y’Abanyarwanda. Uguhatse yashaka akakunyaga ntihagire ukurenganura. Niyo mpamvu Umwami Mutara Rudahigwa yabiciye ku ngufu ze nabyo akabizira kuko abazungu batabyishimiye. ni nabwo yaciye uburetwa bwo bwari bwarazanywe n’Abazungu b’Abakoloni. Tureke gushuka abantu, ababikoresheje baraturoshye ariko uyu munsi tugomba kubitesha agaciro tukareba ukuri.

    • Ntitukirirwe dupfa ubusa. Intandaro ya byose ni ubuyobozi bukurikira inyungu zabwo kurenza iza rubanda. ibyo bituma hari abatoneshwa abandi bagasa nabatagira ijambo, kudasaranganya ibyiza by’igihugu kuburyo busobanutse,guhabwa amahirwe kuri bamwe abandi bakayavutswa,kutagira ubutabera busesuye,kudahabwa agaciro kwa bamwe mu gihugu,kutagira ubwisanzure kubera amategeko abangamye;ashyirwaho hagamije kwibasira bamwe ndetse n’ibindi umuntu atarondora nibyo bituma inzangano zikomeza kuba akarande mugihugu. ntidukwiye kujya twirirwa tuvuga ngo kuba umuhutu,umututsi cg umutwa nicyo kibazo,kuko ibyo bisa no kuba naba ndi igikara undi akaba inzobe cg imibiriyombi .ibyo ntacyo bitwaye ahubwo usanga byuzuzanya kandi bikaba byiza.abayobozi bacu nibagire umutima ukunda igihugu kurenza uko baba abanyapolitike kandi batekereze kuhazaza h’igihugu kurenza uko bakwirebaho ubwabo.Twebwe nk’abanyarwanda twifuza kubaho mumahoro asesuye. Imana ibidufashemo.

  • Nemera nkanashyigikira yuko umututsi umuhutu buri wese abaho ariko ntihagire ubangamira undi.

    Nkashyingira nkabana nkakorana nuwo mpise mo kubwajye.

    Naho ubwoko hose ntaho butaba wajya iburayi, africa, america ,…. Gusa habaho uburenganzira bwo kubaho nta wishe undi.

  • Umuhutu Umututsi mwabyemera mutabyemera bafite itandukaniro.

    Umututsikazi wari Kigali yatereswe nu muhutu wari Bruxelles ntibyatinze nyuma ya 7mois bahujwe ni ncuti yabo umututsikazi mwiza kubi yisanze ari ku muhutu wu mugoyi Bxl.
    Bidatinze agahinda gatangira kwibasira umukobwa ati sinkigoreka ati umugoyi apfa gusibzira inzu ikanuka nki nyama za boze ati aratamira ngo myoto myotoooo aravuga ibintu byu mweru bikuzura umunywa ati ibiganiro ntibihura ati imigenzo ye yose intera isesemi.
    Aza kwigira inama yo gutegeka umugabo ngo akore taxi voiture yi joro bityo babusane mu nzu kuko umugore akora amanywa nabyo biba kwa kundi nguko yitejereje ibgibgo zu mwana babyaranye bimutera roho mbi ubu ashegeshwe na gahinda acunganywe no kwaka divorce.

    Amoko ni kintu gikomeye kuko kiri muri kamere ahubwo hageho amategeko akoleye arengera ubuzima bwu muntu haveho kwicwa kwa hato na hato naho guhu bagashakana byo ndakurahiye nu kuvanga ayera n’amazirantoki !!!!

  • Ngo amacakubiri yazanywe n’ abazungu ????? Ndagira ngo uyu musaza MUGESERA kimwe n’ abandi bose babyumva kimwe, bazansubize kuli aka kabazo mbabajije nanjye nibaza : HARYA ABEGA BASUBIRANAMO N’ ABANYIGINYA KU RUCUNSHU BAKAMARANA (NAYO NI GENOCIDE) NI ABAZUNGU BARI BABITEYE ???????

  • Oya Ukuri, ibi uvuze ni ukudasobanukirwa. Ibyabaye ku Rucunshu ni ukurwanira ubutegetsi bisanzwe, ni nka couts d’êtat z’iki gihe. Si ” ugusubiramo” nk’uko ubyita rero hagati y’Abega n’Abanyiginya nk’amoko(aha ndavuga amoko nyayo) kuko nta mugambi wo kwica abega bose cyangwa abanyiginya bose wigeze ubaho. Byabaye kenshi kandi mu mateka y’u Rwanda aho imiryango ikomeye yajyaga yigomeka ku mwami maze umwami akayiteza ingabo akayitsinda (nukenera ingero umbwire nziguhe kandi si hagati y’ Abega n’Abanyiginya). Icyatumye Rucunshu imenyekana cyane ni uko umwami wari uriho (Mibambwe Rutalindwa) yavanyweho kandi bikaba byarabaye mu mateka ya vuba bikamenyekana cyane. Ibi rero ntaho bihuriye no kuba hari amacakubiri yaje kuganisha ku bwicanyi bwatangiye muri 1959.

  • Izi comments ziteye impungenge,ariko harimo abavuga ukuri n’abavuga ibinyoma.ikindi nuko zitangwa ahanini nurubyiruko rutazi aho byahereye.yabaye twagiraga amahirwe tukabyandikirwa n’abari bahari nko muri za 45 kuzamura.naho ubundi ibyo muvuga byose birangwa n’amaranga mutima ya buri ruhande.Ikindi kandi n’ubutegetsi uko bwagiye busimburana bwagiye bwigisha Histoire nabi bubijyanishije n’amaranga mutima yabwo bugamije kugirango uruhande runaka rwange urundi kuko buribwoko bwagiye busimburana kubutegetsi; habanje abatutsi hakurikiraho abahutu,ubu hariho abatutsi,utabona ibi ntamaso afite.

    reka twivugire kubyabaye vuba: ntawe utazi ko abatutsi bishwe,kandi bazira akarengane iyo ni jonoside ndabyemera,ariko ikindi kibazo mbona ubu kandi kizavamo ibintu bibi ni iki: kutemerako hari abandi bagezweho n’ingaruka za jonoside(abahutu batavugaga rumwe na leta ya Habyarimana,abahutu bapfuye kuva FPR ifashe ubuyobozi kuko abatutsi bari bafite uburakare n’ikiniga barihorera,uhakana ko batihoreye yaba adatekereza,abahutu bapfiriye kongo FPR icyura impunzi kungufu,abapfuye mugihe cyabacengezi,ubwo abacengezi bivangaga n’abturage inkotanyi zigahitamo kujya zinsinsura bose kuku ntayindi choix yari ihari (murabo navuze harimo n’abatwa)…

    Ibi ubyemara cyangwa ubivuze ngo abapfobeje jonoside.tuzareke kubyita double jonocide ariko n’abo tubibuke kuko nabo bazize ubusa,kandi bari abantu nk’abandi.
    kubwanjye numva igihe cyo kwibuka,twajya tuvuga ko turi kwibuka jonocide yakorekwe abatutsi 1994 n’abandi bahitanwe n’ingaruka za jonocide.

    naho ubundi igihe nta kuri guhari,ntabatinyuka kuvu ukuri mubaturage no mubuyobozi kandi mumitima yabo birimo babizi neza,nta narimwe tuzagira ubwiyunge,kuko n’iyi leta iriho ifite amaranga mutima,kandi inasobanura amateka aganisha kumarangamuti yabo.Kuki uvuze ngo abahutu barapfuye abizira,bamuretse ahubwo bakabikoraho ubushakashatsi aho kubihakana no kwita uwabivuze ngo n’umwanzi w’igihugu.abayobozi benshi ni ba mpemuke ndamuke,nyamara ntibaziko kutavuga ukuri twese bizatugiraho ingaruka……

    Uwo nakomerekeje ambabarire njye niko mbibona.merci

  • @Saidi: Dore rero ikibazo aho kiri: Kuki ushaka kuvanga Genocide n’ubundi bwicanyi bwaba bwarabaye?Genocide ni UNIQUE, nta kindi kijya kumera cyangwa gusa nayo! Ni ibintu bisobanutse haba mu rwego rw’amategeko haba no mu buryo Abatutsi bishwe ikigamijwe ari ukubarimbura burundu. Hano tubanze tuhumvikaneho.

    Reka tujye ku bundi bwicanyi uvuga ko bwakozwe n’abasirikare ba RPA. Reka nguhe ingero ebyiri zifatika. Mu gihe units za RPA zerekezaga i Kigali muri Mata 1994, zatangirwaga n’Interahamwe zabaga zifite imbunda n’intwaro za gakondo. Aba ntibari abasirikare ariko baricaga bafite n’intwaro. Izi nterahamwe Inkotanyi zarazirwanyaga ndetse nyinshi zikaraswa. Ubu se aba ni aba civiles bishwe?

    Mu matariki ya za 20 z’ukwa Gatanu 1994 ubwo FAR bamburwaga Airport na Camp Kanombe, bambutse n’amakamyo yabo arimo imbunda n’ibindi bikoresho, ama buses yabo, banavanze n’interahamwe n’abandi baturage mu mirwano ikomeye cyane yabahuje n’Inkotanyi mu bice bya Kicukiro. Ubwo se nk’abantu baguye muri iyo mirwano wababaza RPA gute ?

    Tujye ku ngero watanze: niba utirengagiza ntuzi uko inkambi zo muri Congo zari zarahindutse ibigo bya gisirikare ku mugaragaro? Ntuzi uko Ex- FAR basunikaga impunzi bazijyana kure muri Congo imirwano itangiye muri Congo? Ese iyo umugambi uba uwo kwica impunzi byabujijwe n’iki ko n’abazungu bari bahunze? Kuba hari abahungaga baguye mu mirwano nibyo. Ariko babazwa nde ? RPA cyangwa ababakoreshaga mu mirwano? No mu ntambara y’abacengezi kubisobanura ntibigoye na mba.

    Ikibazo ni mauvaise foi ikoreshwa n’abantu birengagiza izi contexts ahubwo bagashaka nk’uko nawe uri kubigerageza, ko bihinduka ko “impande zombi zaricanye, nibihwaniremo!”

    Reka kandi nibutse ukuntu abasirikare ba RPA bahanwaga ndetse bakaraswa ku mugaragaro iyo bafatwaga bishe abantu. Ariko ibi byose abantu bamera nk’aho nta byabaye! Nkubwiye ko iyo haba umugambi wo kwica abahutu ibintu byari kugenda ukundi haba mu Rwanda cyangwa nyuma muri Congo. Ahubwo kuba bitarabaye ni igikorwa cy’indashyikirwa abantu bakwiye kuzahora bashimira President Kagame n’ubuyobozi bukuru bwa RPA: kuba barabashije kubibuza abasirikare bafite imbunda kandi bari bamaze kurimburirwa imiryango maze nabo bakabumvira. Iyo bitaba ibyo ibintu byari kugenda ukundi.

    Ibi ujye ubyibuka mbere yo gusaba ko abazize genocide yateguwe igakorwa ku mugaragaro bakwiye kwibukwa kimwe n’abaguye mu mirwano muri contexts maze kuvuga.

    Urakoze.

  • LARRY uhaye ibisobanuro byuzuye bifututse bisobanutse uyu witwa SAID rwose muganiriye neza nizere yuko yumvise !!!
    Icyo nsoza nkunganira nuko ibyo Said yavuze hejuru ngo abahutu bishwe n’interahamwe kubera ibitekerezo byabo nabo bibukwe aha ari giza nkana kuko arabizi ko nibukwa buri mwaka nobese ex premiere ministre AGATHE s’umuhutukazi nti yibukwa ???
    Minister Nzamurambaho (PSD) nti yibukwa s’uluhutu ???
    Ni benshi bibukwa nkabooo gusa ikizira kigaziririzwa nu kuvangavanga ngo double genocide no no no iyo abahutu bayikorerwa kuko bari bakoze na marorerwa bikojyera umujinya ku ngabo za RPA zari zanatsinze FAR nda kubwiza ukuri uyu munsi nta muhutu warikiba ahari ngo anavuge iyo double genocide.

    • Tuzagira amahoro igihe buri munyarwanda azumva akababaro ka mugenzi we. Ibindi ni ikinamico.

  • Wa Mana we Tabara igihugu cyacu.
    Kuko ndabona guterana amagambo kuri aha
    ntamuntu wagushobora.

  • Fils shumiiii yajyeee uba wumiwe donc !!!!

    Ni baraaaaa mi na kwambiya Joooo kura tanu tuuu opowe aba Joooo baba bayoka tuuu muri systeme

  • Bavandimwe mwese maze gusoma Comments zanyu.Ku bwanjye ntabwo ntunguwe cyane n’ibitekerezo byanyu bigiye bitandukanye cyane. Gusa nanjye iyi myumvire yombi nigeze kuyigira, ariko ubu mfite ibyo nemera , ubu nasobanukiwe n’ukuri ntabwiwe na Mugesera cyangwa undi, nijye wakwishakiye.Mumbabarire muntege amatwi, nyuma ntegereje comments zanyu.
    Jenoside yakorewe abatutsi irimo kuba, nahungiye muri Kongo. Gusa kubera ko ntahunganye n’ababyeyi, nagezeyo ngirira ubuzima bubi mu nkambi ya Kibumba, bituma ntahuka mbere gato y’uko habaho gucyura impunzi. Naraje rero nsubira mu ishuri, mpageze nsanga abana bose barigana, baravanze,kandi babanye neza.

    Rimwe na rimwe abayobozi b’ishuri bajyaga badutumiriza abantu bo kutuganiriza ku mateka y’igihugu cyacu. Natungurwaga cyane n’uko uko bayansobanuriraga byabaga bitandukanye cyane n’uko nayigishwaga mbere ya jenoside:Mbere yayo batwigisha ubugome abatutsi bakoreye abahutu kuva kera(nsinshobora kuzibagirwa urugero mwalimu yaduhaye twiga mu wa 5 primaire, aho yatubwiye ko ngo Umugabekazi Kanjogera yahaga abana, b’abahutu b’imishishe amata bamara kuyahaga akabashinga inkota mu ntugu akabahagurukiraho.Ibi byo ntibishoboka, uramutse utekereje neza, utayobowe n’amarangamutima wabyumva),bari barahinduye abahutu abagaragu, bahekwaga, babakubise ibibiko,…

    Nyuma ya jenoside rero bwo batangira kutubwira ko abanyarwanda ntacyo bigeze bapfa uretse ubukoloni, ko ari bamwe, ,,,

    Ibi byose byanteye kwibaza niba koko ari amateka cg ari politiki. Maze kubyitegereza, nasanze ntasobanukirwa neza umbwira amateka y’ukuri y’igihugu cyanjye kandi numva nshaka kuyamenya.
    numvise ntawe nakwizera ko ambwiza ukuri, mpitamo kwiga amateka, kuyasoma no kuyakoraho ibishakashatsi ngamije kwishakira ukuri njyewe ubwanjye. Nyuma yo kuyasoma, kuyasesesengura no kuyasobanukirwa, nakoze igitabo kiri hafi gusohoka, nkaba mbifiriza kuzagisoma mugasobanukirwa.

    Mubane mu bumwe n’amahoro bana ba Kanyarwanda, turi bamwe ahubwo twagize ubuyobozi butabashije kudufasha kugumana ubumwe twahoranye bwasegeshwe n’abakoloni. Ibisobanuro na references muzabisangamo.

    Murakagwira, murakaramba!!

  • sha maze kureba ibivugiwe aha mpisemo kuba umunyamahanga, kuko ndabona ibyabanyarwanda bidashobotse kuko njyewe ntabwoko ngira.

  • Njyewe nsanga ibi byose bituma abantu bafite amapfunwe angana gutyo aruko ubutegetsi bwaje ntaho bwari butaniye nubwariho.kuko bamaze kuhagera barihoreye,inzego zose za leta,igisilikare n’abo bashizemo ngo baravanga ingabo muzuko byabagendekeye kimwe nabandi bahutu bari baragiye kwifatanya nabo kuva intambara yatangira nyuma abahutu bitwa ibipingamizi bakajya baducira mu maso batubaza impamvu tutari kumwe na bene wacu muri Kongo, umuntu nagiye gusaba ibyangomwa yarandebye ngo ariko nkibi biba bikimariki mu gihugu cyacu? Ibi ntabwo nzabyibagirwa narimwe.

  • ubutegetsi bwose ni bumwe aho buva bukagera,!!!

  • Birababaje kubona MUGESERA Antoine abeshya kandi ariwe nibura muntu wabaye mu Rwanda ndetse agahabwa n’imirimo myiza ku ngoma ya HABYARIMANA.

    MUGESERA aravuga ko nta rawngo nta karengane byigeze bibaho mbere ya 1959, ngo ko byose byazanywe n’abazungu. Ibyo rwose arabeshya. None se mbere y’uko abazungu bagera mu Rwanda ntihabagaho UBURETWA, ntihabagaho UBUHAKE, Umwami se siwe wategekaga atavuguruzwa, none se umwami buri gihe ntyabaga ari umututsi w’umunyiginya, aba chefs bamwungirizaga se ntibabaga ari abatutsi, hari umuhutu se wabonekagamo.

    Rwose MUGESERA nasigeho kubeshya, nonese ibyabaye muri 1959 byatewe na nde? ntibyatangiye insoresore za UNAR zikubita umuparmehutu MBONYUMUTWA. None se ingabo z’umwami muri 1959 ntizagiye guhiga abahutu b’injijuke n’abacuruzi b’abaparmehutu bamwe bakicwa. None abitwa MUKWIYE, KAJANGWE, KAYUKU, POLOPOLE, etc…. nti bari abahutu bo mu ishyaka rya Parmehutu, none se ntibishwe muri icyo gihe kandi bishwe n’abatutsi bo muri UNAR.

    Rwose musigeho kugoreka amateka. Ingoma ya cyami yari yarakandamije abahutu. Bigeze muri 1958, 1959 abahutu barakanguka barangajwe imbere n’injijuke z’abahutu bari barageze mu ishuri barimo ba Kayibanda, Gitera, Mbonyumutwa, Makuza, Murindahabi, Bicamumpaka, Niyonzima n’abandi….

    Abahutu bandikiye umwami ibaruwa bamugezaho akababaro kabo gaterwa n’uko bari barahejwe, barigijweyo, nta jambo bafite. Aho kugira ngo Umwami yige kuri icyo kibazo barebe uko basangira ubutegetsi, ahubwo abajyanama b’i Bwami bandika bavuga ko Gatutsi ntacyo ipfana na Gahutu, ko Abahutu ari abaja (abagaragu) ko nta jambo bafite ku ngoma ya cyami. Ayo magambo niyo yasembuye abahutu bandika icyo bise Manifeste des Bahutu nyuma y’uko agatsiko k’ibwami kari kamaze gusohora inyandiko kise “Mise au point”. Intandaro y’ibyabaye muri 1959 bise Revolution naho byaturutse. Ubuyobozi bwariho icyo gihe bwanze kumva icyifuzo cya rubanda cyo gusangira ubutegetsi.

    Kuba hari abantu bishwe byo ni amahano. Kuba hari abahunze nabyo ntabwo ari byiza, ariko byose byatewe no kutihanganirana ku mpande zombi (PARMEHUTU versus UNAR).

    Tujye tubwiza abanyarwanda ukuri niko kuzadukiza, cyane cyane abana batazi amateka nyayo y’u Rwanda. Birababaje cyane kubona abagombaga kuvuga ayo mateka uko ari, basigaye aribo bayagoreka kubera inyungu za Politiki.

    Dukwiye gusigira umurage mwiza abadukomokaho, kandi kugira ngo ibyo tubigereho ni uko tugomba kubabwiza ukuri ku byabaye byose tutabogamye. Ubu abanyapolitiki b’iki gihe bose bafite imvugo igaragaza ko inkomoko y’ikibazo cy’abanyarwanda ari ABAHUTU bishe ABATUTSI babaziza ubusa, bagashaka kwerekana ko hari uruhande rw’abamarayika (Abatutsi) n’uruhand rw’amashitani (Abahutu), ntibavuge neza impamvu y’aho urwo rwango cyangwa ayo makimbirane yaturutse.

    Umwanzuro: Amateka y’iki gihugu ashyingiye ahanini ku makimbirane yavutse muri 1959 bitewe n’uko igice kimwe cy’abanyarwanda (Abahutu) cyari kigaramiwe n’ikindi gice cy’abanyarwanda (Ingoma ya cyami igizwe n’Abatutsi) hanyuma ibyo guhuriza hamwe ibyo bice byombi ngo bisangire ubutegetsi bikananirana.

    Umuti w’ikibazo: NI uko ibyo bice byombi byahura bikumvikana ku isangira ry’ubutegetsi abanyarwanda bose bibonamo, ntihagire igice giheeza ikindi ku byiza by’u Rwanda.

  • jenoside yarateguwe rwose 100% ntamwo aruko habyarimana yapfuye rwose nonese intwaro zarizarateguwe ziri mucyahoze arikomine imipanga,inyundo,nibindi byishi byari byiki nibikoreshose bafashishaga abatishoboye byaribikoresho byomurimbirose ni miteguro se bateguraga hajekubasura nibatumwire icyobendaga kuyikoresha abahakana batumwire icyo bashakaga gukoresha ibyobikoresho cyangwa babikoreshaga umuganda da ntiwamenya nonese ubufuni babukoreshaga iki

Comments are closed.

en_USEnglish