Digiqole ad

USA: Umunyarwanda yahanishijwe imyaka 8 ashinjwa kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside

 USA: Umunyarwanda yahanishijwe imyaka 8 ashinjwa kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside

Umunyarwanda yahanishijwe igifungo k’imyaka 8 muri gereza muri Leta zunze ubumwe za America azira kubeshya Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka nyuma yo guhisha amakuru ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Leonard Teganya, w’imyaka 47 y’amavuko ngo muri Jenoside yarangaga abarwayi b’Abatutsi bakicwa, ayo makuru ntiyayahaye inzego z’abinjira n’abasohoka muri America ubwo yasabaga ubuhungiro

Intumwa ya Leta, Andrew E Lelling, mu itangazo yasohoye mu Rwego rushinzwe Ubutabera, yavuze ko  Jean Leonard Teganya w’imyaka  47, “yaburanishijwe anahanwa by’intangarugero kubera kubeshya Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka: Yabeshye ku bijyanye n’amakuru amwerekeye ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abone ubuhungiro muri America”.

Teganya yari umunyeshuri wiga Ubuvuzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinjwa kuba yarayoboye ibitero birimo abasirikare ku bitaro kandi akaranga abarwayi b’Abatutsi kugira ngo bicwe nk’uko biri muri ririya tangazo.

Mu itangazo bavuga ko “Uwabashaga kumenyekana, bagendaga bamutwara bakamwicira hirya y’ahavurirwaga abana.”

Teganya yahunze u Rwanda mu 1994, ajya muri Canada asaba ubuhungiro.

Ubuyobozi bwa Canada bwanze kubumuha bumenye amakuru y’uko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo yanze gusubizwa mu Rwanda ahitamo kujya muri Leta zunze ubumwe za America aho yafashwe arafungwa.

Leta ya America ivuga ko Teganya asaba ubuhungiro atigeze atanga amakuru y’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko Teganya ateganya kujuririra kiriya kemezo cy’urukiko.

Umwunganira mu mategeko avuga ko uriya mugabo kuba yari ‘Umuhutu’ yatinye gushinjwa ibyaha bya Jenoside agahunga.

Igihe kiriya gihano cyakwemezwa mu bujurire, Teganya ashobora kuzirukanwa ku butaka bwa America.

BBC

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Aba bagabo nabo barasetsa kabisa; murumva koko yari kubabwira ati nje kubasaba ubuhungiro kubera ko nishe cyangwa nicishije abatutsi mu Rwanda? Iyo wumvise ibivugwa n’aba bose barorongotana babwerabwera isi yose wakwibwira ko miliyoni irenga y’abatutsi mu Rwanda bapfuye biyahuye, ntawigeze abakoraho!

  • NIBYO KOKO RWIGARA GASAKURE NI ULIYA WABISHE AGOMBA KUBIRYOZWA NDETSE NI NAWE WISHE KAREGEYA

Comments are closed.

en_USEnglish