USA niyo yegukanye igikombe cy’Isi cya Basketball
Nta Kevin Durant, nta Kevin Love cyangwa Kobe Bryant ikipe ya Leta z’unze ubumwe za Amerika y’abakinnyi biganjemo abataramenyekana cyane yatsinze ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru iya Serbia amanora 129 kuri 92 mu gikombe cy’Isi cyaberaga muri Espagne.
Yari imikino y’igikombe cy’Isi cya 17 cya Baskeball, irushanwa riba buri myaka ine kimwe n’irya Football, amarushanwa aba mu mwaka umwe kuva mu 1970, ucyegukana ahabwa igikombe kitwa Naismith Trophy, kitiriwe uwo bavugako yatangije uyu mukino w’amaboko James Naismith.
Kuri uyu mukino wa nyuma waberaga i Madrid kuri iki cyumweru nijoro ikipe ya USA, y’umutoza Mike Krzyzewski umaze imyaka irenga 10 atoza ikipe y’igihugu ya Amerika, ntabwo yigeze igorwa nabusa n’uyu mukino kuko Serbia itigeze iyijya imbere.
Ikipe ya Amerika yageze ku manota 100 habura iminota igera kuri 28 ngo umukino urangire. Kyrie Irving wo mu ikipe ya Cleveland Cavaliers yatsinze amanota 26 wenyine kubera cyane cyane guterera ku murongo w’amanota atatu ndetse aza no gutorerwa kuba MVP (most valuable player) w’iri rushanwa kubera ubuhanga yarigaragajemo.
Bagenzi be nka James Harden nawe yiyerekanye kuko yatsinze amanota 23.
Muri rusange Serbia isa n’iyatsinzwe bigitangira kuko agace ka mbere karangiye America ifite amanota 28 kuri 7 ya Serbia, ikipe yagaragaje nayo ko ikomeye kuko yasezereye Argentine, isezerera Brasil, ikuramo n’Ubufaransa mbere yo kugera ku mukino wa nyuma.
Mu ikipe ya America abandi bakinnyi nka DeMarcus Cousins nawe yigaragaje cyane aho yatsinze amanota 11 afata imipira yo ku nkangara yabo icyenda (9) ndetse anagaragaza guhagarara neza mu kugarira.
Nikola Kalinic na Nemanja Bjelica batsinze amanota 18 bombi ndetse na Bogdan Bogdanovic umukinnyi wa Phoenix Suns atsinda amanota 15. Gusa mu gice cya kabiri umukinnyi wa Serbia Miroslav Raduljica yakoze ikosa ritari irya ‘gisportif’ biba ngombwa ko avanwamo.
Kwegukana iki gikombe ku ikipe ya USA biyihaye tiket yo kuzajya mu mikino olempiki ya 2016 idahatanye.
Ni igikombe cy’isi cya gatanu ikipe ya America yegukanye (1954, 1986, 1994, 2010, 2014) ikaba inganyije umuhigo n’icyahoze ari Yugoslavia nayo yagitwaye gatanu (1970, 1978, 1990, 1998, 2002). Ibindi bihugu bimaze kwegukana iri rushanwa ni Brasil (1959, 1963) na Argentine (1950), *URSS (1967, 1974, 1982) na Espagne (2006).
Ikipe ya Serbia yageze ku mukino wa nyuma yiyushye akuya kuko mu matsinda yari yatsinzwe na France (73 – 74) ndetse na Brasil yari yayigirijeho nkana iyitsinda 73–81, izamuka mu itsinda ari iya gatatu inyuma ya France, Espagne na Brasil ariko ibasha kwihagararaho mu mikino yo kuvananamo (knockout) isezerera Ubugereki, isezerera Brazil, inavanamo France yari yayitsinze mu matsinda.
Ikipe ya USA itwaye iri rushanwa uyu mwaka idatakaje umukino n’umwe ndetse imikino yose muri iri rushanwa yaratsinze buri kipe iyirusha hejuru y’amanota 20.
Mu makipe ya Misiri, Senegal na Angola zari zihagarariye umugabane wa Africa, iyageze kure ni Senegal yaviriyemo muri 1/8 isezerewe na Espagne. Izindi zaviriyemo mu matsinda.
UM– USEKE.RW
0 Comment
mandevu wamunyura he n’icyanwa nk’icya ruhaya.
Mwiriwe! Hari aho wibeshye kuko bigitangira mu minota mike ya mbere Serbie yarushije USA amanota kuko Serbie yagize 15 USA ifite 7, ariko guhera kuri uwo munota USA yarakangutse ku buryo yagize amanota 30 Serbie igifite 15!
Comments are closed.