Digiqole ad

USA: Abanyarwanda bizihije Umunsi w’intwari z’u Rwanda

 USA: Abanyarwanda bizihije Umunsi w’intwari z’u Rwanda

Abanyarwanda bitabiriye umunsi w’Intwari muri America

Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuriye ku cyicaro cya Ambasade bafatanya kwibuka no gusingiza ubutwari bwaranze Abanyarwanda kuva u Rwanda rwaremwa. Ambasaderi w’u Rwanda muri America Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko uyu mwiherero wababera uburyo bwo kunoza imiyoborere ibaranga aho bari mu mahanga kandi bakazirikana ubutwari bw’abahanze u Rwanda.

Abanyarwanda bitabiriye umunsi w’Intwari muri America

Amb Mukantabana yabwiye abari muri iki gikorwa ko iyo hatabaho abitangiye u Rwanda mu bihe bitandukanye, ubu ruba rutavugwa ku Isi. Umuhate bashyizeho rero ngo ntuzapfe ubusa ahubwo uzabe isoko y’iterambere rirambye n’ubusugire bw’u Rwanda.

Abitabiriye uriya mwiherero barebeye hamwe uko banoza ingengabihe yo gushyira mu bikorwa gahunda zo kwiteza imbere no gushyigikirana hagati yabo.

Uyu mwaka wa 2017 ngo Abanyarwanda baba muri Amarica bawufitemo gahunda nyinshi kandi buri gahunda izakorwa neza nk’uko yateguwe.

Kuba Abanyarwanda baba muri America bakomeza kwiyongera  bisaba ko kumenyana no gukorana bya bugufi bishyirwamo imbaraga kandi bagakorana mu guteza imbere igihugu bakomokamo.

Muri uriya mwiherero baboneyeho umwanya wo gutora Komite nyobozi nshya. Uwari usanzwe ayobora ihuriro nyarwanda ry’imiyoborere muri USA ari we Prof. Aimable Twagilimana, yashimye ko bagenzi be bitabiriye baturutse muri za Leta zitandukanye zigize USA, avuga ko byereyekana ko ibyo bifuza kugeraho muri uyu mwaka bizashoboka.

Uhagarariye inyungu z’ingabo z’u Rwanda muri USA (Defense Attaché) Col Vincent Nyakarundi yibukije abari aho ko kuba intwari bidasaba kujya ku rugamba rw’amasasu gusa ahubwo ngo no guhangana n’ibibazo ukabikemura ni ubutwari. Kuri we ngo no guharanira kugera ku byiza bifitiye abandi akamaro ni ubutwari.

Abandi bayobozi bari muri iyi nama basabye bagenzi babo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta y’u Rwanda muri bagenzi babo b’Abanyarwanda baba USA kugira ngo hatazagira uwandavura agahesha igihugu cye isura mbi.

Bemeranyijwe ko gahunda zo guteza imbere Abanyarwanda nk’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) zigomba gutangira gutekerezwaho, hakarebwa uburyo zashyirwa mu bikorwa.

Bibukiranyije kuri gahunda u Rwanda ruzakora muri uyu mwaka harimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu azaba tariki ya 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda bazatorera hanze na tariki ya 4 Kanama 2017 ku bari imbere mu gihugu.

Abanyarwanda baba muri USA bagize Komite y’imiyoborere bahura rimwe mu mwaka bakarebera hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje gukora ubushize kandi bakanoza ibyo bateganya muri uwo mwaka ukurikiye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri America Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko uyu mwiherero ufasha Abanyarwanda baba muri USA kunoza imiyoborere ibaranga

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Waouhh iki gikorwa ni inyamibwa rwose abanyarwanda aho bari hose ntibakibagirwe guha agaciro amateka yaranze igihugu cyabo ndetse bafatanye nabari mu gihugu basenyere umugozi umwe wo kucyubaka.

  • Bazibeshye batahe mu Rwanda rimwe gusa, benshi bazahera inyuma y’imipaka ya USA bashatse gusubirayo.Ibaze nk’umunyarwanda w’impunzi ujya mumunsi w’intwari, akajya muri Rwanda day, akajya munama yumushyikirano.

  • Hhhhh wowe wiyise Trump uransekeje kbsa kuba impunzi ushatse kuvuga ni ukuhe se? Hari benshi bigize impunzi atari zo Atari nuko banze ibihugu byabo ahubwo ari ukwishakira imibereho mu mahanga, uwo rwose ntacyamubuza kwitabira ibyo byose aba yaragiye guhaha.

Comments are closed.

en_USEnglish