Digiqole ad

Urwego rw’Umuvunyi rwageze kuki mu myaka hafi 7 ishize

 Urwego rw’Umuvunyi rwageze kuki mu myaka hafi 7 ishize

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire mu bukangurambaga bwo kurwanya akarengane i Musanze mu minsi yashize

Perezida Kagame mu mwaka ushize yatangaje ko u Rwanda rushyira imbaraga mu kurwanya ruswa kuko ubuyobozi bwumva ko ibigenewe abaturage byagera kuri buri Munyarwanda. Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho kuri iyo mpamvu ruvuga ko hari intambwe imaze guterwa mu banyarwanda mu kurwanya ruswa, ndetse icyegeranyo cya 2016 cya Transparency International gishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu kurwanya ruswa muri Africa.

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire mu bukangurambaga bwo kurwanya akarengane i Musanze mu minsi yashize
Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire mu bukangurambaga bwo kurwanya akarengane i Musanze mu minsi yashize

Muri gahunda za Guverinoma z’imyaka irindwi ya manda ya kabiri ya Perezida Kagame harimo n’intego yo kurwanya ruswa n’akarengane mu buryo bwose bushoboka.

Urwego rw’Umuvunyi nirwo rufite inshingano zo guhuza abaturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga, gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego za Leta n’izigenga, kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe yigenga byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’ibyabikorera ku giti cyabo no gukangurira abo bakozi n’izo nzego no gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rushyira imbaraga no mu gukumira ruswa hakorwa ubukangurambaga bunyuranye, by’umwihariko mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kiba buri mwaka kigasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa tariki ya 9 Ukuboza.

Kuva 2010 uru rwego rwakurikiranye imikorere ya gahunda n’imishinga ya Leta inyuranye hamenyekana amafaranga agenda anyerezwa ndetse amwe aragaruzwa.

Hakurikiranywe imishinga yo kubaka ingomero z’amashanyarazi, iyo gukwirakwiza amashanyarazi mu byaro, kubaka amashyiga ya kijyambere, imishinga y’ubuhinzi n’indi…. Muri iyi mishinga imwe yakozweho amadosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Umushinga wo gukwirakwiza ingufu za biyogazi mu ngo, n’umushinga wo gushakisha ahacukurwa amashyuza ku kurunga cya Karisimbi yakozweho iperereza kugira ngo harebwe ikiyidindiza, raporo zakozwe zishyikirijwe icyahoze ari EWSA kugira ngo ikosore ibibazo byagaragajwe.

Hakozwe n’iperereza ku bibazo byavugwaga mu itangwa ry’amasoko  mu turere n’ibigo bya Leta binyuranye. Amadosiye yakozwe ashyikirizwa Ubushinjacyaha na Polisi. Indi mishinga yakozweho iperereza ni iyavugwagamo ibibazo nk’Umushinga wo kubyaza nyiramugengeri ingufu z’amashanyarazi, uwo kubaka Stade ya Huye n’ibibazo byavugwaga mu itangwa ry’amasoko yo  kubaka inyubako ibiro by’Uturere.

Hakozwe isuzumamikorere ry’amavuriro, amashuri makuru, Uturere n’ibindi. Hagenzuwe imishinga na Gahunda  za Leta (Ubudehe, Mutuelle de santé, Girinka n’izindi) hakorwa n’ubushakashatsi mu ma  banki. Hakozwe iperereza  ku mikorere ya Gahunda y’Icyerekezo 2020 Umurenge (VUP), dosiye ishyikirizwa Minisiteri y’Igihugu ngo ikosore amakosa yagaragajwe inashyikirizwa Polisi ngo ikurikirane abagize uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Amadosiye Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije Polisi y’Igihugu, hagaragayemo  ay‘abayobozi b’ibigo, abayobozi ku turere n’imirenge, abashinzwe amasoko, abayobozi b’ibitaro, abahuzabikorwa ba VUP, ba Rwiyemezamirimo n’abandi bakozi ba Leta banyuranye.

 

Hatangijwe Imenyekanishamutungo rigamije kwirinda ruswa

Hagamijwe kwirinda ruswa abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi bagenwa n’itegeko bafite aho bahurira n’umutungo wa Leta basabwa kumenyekanisha imitunngo ndetse hakagenzura niba iyo bamenyekanishije ari ukuri.

Kuva mu  2010 kugeza 2016, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze  igenzura  ku mitungo yagaragajwe ku bantu 13,933, hanakorwa iperereza ku bantu barenga  490 bakekwaho kwigwizaho imitungo.

Umubare w’abamenyekanisha umutungo ku rwego rw’Umuvunyi buri mwaka wavuye kuri 5,690 mu mwaka wa 2010 ugera kuri 9,884 mu mwaka wa 2016.

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire ati “Imenyekanishamutungo ni intera nziza mu birebana no kwirinda ruswa, iyo abantu bafite imitungo idasobanutse na byo tubiheraho mu kugenzura. Ikindi cyiza twakwishimira ni uburyo dukorana n’izindi nzego zitandukanye, kimwe n’uburyo dukorana cyane n’urubyiruko, kuko mu kubaka ejo hazaza ni ingenzi kwibanda ku rubyiruko.”

Urwego rw’Umuvunyi kandi kuva 2010 kugeza 2016 rwakoze iperereza kuri dosiye 30 zijyanye n’imyitwarire y’abakozi, abantu 447 nabo barebwa niba bashyira mu bikorwa amahame y’Itegeko Ngenga agenga imyitwarire y’abakozi.

Urwego rw'Umuvunyi rufatanya n'inzego bwite za Leta, iz'umutekano n'iz'ubutabera ndetse n'inzego z'abikorera mu muhate wo kurwanya ruswa n'akarengane
Urwego rw’Umuvunyi rufatanya n’inzego bwite za Leta, iz’umutekano n’iz’ubutabera ndetse n’inzego z’abikorera mu muhate wo kurwanya ruswa n’akarengane

Umuvunyi ajya asanga abaturage iwabo

Usibye kubakira ku biro by’Urwego rw’Umuvunyi ku bw’ibibazo by’akarengane uru rwego rutegura gahunda y’ubukangurambaga no kwakira ibibazo by’abaturage mu turere aho abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagera mu mirenge yose igize akarere kasuwe.

Aha hanabera ubukangurambaga bugamije kurwanya ruswa n’akarengane.

Mu bibazo 11 343 byakiriwe guhera mu mwaka wa 2011 muri iyo gahunda yo gusanga abaturage aho bari, ibibazo 7 764 byahise bikemuka, ibindi bikemuka nyuma y’uko bikorewe iperereza ryimbitse ndetse no ku bufatanye bw’inzego bireba.

Mu  2012, Urwego rw’Umuvunyi rwahawe ububasha bwo kuregera Urukiko rw’Ikirenga ibirego byerekeranye no gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Kuva rwahabwa ubu bubasha hamaze gusesengurwa  imanza z’akarengane 3 899, muri  zo 216 zagaragayemo akarengane zishyikirizwa urukiko rw’Ikirenga.

Imbogamizi igihari ngo ni abantu bumva bidashoboka gutsindwa bagahora basiragira mu nkiko kugera no k’Umuvunyi  cyangwa no kuri Perezida wa Republika.

Umuvunyi Mukuru yemeza ko  uru rwego rufasha inzego za Leta guteza imbere imiyoborere myiza binyuze mu kuzisuzuma no gutanga inama zifasha kunoza imikorere no kurwanya ruswa.

Yavuze ko muri raporo ya 2015/2016, imyanzuro uru rwego rwatanze yashyizwe mu bikorwa hafi 100%. Itarashyizwe mu bikorwa nayo ngo si ubushake buke bw’inzego, ahubwo ni uko iba isaba igihe cyangwa ubushobozi buhagije ngo ishyirwe mu bikorwa.

*****************

2 Comments

  • mperutse kumva umuturage kuri radio bamubaza umuvunyi aravuga ngo ni Tito nubwo bamusetse ariko bizagoora kwemeza abantu ko uru Rwego rukibaho bimeze nka civil societies zo mu Rwanda zihora zivuga ngo ziriho abaturage bati ntitubazi

  • umuvunyi nawe ninka bandi bose. najyaga nibeshya kuli ruriya rwego ariko aho naboneye akarengane kaho ibitutsi kubwirwa nabi nandi mabi nkayo muzindi nzego nari menyereye nasane nacyo atandukaniyeho nabo agenzura. mfite ubushobozi nafunga ruriya rwego bagataha. gihamya ndayifite kuburyo nayerekana isaha ayariyo yose kuwariwe wese. akarengane kumuvunyi nakiboneye namaso. ariko nibirire baragabiwe. niba hari abo bakemurira ibibazo ubwo nyine nirya vangura ryokamye abantu.

Comments are closed.

en_USEnglish