Digiqole ad

Urutonde rw’abahanzi bafite ibyo bazahindura muri muzika

Mu gihe u Rwanda rurimo kugenda rutera imbere mu myidagaduro, hari bamwe mu bahanzi bakomeje kugenda bivugwa ko nta gitumye bareka muzika, bafite byinshi bahindura muri muzika nyarwanda.

Bruce Melodie, Gisa, Jules, Christopher, Elion ni bamwe mu bahanzi bagaragaza ko bafite ejo hazaza heza muri muzika
Bruce Melodie, Gisa, Jules, Christopher, Elion ni bamwe mu bahanzi bagaragaza ko bafite ejo hazaza heza muri muzika

Hari bamwe mu bahanzi bagiye bagira uruhare runini mu iterambere rya muzika ariko mu gihe gito bakabura muri muzika, ndetse bamwe bikanabaviramo gutandukana.

Abahanzi barimo Tom Close, Meddy,The Ben, Mc Mahoni Boni, KGB, Familly Squard, Miss Jojo, Miss Shanel ndetse n’abandi, ni bamwe mu bahanzi bakoresheje ingufu mu gukundisha ibihangano by’abahanzi nyarwanda abanyarwanda ariko bahise bahgarika.

Muri aba bahanzi bose usanga abacyumvikana muri iki gihe ari batarenga batatu gusa; Tom Close, Meddy ndetse na The Ben.

Hari abahanzi bari kuzamuka bagaragaza impano bidasubirwaho aba nibo bivugwa ko mu gihe nta gihindutse bashobora kugeza muzika nyarwanda ku yindi ntera, niba bakomeje kuzamuka nk’uko bimeze.

Mu bavugwa harimo;

Bruce Melodie,

Jules Sentore,

Jolis Peace,

Jody Phibi,

Gisa Cy’Inganzo,

Christopher,

Elion Victory.

Muri aba bakizamuka, bamwe muri bo bahise berekana ubushobozi cyane mu irushanwa rya PGGSS ya Kane abo ni; Bruce Melodie, Jules Sentore na Christopher.

Jody umuhanzi w'umukobwa uri kugaragaza ubuhanga mu kuririmba Live
Jody umuhanzi w’umukobwa uri kugaragaza ubuhanga mu kuririmba Live

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyo analysis ndemeranya nayo pee,umuntu wese ukunda music cg ufite aho ahurie nayo rwose nigutya nawe yabibona. Ntabwo abaririmbyi bacu ntibaramenya ko music arikimwe ningagi zomubirunga, nkuko igihugu gicuruza ibyiza byacyo, ninako music igurisha igihugu cg kukimenyakanisha.Aha ndashaka umuhanzi Jules sentore uburyo ashishikajwe nugusiagasira umuco wacu,awugimisha mubihangano abandi nabo bamwigireho,nabandi bavuzwe nabo bakora neza cyane..

  • urudtjtititut

Comments are closed.

en_USEnglish