Digiqole ad

Urusaku: Itegeko ry’ibidukikije rivugururwe

Mu gihe inzego zahagurukiye kurwanya urusaku ruterwa n’imirimo itandukanye irimo n’iyo mu nsengero, izo nzego zikwiye kureba n’ikibazo cy’itegeko ryakwifashishwa mu guhana abateza urwo rusaku. Ese hari ibikoresho byifashishwa mu gupima urusaku ? ni uruhe rugero rutakwihanganirwa? Burya iki ikibazo gifitanye isano n’ibidukikije!

Hashize imyaka itanu ngerageje gusesengura uko iki kibazo giteye mu mujyi wa Kigali. Nabikoze mu kiganiro cyaciye mu mwanya witwa “Ibivugwa Iwacu” kuri Radio Rwanda. Aho nerekanye ko iki kibazo kibangamiye abatuye hafi y’utubari, hafi y’insengero, hafi y’inganda, hafi y’imihanda minini, hafi y’amagaraji, hafi y’ikibuga cy’indege, hafi ya gare, hafi y’utubyiniro, hafi y’ibirombe, hafi y’ahakorerwa ubwubatsi, hafi y’ahakorerwa ibirori bitandukanye, hafi y’amabarizo, n’ahandi.

Nasanze iki kibazo gifitanye isano n’ibidukikije. Iyo bavuze ibidukikije hari abumva imigezi, amashyamba, imisozi,… ntibamenye ko umuntu ari ku isonga ry’ibidukikije. Ni nayo mpamvu itegeko ririmo iki kibazo cy’urusaku ari irirebana n’ibidukikije. Ryitwa Itegeko Ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005.

Mu ngingo y’ijana n’umunani y’iri tegeko, hagaragara ibihano ku bakoresha ibitera urusaku: amahoni ahatuwe cyane, ahahurira n’abantu benshi, hafi y’ibitaro n’amashuri, cyangwa igihe nta mpanuka igaragara. Ibi abatabyubahiriza barahanwa? Ese barabizi? Uretse amahoni, inzogera n’imashini zifite moteri hari n’ibindi bitera urusaku bitagaragara muri iri tegeko. Si itegeko ryonyine.

1

Nta bipimo, wahana ukurikije iki?

Mu Rwanda haracyabura ibikoresho byifashishwa mu kugaragaza ibipimo by’urusaku. Muri iri tegeko hari ahagira hati : “ ukoresha ku buryo bukabije… amahoni n’inzogera…”. Kugira ngo umenye ko urusaku rukabije, ni ngombwa ko ababigenzura baba bafite ibikoresho byabugenewe.

Urugero: mu muhanda, hari ibikoresho polisi yifashisha byerekana ko ikinyabiziga cyagenderaga ku muvuduko ukabije. Inagira ibyerekana ko ugitwaye yanyoye inzoga. Kwa muganga cyangwa imuhira, umenya ko umuntu urwaye yagize umuriro mwinshi iyo umushyizeho igipimo cy’umuriro kikaba aricyo kibikwereka. Ku by’urusaku, ahandi bagira ibikoresho birupima. Ndetse ababigenzura baba bazi urugero rwakwihanganirwa n’umuntu n’urumwangiza.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (WHO) uvuga ko urusaku rwakwihanganirwa ku muntu uruhutse nijoro rwaba ruri munsi ya 35 decibels (db). Igipimo kiri hejuru ya 105 db cyatera ingaruka zo kutumva.

Ikiri hejuru ya 120 db cyo ngo gitera n’ububabare bukabije. Ni byiza rero ko ababishinzwe batumiza ibikoresho byabugenewe, tukajya tubona babikoresha, banabihugurira n’abandi. Ikindi n’uko itegeko ryavugururwa hakajyaho n’iteka rigena uko ibi bibazo bikurikiranwa, n’inzego zibishinzwe.

Steven Mutangana / umusomyi

4 Comments

  • igitekerezo cyawe ni kiza ariko koko biragoye gupima urugero rw’urusaku ariko hari aho baba bakabije rwose ariyo mpamvu njye natanga igitekerezo kubakoressha urusaku rwinshi nk’utubari ndetse n’insengero gukora uko bashoboye bagafata imziki yabo ku buryo isigaramo imbere ikareka kubangamira abatayikeneye.

  • urakoze mutangana kuri iki igekerezo kiza, nukuri nibyo rwose buretse natwe ikiremwa muntu n’ibidukikije birabangamirwa cyane , no mumikurre yabyo gusa byagera kubantu, abantu ntibatuza, hagakwiye kubaho ikigero fatizo niba ari abasenga niba ari abishimisha muburyo runaka ntibabangamire abandi

  • Dore ahubwo umuntu uvuze inkuru y’ubunyamwuga kabisa, ndetse anasobanuye nez icyakorwa n’icyareberwaho mu gupima ko urusaku rwakabije, wa mugani se buriya ubajije police uti wafashe umuntu yari afite urusaku ruri mu rugero rungana iki yasubiza iki? iki twabwirwa n’iki ko uwo mupolice atagendeye ku marangamutima ye avuga ko yumvise urusaku ari rwinshi, ni byiza ko police yakemuza iki kibazo ubunyamwuga naho ubundi babikora nta bisobanuro bashobora kuduha rwose, dufashe urugero, hari umuntu utaha iwe mu rugo yahagera akumva ijwi rya radio rihari ntacyo ritwaye, undi yahinguka akavuza induru ngo bamumennye amatwi, mbona ko ari nagutya police ikora, ipimisha amatwi kandi ibyo ntibikwiriye police yacu isanzwe yizerwagaho ibikoresho bigezweho bijyanye n’akazi kayo.

  • Arakoze Mutangana, ku gitekerezo atanze cyo kuvugurura itegeko, kuko amategeko agomba kujyana n’ibihe. Muri 2005, ibyuma by’umuziki bikoreshwa ubu ntabwo byari byakageze mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu abashyizeho itegeko batabitekerejeho. None ubu dufite ikibazo cy’ibyo bikoresho mu nsengero n’utubari. Ariko ibyuma byo gupima za decibels byo birahari, police yabishaka nkuko yahsatse ibipima umuvuduko. Igisigaye rero ni ivugururwa ry’itegeko kugira ngo rijyane n’igihe tugezemo.

Comments are closed.

en_USEnglish