Digiqole ad

Urukundo rwanjyanye muri Amerika ariko ndarubura

Muraho neza? ndashima cyane UM– USEKE  kubera ubu bwisanzure mwashyizeho bwo kugisha inama, byaranshimishije cyane burya hari ibibazo umuntu yifuza kugisha inama umuntu utamuzi kugira ngo abashe kuruhuka kuko iyo umuntu atakuzi akugira inama akurikije uko abyumva, nawe ugakuramo izigufitiye akamaro.

Mfite umuntu twakundanye mfite imyaka 14, ubu ngize 32 nabonaga ari nk’umubyeyi wanjye, nkamwisanzuraho cyane ko nari narapfushije Papa mu ntambara, Maman nawe akamubona nka Papa wanjye, uko iminsi ishira uko ngenda nkura biza kugera ku myaka 16 turaryamana nanjye ntazi uko bije, ariko we yandushaga imyaka 15, numva we yarazi ibyo yakoraga neza.

Naramukunze ndasara nanamubura nkumva nanze abantu bose, uko ngenda nkura njye nibwiraga ko bizashira ahubwo ngenda mukunda kurushaho.

Ngize imyaka 23 yagiye muri America, akanyumvisha ko kundongora bidashoboka, ngerageza gukundana n’abandi bahungu ngo ndebe ko nabasha gushaka nkamwibagirwa, nagerageje ku bahungu batanu (5) bose ariko tunaniramwa nabo, kuko iyo namutekerezaga, nahitaga mbwira nk’umuhungu turi kumwe ngo namve iruhande ndashaka kuba ndi njyenyine.

Mu by’ukuri buri wese yabonaga ntamwishimiye agakuramo ake karenge, narakunzwe peee bihagije n’abahungu, kuko hari nabo ntemereraga kunsuhuza kubera ubwiza abantu benshi bambwiraga mfite.

Wmukunzi wagiye yaje kuza kunshakira ibyangombwa anjyana muri America, mubonye mera nk’umusazi, mukunda kurenza, ngera naho mubwiza ukuri abandi bahungu twakundanye, nuko byagiye birangira ntabashije kugira uwo nabona twabasha kubana.

Mba muri Amerika munzu ankodeshereza, ariko yambwiye ko adashobora kundongora kubera ukuntu urukundo rwanjye rumubuza amahoro.

Ntitubana ariko afite undi mukobwa bakundana byananiye kwihanganira, kuko numva we atambwiza ukuri mu rukundo yangiriye, maze imyaka 5 muri America, byarananiye gushaka undi muntu twakundana ngo numve kuri iyi koko mukunze, nanamusabye umwana ngo mbashe kwiyakira nk’umukobwa ushaje nawe yaramunyimye, gutaha mu Rwanda byarananiye kuko na Maman ntitwumvikana kuko nagiye atabishaka, kumuhunga sinabona aho muhungira kuko ndamukunda cyane.

Nkiyo ngize ikibazo nkakimubwira aranyumvaaaaaaaaaaaa yarangiza akambwira ko afite byinshi byo gukora nta n’ijambo na rimwe ambwiye, ntunzwe n’amarira no kurya cyane, ikibazo cyose ngize numva nshaka kurya, maze kubyibuha cyane, kandi yambona akanantuka ngo ndangana nk’ingurube.

Basomyi bavandimwe nimumfashe gutangira ubundi buzima bushya kuko mbona narakunze urudashoboka. Nimungire inama.

0 Comment

  • Umva mukobwa biragaragara koubabaye cyane kdi koko ukeneye uguha affection. Niba nawe witeguye gutanga affection mpa contact zawe tubyigeho. Nanjye mba muri amerika ndi Single ariko impungenge mfite nuko ushobora kuzangenza nkuko wagenje abo basore 5 bose.

    • Rahira ko utajya umucyurira ubuzima yabayemo, wifitemo imbaraga zingana iki zo kumufasha mu buzima bugoye gutyo koko? bitugaragarize twese ko umufitiye affection unamuhe contact zawe

      • If she wants she can contact me on Skype.
        my Skype name is prince.ndahayo we will exchange our full address later privately.

    • garuka kwa mama kandi yiteguye kukwakira! ndi i rwanda uhageze uzampamagare kuri 0726232430 kandi wirinde izo contacts baguha satani atera kwinshi, fata umwanya wiyige ho.

  • Muveho ubanze usabe maman wawe imbabazi ubundi uzabona uwundi ubwo yahuye numugore ufite amafaranga wowe NGO nurukundo ibihe byarahindutse banza wiyunge na mama wawe ibindi ubundi .

  • ihangane sha bibaho uzaze mu rwakubyaye niho wasize abagukunda

  • Umva rero muvandimwe niba utariyandaritse kandi niba aho ntanakazi ufite, garuka iwanyu i Rwanda ni amahoro. Uzabona undi mukunzi. Nkanjye ndamukeneya ariko naramubuze. Umubyeyi wawe ntiyakwanga nibwo wamuhemukira ute. Humura aracyagukunda.

    • ariko uransekeje ngo ntiyize ate?ahubwo yariyandaristex4 kuko numusambanyi ntiyabishe kuva mubwnabwe none urashaka kumbwira ko abamunzu akodesherezwa batamusambambanya

      • icyo nkundira abanyarwanda!! urarumuciriye uri avocat!!

        nkubwije ukuri ko abakobwa kwiki gihe bahura nibibazo bimeze gutya ari benshi!!!

        nanjye ntikuyemo story yanjye imeze nki yuyu mukobwa, ariko icyo dutandukaniyeho nuko njye nashwanye numari copin wanjye nkwite, ubu nkaba mfite umwana wa 8 ans!

        Inama nakugira ya mbere” do not depend on him at all” uri muri America, shaka akazi wibesheho nta muntu watse amafranga. 2. stop contact with him! umwemerera iki ko akubona ngo atangire akwite ingurube???? 3. dive achance to other men uwo mugabo umwikuremo kandi bizakunda!! niba narashoboye kureka go contacta umuhungu twabyaranye, nawe wabishobora!! kuko sinkoze mu byuma! icyo ucyeneye ni determination ubundi ubuzima bugakomeza!! situation yawe irakomeye ni nayo mpanvu ugomba gufata ibyemezo bikomeye

        nkumubyey wabyaye umukobwa, wihangayikishwa na maman wawe!koko umubyeyi aba yiteguye kukwakira igihe cyose umusanze!! kumusanga nvuga ntago ari ugufata ijya i kigali nonaha!! ahubwo nukumwemerera mukaganira, mukajya inama imwe, kandi ukamwubaha ukunva ibyo akubwiye!! umutima wawe ukaba hamwe nuwe naho umubiri waba utandukanye!!

        Hopa thats hepls

  • njye ka nkure rero genda umwegere nuko umusabe ubufasha bwo gusubira mu rwanda nabyanga unjye kuri ambassade ubabwire bagutegere ugaruke kuko mama we agira impuhwe ntacyo azagutwara aho kugirango ugwe i mahanga ntanicyo uri gukorayo

  • Wakoze ikosa ryo kujya mu rukundo ukiri umwana, kuri iriya myaka chemicals (brain’s neurotransmiters,…) zijyanye n’icyo twita urukundo ndetse na neurons nshyashya zikoze ntabwo zijya zikunda kuvamo cg guhinduka cyane cyane iyo wabimazemo igihe kinini nta reserve ufite….Umuti ni uyu: Ushobora kwegera a Psychologist cg even a hypnotist akagufasha kuwiring (wiring)bundi bushya brain yawe…ariko nawe niba ujijutse wabyikorera uretse ko byagutwara igihe kinini….gusa ntucike intege birashoboka ni uko uzaba ushaje gusa….

    • iyi nama tough akugiriye iruta izindi zose,najye ndayemera kureba un psy akakugira inama ,bizagufasha nturi uwa mbere.

      • Dore Inmama zanjye
        1. shaka Imana ukoresheje church wizeye ko yagufasha spirituellement
        2. ikuremo burundu uyu mugabo kuko ntaho bikuganisha afite undi mugore
        3. wirinde kumuhamagara , kuryamana nawe, nibiba ngombwa ayo mafr aguha ayahagarike ushake procedure zo gushaka ubufasha abandi bose bahabwa.
        4. ikuremo burundu ko ushaje sibyo.
        5. shaka icyo ukora: ishuri volonteer jobs, etc.
        6. Nihagira umugabo uzagukunda umwemerere urukundo kandi umusabe kuba kumwe nawe mu Mana.
        7. Nibimara gutungana uhamagare maman wawe umusabe imbabazi kandi umumenyeshe ubuzima bushya watangiye.
        8. Kwitwara neza , calme, inshuti nziza(musengana) , nibyo bizakugeza kuri ibi nkubwiye. Bonne chance. Ndagusengera

        • Nanjye nemeranya nawe,izi n’imanuro za kibyeyi,kandi za gishumba,ntabwo izi mpanuro ari iz’umushumba usanzwe afite maturity,umwumve kandi yiyemeje kugusengera ahubwo bishobotse wamusaba adress ze mukazahura akagufasha muri cure d’ame,ariko nanjye ndashaka ko tumenyana mfite umuntu nshaka ko afasha.Merci

    • Tough ko nifuza ubufasha bwawe ngo nanjye mbashe kuwiring bundi bushya ubwonko bwanjye, kubera urukundo rwinshi nagize nka mugenzi wanjye nakubona gute ngo umbwire méthode nakoresha?

  • Ehee!n’abandi bakobwa bakwigireho ntibazongere gusambana bakiri abana!ariko ubundi umukobwa w’imyaka15 asambana ate???

  • ihangane wakunze utaragukunze uzatahe i Rwanda uzabona abandi bagukunda niba usenga uzasabe Imana imukwibagize

  • Ihangane ugaruke murwakubyaye,uzabona ugukunda byukuri kandi kuko uzaba wamubwiye background yawe murukundo nziko azabyihanganira nawe uzamwimariramo buhorobuhoro bitewe nuko wakunze utagukunda akaba arimo nokubikwereka nyuma yo kukwangiriza ubusugi n’umutima.uzaze tubiganireho bigomba isanamutima ryimbitse kuko warahungabanye.nyandikira kuri [email protected]

  • Umva nshuti uwo mureke urukundo ntirwingirwa ahubwo reba ukuntu wakwihuza na maman wawe umwegere ntamubyeyi wanga umwana we ashobora kubabara ariko akubonye nukuri byashira.shaka undi muntu ugukunda nawe umukunde utitaye kuruwo kuko ubwo nyine ntagukunda,mureke.

  • Muvandimwe ndumva uwo mugabo atagukunda na gato ahubwo ushobora no kuzarwara umutima nubwo wagerageje gukunda n’abandi basore bikanga ark ntugomba kurekeraho uzashake undi ark uzabimubwire kdi ugerageze mubane vuba abe umugabo wawe nimubana munzu nk’umugore n’umugabo ndumva uzageraho ukamukunda cyn kdi ukabyakira ko ariwe mufasha wawe muzabana ubuzima bwawe bwose byongeyeho muzanabyarana nabana bawe bakwibagize uwo nguwo kuko abana ni ibyishimo mu muryango ndakwinginze reka kwiruka inyuma umuntu utagukunda kdi wiyicira nubuzima

  • haaaaaaaaaaaa yewe mwana taha va kugiti dore umuntu nugera kgl uzampamagare 0722647037.nzakwereka icyogukora sha?

  • Mwana wa mama, humura rwose bizashira ariko byose bizaterwa nawe, ni wowe ugomba kubibonera igisubizo. Umbabarire wumve impanuro zanjye kandi sinkubeshye kuko byambayeho exact nkuko ubivuze, ahubwo maze kubisoma nahise mbona wagira ngo ni njyewe urimo uvuga. Nakundanye n umuhungu nanjye nkuko nyene nanjye niko byangendekeye. Igisubizo rero cyuko nabigenje nabonye ngiye gusara, mfata umugambi wo gukunda umuhungu w undi wankunda malgre ko njye ntamushaka, mwumvisha ko tugomba kwimuka tukarya gutura muyindi province kure cyane, yewe niko byagenze, twarimutse, telephone za wamuhungu nari narasariye ndazisiba, e mail yiwe ndahanagura, umuntu ampamagaye yamuzana mukiganiro nkahita musezera neza pe. Ndakubwije ukuri ko naje kumwibagira neza neza none ubu ndubatse nuwo wundi musore napfuye gukunda, ariko ubu nkwemeje no nageze aho nkamukunda, ndarwubatse dufite abana 3. Uwo wundi twaje guhura nyuma yimyaka 6 ariko rwose numva ntacyo ambwiye nagito. mugenzi wanjye bigenze gutyo nkubwiye. singombwa gusubira i rwanda, hindura ville, niba hari abagenzi mwari musangiye, ube ubaretse, ushake incuti nshasha, contact ziguhuza nawe zose ujugunye, ndakubwije ukuri ko mu mwaka 1 gusa uzaba wamwibagiye ahubwo uzasigara umwumva nkumugani. Be strong.

  • umva mukobwa banguka murwanda abagukunda kandi bagukeneye turahari,niba ufite gahunda koko uzanyoherereze contact yawe cg facebook yawe tubivugane,mfite imyaka 24 ndangije umwaka wagatatu muri kaminuza(i Butare)ndabura umwaka ngo ndangize wazaza nkakumara agahinda

    • Hahahaha wowe uransekeje rwose!! Umukobwa w’imyaka 32 nawe w’imyaka 24 ubwose urumva ino mu rwanda byashoboka koko?? Ibyo mbizi muri europe cg america

  • Nanjye nugera mu Rwanda uzampamagare ndagushaka pee inkuru yawe nayisomye neza ngizi number zanjye za 4ne: 0788427791,0722190890. Ndategereje

  • mwiriwe najye mbahangaha muri America ntabyishi nakubwira ahangaha uzanyandikire kuri [email protected]
    tuzaganira.
    murakoze

  • Maze mureke gutesha abantu umwanya muvuga ibibazo mudafite. N’iki kigaragaza kw’ibyandikwa aha biba ari ukuri? Umuririmbyi ati, Soyons SERIEUX.

  • Muraho inama:ndabona ikiza garuka mugihugu cyawe,kugira ibibazo nkibyo uri ishyanga,nabyo biri mu bi gu stressa,nugera kuri gakondo uzabona impinduka nziza,kuko uwo atariwe kamara,kandi umwikuremope!!!!!igihugu cyawe gifite byose n’inshuti zirimo nyinshi kandi zifite gahunda.

  • Nkugire Inama ya mbere.Ugerageze usome ibyo bakugiriyemo inama byiza uzabishyire mu bikorwa.Dore izanjye uko ziteye:

    Hamagara maman wawe,umusabe imbabazi kuko wamuteye agahinda kenshikandi agahinda k umubyeyi har igihe gakurikirana.N urangiza kumusaba imbabazi usabe Imana kuguhindurira ubuzima iguhe icyerekezo gishya.Ikindi gabanya kuryagagura gutyo kubera iyo stress;wishyire ku murongo utangire sport.Kuko niba urya nkuko wabivuze nukuvuga ngo uwakureba yaguha imyaka irengeje iyo wavuze.si myinshi kuburyo wakwiheba.Imyaka myiza yo gushinga urugo niyo rwose kuko ahannini umuntu aba avuye mu myaka y ubwana azi ikimujyanye.Ntushukishwe n inkundo ziraho uzagukundira inkuru wanditse yaba aribyo bita urukundo rw impuhwe gusa.be carefull hatagira ugushuka.guhindutra umugi niba batakugora kubera akazi uzabikore ariko niba bitashoboka focus on ur life after all ntawundi wagukunda kurusha uko wakwikunda ongera wihe agaciro wenyine,wongere wikunde,wongere wigire mwiza,wumve ko koko ufite agaciro.Niba uwo musaza atarakaguhaye mwihorere ongera ukihe hari benshi bagushaka ariko icyo nzi neza nuko umwe muri abo bose ariwe Imana yakugeneye.So,mutegereze wihanganye kd urukundo rwawe ntihagire uwongera kurwonona.Nawe ayo mahirwe yakubera.Nawe wakundwa ndetse ukanakunda.Uwiteka ufite spare parts aguhe umutima mushya kd aguhindure mushya.Ntuzirohe kubasore bose ngo uri gushakisha kumwibagirwa utazagira uwo usigira ibikomere nkibyo baguteye.Igihe n iki cyo kwitekerezaho ugakanguka ugahagarara neza ukongera ukema.Hanyuma inama ya nyuma fungura umutima wawe kugirango uwo Imana yakuremeye uzabashe kumuha karibu naza.Yesu ugira neza umuhe akanya agusane.
    Nkwifurije ibihe byiza n itangiro rishya.

  • Yaraguhemukiye ibyo bigaragaza ko atari uwawe, ariko wowe ntiwamera nkawe ngo umuhemukire kandi uwawe arahari.

  • x

  • Umva, fata inama wahawe na Kiyago, shaka uburyo ukora za jobs, ushake ifaranga witunge, uhanagure uwo muhungu mu mutwe maze ushake inshuti nshyashya ariko bitarimo ubusambanyi kuko gusambana ni icyaha cyangwa n’Imana urunuka. Uzabona inshuti kandi uzarwubaka rukomere.

  • ok birumvikana ariko kwijeje ko nakugira inama pfatanije n’Imana.sinkuraho ikibazo ahubwo ndagufasha kwakirara ikibazo ugaherako utangira ubuzima bushya .my e mail [email protected]

    contact me

  • nshuti nkunda ndashaka kukubwira ko ibyo byakubayeho bibaho cyane ari ku bakobwa cyangwa abahungu ndabyumva ko bibabaje cyane ariko kandi birashira usibyeko yego ni bihugu mu bamo nabyo biragoye kuberako usanga muba mu buzima bwa benyine ariko ndagirango nkugire inama yuko washaka icyintu cya naniranye rekera pe!

  • Iyi nkuru yawe irababaje! Hari impamvu mbona wakunze uwo muhungu cyane: bivugwa ko umuhungu muryamanye bwa mbere akakwambura ubusugi umukunda cyane. yabukwambuye uri umwana cyane umwimariramo nyamara we yabonaga uri umwana cyane mutakomezanya ubuzima. Nawe ubwe yarabikwiwiriye nkurikije ibyo watubwiye. Bigaragara ko wasambanye ikibi cyane wari n’umwana. Nyuma yahoo ntabandi bantu wigeze umenya bakubera inshuti uretse we kandi nawe yahoraga akubwira ko atagushaka. Nakugira inama yo gusaba imbabazi maman wawe kuko niwe muntu wenyine ugufitiye urukundo wanakubabarira uburyo wagiyemo mutabyumvikanye azakubabarira ugaruke mu Rwanda kandi uzabona abahungu bbari serieux muzakundana nawe ubuzima bukakuryohera. Courage

  • Nshuti muijuru dufite Immana isana imitima yashengutse ndetse yabaye akahebwe,banza ushake kuba inshuti kandi y’inkoramutima ya Yesu,kugirango ubyemere neza urebe muri bible ahantu wa mugore wari umaze 12 ans afite uburwayi règles zidakama,ndakubwiye byari byaramuyobeye,byibaze buriya ntanumugabo wari ukimwegera kubera ubukene umunuko ntanisura yari agifite,nakubwira byinshi ariko umunsi yahuye na Yesu halleuluia yakize icyago cye asubirana agaciro ke buriya ndahamyako abagabo bongeye kumwirukaho nkambere,shaka Yesu ufate ibihe mumasengesho wikureho uwo muzimu w’umugabo erega mubusambanyi harimo abadayimoni benshi,nuba imbere y’Immana izakubohora wenda uwo muntu yaragutanze kwa satani nabyo bibaho nutaba imbere y’Immana ngo ube mumbaraga no kubaka bizakugora ariko ntakinanira Immana.nkubaze kandi ntubabare Uwo mugabo biranashobokako yanaryamanaga nawe en meme temps na maman wawe,ahubwo no kuba uriho nuko Immana igufitiye umugambi ukeneye amasengesho y’imbaraga,niba aho uri ufite ibyangombwa uzatembere mu rwanda pas question yo kugenda ushaka umugabo banza ubohoke muri byose,ushake abakozi b’Immana bagusengere by’ukuri wiyunge na maman wawe muganire by’ukuri unamusobanulire byose kandi nawe akubwire impamvu yakubuzaga kujya muri america kandi uwo muntu yaramufataga nka papa wawe,hari impamvu nayo ugomba kuyimenya ntushobora kwivuza tuberculose urwaye umutima.ikibazo ugihere mu mizi kandi gira vuba maman wawe akiriho.ubundi ukomere siwowe wenyine.kandi tu dois t’accepter haracyari ibyiringiro mfite imyaka irenze iyawe ariko nizeye Immana kandi hari aho yamvanye hari naho ingejeje igisigaye n’ikibazo toto.

  • sha ihangane turagusengera ariko nawe wegere Imana niyo ishoborabyose izaguha igisubizo cyizima uyisabe wizeye ko ibyo uyisaba bikunda nizeyeko bizacamo ukabona undi ugukunda nawe umukunda mukunda nimana ariko ntuzongere guhubuka nibibi Imana igufashe

  • BIgaragara ko nta rukundo na ruke yigeze akugirira rubaye rwari ruhari ntiyakwicisha agahinda ngo akwime numwana ahubwo si umuntu mwiza byibuze iyo anakubyarira akana ariko komera kigabo umwikuremo pe bizashoboka

  • Yew nje ntanama nabona ngira icyo kizongwe, wese umuntu ati sinzakurongora igahataho.Ubwose ubona koko kitarapfuye inama yambere niyawe iyabandi ninyongera iyo utigiriye rero nje sinayikugira. Gumiza wuzuze amarira mugihugu cyabandi gusa.

  • Komera muvandimwe,inkuru yawe irababaje kandi si wowe wenyine gusa ndagirango nkureme umutima iyo aza kugushyira mu rugo atagukunda akajya aguca inyuma ukabimenya nibwo wari kuba usuzuguritse kurushaho kandi wari gushenguka.
    Bigucira urubanza ngo wasambanye ukiri muto ni amateka kandi ningaruka zubupfubyi kandi mu isi iyo umuntu akwitayeho akakurangiriza ibibazo ushiduka wamukunze gusa yabanje kukubeshya atuma nawe witiranya urukundo ntakosa ryakubayeho kuko ntawe bitabaho kandi nyine binabaho cyane.
    Icyo mushimira rero ntiyakujyanye akwanze kuko ni ubuzima yagushakiraga gusa yakoze neza akumenyesha ko urwo umukunda we rumubangamira mwumve kandi umubabarire ntukange kubwirwa ukuri mu rukundo surtout kuko urugo si ikintu cyo gukinisha kuko habamo ibibazo byinshi kuburyo bisaba urukundo kumpande zombi kugirango buri wese abashe kwihanganira undi.Uwo musaza se shahu nubundi ntimwari gushobokana kuko differance d’age mungo nayo irabangama cyane imyaka 15 nimyinshi deja wari ufite moitie yiye wakize byinshi rero komera kandi wihagarareho,ibyo kuvuga ko ushaje uribeshya nibyo bitekerezo wishyizemonjye mfite inshuti zabakobwa zifite za 35 na 40 kandi ziha agaciro zikiyambika neza kandi ziracyategereje abazikunda kandi nta numukobwa ukifuza kurongorwa ku myaka mike ahubwo bashyira imbere kwigwizaho amashuri namafaranga ubundi umugabo akaza nyuma.
    Iyubake ndakumva gukunda utagukunda biravuna ariko nanone ikintu utashobora kugira icyo ugikoraho urakihorera ukanakikuramo burundu.
    Njye ndi nkawe nakwiyubakira iruhande rwe we akumirwa akampunga kandi nkubwije ukuli subira kuri taille yawe umwereke ko utakimwitayeho umwiceho ntiwongere kumubwira ibibazo byawe maze urebe ko atazakwirukaho atakikubonye.
    iyiteho ushake izindi loisir maze kahave.
    courage rero kandi shikama ku rukundo rwawe kuko kubona ukirumufitiye nibyo byose agukorera ni ukuvugako ufite rwinshi shaka urukwiye maze munezerwe kandi ugomba kumenya ko uwo ukunze atagomba kugukunda ntategeko ribivuga kuko nawe abagukunze ntiwabakunze kubera uwo musaza.
    courage.

  • umva icyambere umva ko uri umuntu uri indpendent kandi wireba firm zurukundo mushakeho inenge uvuge nkinshuro icumi uti nubundi sinarinkwiranye nawe umushakire inenge wihimbiye zishoboka. kuburyo uzageraho ukazakila wikuremo ko uri uwambere or uwanyuma.taha uze murwanda niba udashaka agasuzugulo ke ,ambassade yawe yabigufashamo nibikugora, ariko niba ukunda amahanga uzagumya ubeho gutyo,ibindi sinabikubwirila kurubuga my email: [email protected] in box nzakubwira byinshi birenzeho uko wakwiyakira

  • Komera mwana wa mama,inkuru yawe irababaje, ndagirango nkureme umutima hindura igihugu,ville nangwa uze murwanda usabe mama wawe imbabazi hanyu wikureho contacts ze, ubone gushaka ishuti zindi ariko bibaye byiza washaka psysits

  • Sorry dear…suis pas ici pour te juger..mais kwikuramo umuntu wankunze a une age ya adolescence c est comme detruire une maise avec tes propres mains bisaba imbaraga nyinshi sanaaa. conseil :
    1. IL Y A UN QUI T AIMERA TELS QUE TU ES IL EST SEUL TON CREATEUR(jesus Christ) s’ il te plait parle `a lui ( par le telephone de priere il sera tjrs a ton ecoute….).
    2. A 32 ans c est l age ideal d’ une femme de vivre plainement alors ….la vie t attends ma cherie avec beaucoup de surprise si au moins tu essaie un petit peu …
    3. Ton histoire m a touche …qu’ est ce que je peux faire pour toi? bzouuu.

  • niba uri amerika ndumva kuguhamagara byoroshye, njye ndi umu mama kdi nubishaka tuzaganira. unyandikire kuri [email protected]

  • nkunda uru rubuga kuko rugira abantu inama.nitwa luc maze gukundana nabakobwa 2 tugapfa ko mpebwa amafranga macyeya,kandi umurimo nkora ndawukunda kuko urantuze nubwo umpa amafranga macye.maze kongezwa uwa2 yahise agaruka ngo twogere dukundane namubwiye ko urukundo atari mikino ndamureka,nkeneye inama yanyu.bashiki bacu kuki mukunda ibintu cyane ugasanga mushaka ufite inzu imodoka uhebwa meshi.ibyo nibishakwa mushobora gukundana mukabana mukabigeraho murikumwe.umutima wajye urababaye cyane.0730706691

  • Inkuru yawe ibabaje peee!
    Inama nakugira shaka umukozi
    W’Imana ubimutekerereze,aragufasha.
    Umusabe kugukorera deliverance
    Imana izaguha umugabo mwiza
    Ugukunda kandi nawe uzamwishimira.
    Imana izaguha umugabo original wawe bwite.
    Naho uriya ni pirate kuri wowe.
    Niyompanvu mudahuza.
    Nusenga Imana izakuzanira umugabo
    Uziyunvamo kuruta babandibose.
    Kand’arahari,kuko Imana
    Ijya kukurema yariyaramuteguye.
    Nkuko itibeshye kuri Eva
    Ikamuha Adam,nawe niko izaguha
    Adam wawe.humura imana iracyakora.

  • Luc nkugire inama rero nange kandi ndumudamu wanyuze muri byishi nange nashatse abagabo biranga pe abakozi b, Imana Nibo bafashije nahuraga nabagabo bindaya gusa ariko umuti ni Yezu gusa Kuri icyo kibazo shaka umukozi w , Imana azagusengera nkubwiyeko uzahita ubona umugore wubuzima bwawe ariko nawe ugasenga cyane umuti wumugore cyangwa wumugabo ni Yezu gusa NGO umugore mwiza umukura kumana ibyo nkubwira Nibyo byambayeho ubundashimira Yezu gusa ! Gerageza nawe urebe !

  • Uwo mugabo ni inyamaswa niba ibyo uvuga ariko biri.ntiyagukunze mbere, ntagukunda ubu kandi ntazigera agukunda.
    gusa nawe ufite ikibazo kuko ntabwo wamubonaga nka papa ngo mujye kuryamana.kandi niba akubwira ko urukundo rwawe rumubuza amahoro ni uko ukunda nk’umurwayi.ndavuga kwizirika cyane ukabuza umuntu umwuka wo guhumeka.ntuzongere kandi kuvuga ko ufite umuntu mukundana, jya uvuga ko ufite umuntu wasariye kuko ibyo wifitemo si urukundo.Inama yanjye ni iyi: niba waramaze kubona ibyangombwa bya America taha mu rwanda. wicareyo uzabirwaye bikire.uzashake undi musore umuhe amahirwe agukunde wikuremo ibyo kumva ngo uri mwiza.wari mwiza ariko ubu urashaje.ntuzabyarane umwana nuwo mugabo nkaho wabuze undi musore.uwo munyagwa usaziye mu ngeso mbi se ubundi urabona ari wowe uzazimukuramo?
    Taha iwanyu ujyende nyoko azagufashe uko ashoboye ureke ibyo wivugisha ngo ntimwumvikana.uretse nawe se nta zindi nshuti ufite?gusa n’amasengesho yagufasha kuko wangiritse cyera.

  • Mbere yabyose banza usabe maman wawe imbabazi.ugaruke murwakubyaye, usenge Imana,maze uzambwira.

  • Mbere yo kukugira inama, mbwira ibyo wabonye muri we atekereza, akaba ariyo ntandaro yo kutagukunda. Kuko mbere y’igisubizo habanza ikibazo. Kuko muri Theories zanjye, nziko buri ngufuri igira urufunguzo rwayo, iyo ukinguje urundi biranga. Nsubiza icyo kibazo, ubundi dushake urufunguzo rwe.

  • Slave of love,,,aliko kuki wizirika kumuntu utagushaka ngo ni amapenzi? Wowe wanze abagukunda ujya kwinaganika kumuntu utagukunda,,,so akebo wagereye muri bariya batanu nawe niko uyu yakugereyemo….mpende anaekupenda asiekupenda achana nae……HABARI NDO HIO….

  • urwo rukundo ntirworoshye rurarusha urwo YESU yakunze abantu, umuntu 1 imyaka 16!!!!!! aha! harimo amarozi ariko ihangane turagusengera ugire ukwizera gusa.

  • muvandimwe iyi nkuru yawe irababaje ariko buriya ngo ntakintu kitari urusange mubantu bishatse kuvuga ngo ibyo bintu siwowe byabayeho wenyine gusa uburyo abantu babyitwaramo. jye nayita nkirwara rero kdi aho ibera mbi umuntu abanza kumva ntakizere y’ifitiye ,ukiyanga ukumva kubaho ntacyo bikumariye kubera umuntu ariko sibyo. banza wumveko ushoboye ,uri mwiza ,ko ugifite ubuzima bwo kubaho imbere hazaza kdi uri umuntu wagaciro murimake wikunde wumveko uriya muzaza atazi agaciro ntampamvu yo kumva ibyiringiro byawe ubishyira mu muntu en plus wu mu vieux. uzi ikintu gituma agusuzugura nuko abona asa nkaho umubuze ubuzima bwaguhagararana mwerekeko itamwitayeho yumirwe ko watambutse wamurenze . ariko wimutse aho atuye ugakora ubuzima bushya kureye byagufasha kdi usenge. naho kugaruka mu rwanda si umuti wagaruka nubu chomeur buhari noneho ugahangayika kurushaho. be blessed

  • Umva mwana wa mama, uwo musaza ni uwo kugutesha igihe nokukwangiriza none igihe wazengurukiye uwo musozi kirahagije ngaho garukiraho kandi wigiririre ikizere kuko ntarirarenga. Umva numvise uburyo utanga urukundo nsanga ariwowe mukunzi narintegereje, ndi umusore ukiri muto kdi nkeneye urukundo none niba hari uburyo ubyakiramo mail me “[email protected]” Komeza kwihangana no kwigirira ikizere

  • uwanze kumvira nyina yumvira ijeri, nta mugabo uzakurongora azi ko utumvira mama wawe, nanakurongora ntimuzishima, nimwishima ntimuzarambana, nimurambana nimuzabyarana, nimubyarana ntimuzasazana,,, jya wumvira nyoko, ibindi byose Imana izabiguha

  • Umva nkugire inama yakigabo, uwomusore umwikuremo, kuko su wawe . ahubwo ntuzongere kwitesha amahirwe ugira uwo wanga.

  • imana yiteguye kugufasha.

  • sister, nabonye sms wandikiwe n’abaguhumurije bose. ariko kimwe k’ingenzi, umaze gusaba mama imbabazi ko wagiye wibeshye k’umuntu mwari musangaywe ndetse nawe azi neza, azakubabarira pee! naho ama contacts baguha, rwose ndakwinginze wirinde neza! satani afite imitego myinshi, ihangane rero. ndi i rwanda, kandi ndagushishikariza kugaruka ugasanga mama wawe, bityo, mumaze kongera kunga ubumwe, ushobora no kongera gusubira america ukabana n’uwo umutima uzakwerekeza ho kandi saba Imana igushoboze ” ngo byose dushobozwa na Kristo uduha imbaraga” uramutse ugeze kigali, uzanterefone kuri+250726232430 or simply send a simple message.

    Imana igushoboze

  • ariko mubwarire nuko ngiye kuvuga nabi mbitewe nuko mbaye ubwose nkawe umubwiyengo yariyandaritse asambana arimuto wowe kuva wavuka ubikoze kangahe? ntasoni …. sha nshtuti yanjye wihanganeko mbuze ukuntu nciraho inyirondoro yahomba kubera abantu ariko nariniteze kugufasha nkajya nkuganiza bikakuvamo ntuziyite yuko ukuze njyewe mfite imyaka 20 ubungubu ariko nahuye numuhungu bwambere mfite imyaka 16 ambeshyeko ankunze kandi ngo yarashaka kwirebera ubwiza mfite mumaso niba ariko nokumatako hasa sha ihangane twse duhura nitubazo nkutwo ngusa ntuzahubuke gukunda umuntu utarikukubwira ibyumubano kandi nunakunda umuhungu ntukamubwire ibyakubayeho yazagusuzugura barahindutse ikindi wakoze ikosa gusiga Maman ugakurikira ingegera yumusore … abakobwa bagenzi banjye mwitonde abahungu barambirwa vuba ntumujye muhubuka… kandi nabahungu mujye mwitonda gushaka abakobwa mutazi kuko wakwikururira ikara uzingo numuntu murakoze

  • Yewe muntu ugitegereje urukundo rwo muri iyi si? Gerageza ubyikuremwo ubanze ugarukire mama wawe, kandi usabe imbabazi z’agahinda wamuteye, hanyuma we ni umubyeyi azakubabarira, ndetse nubu we ntabwo yakurakarira cyane kuko: Baca umugani ngo ishavu ry’umubyeyi riririrwa ntirirara. Ubwo rero va mu mikino kuko urukundo rwo muri iyi si rwarakonje nta bantu bagikunda gutyo banza wimenye uko uteye ugabanye urwo rukundo umufitiye kuko urabibona ko atagukunda. kandi Tangira gusenga Immana niba utasengaga kandi Immana izagufasha gutangira urugendo rushya kandi niwongera gushaka gukunda uzabanze ubisengere. Naho ubundi UBWIZA BWUMUKOBWA NTIBUMUBUZA KURUHA. WITONDERE ABAHUNGU BO MURI IBI BIHE. Uwiteka agufashe.Nubishaka uzampamagare nkugire inama ndi umu maman usenga Immana ishobora byose kandi nawe niyo yakuremye ntiyananirwa kuguhindura kandi mfite impano yo kuganira n’urubyiruko no kubahugura. va kubantu rero. number yanjye ni 0785510430.

  • ingaruka yi cyaha nukurimbuka watangiye ubusambanyi uri umwana,none birakokamye,urashaje.garuka usabe imana imbabazi hamwe nu mubyeyi wawe urababarirwa,naho uwo mugabo afite uwo yikundiye,wowe uruwo kumumara ubushyuhe igihe umukunzi we adahari,nuwo mugabo nu musambanyi.garuka i Rwanda nubundi wanashaje,utegereze menopose nabo bakwaka number wazabababaza,muramenye sha mutazagwa muruzi murwita ikiziba,muzashake abo mwitereteye babakunze, ahaaaa isi irashize.

Comments are closed.

en_USEnglish