Digiqole ad

Urubyiruko rwize ubwubatsi bw’imihanda rurasaba amahugurwa yisumbuyeho

 Urubyiruko rwize ubwubatsi bw’imihanda rurasaba amahugurwa yisumbuyeho

Tuyisenge Emmanuel ukuriye TEMACO yasangije ubumenyi abanyeshuri biga ubwubatsi

Bamwe mu rubyiruko rwize ubwubatsi bw’imihanda n’ubwubatsi muri rusange ku rwego rwa Kaminuza rwabwiye Umuseke ko nyuma yo kurangiza amashuri rugera ku isoko ry’akazi rugasanga hari ubundi bumenyi ngiro bukenewe kugira ngo ibyigiwe mu ishuri bishyirwe mu bikorwa.

Tuyisenge Emmanuel ukuriye TEMACO yasangije ubumenyi abanyeshuri biga ubwubatsi

Babivuze nyuma yo kwitabira amahugurwa yabereye ku Kimihurura yateguwe n’Ikigo gikora imirimo y’ubwubatsi kitwa TEMACO Builders Ltd gifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB, RHA n’abahanga batandukanye bo mu Rwanda no mu mahanga.

Ukuriye iki kigo witwa Emmanuel Tuyisenge yavuze ko ikigo cyabo gikora ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye.

Avuga ko yateguye ariya mahugurwa ku banyeshuri biga ubwubatsi muri za Kaminuza n’abayirangije vuba mu rwego rwo kubasangiza ku byo yamenyeye ku bandi bahanga bamuhuguye mu gihe cy’ukwezi.

Ati: “Ubwo nahugurwaga n’abahanga baturutse mu Buholandi nungutse ubumenyi ku byerekeye uko abakora ibikoresho by’ubwubatsi barushaho kubinoza bakumira ibintu bimwe na bimwe nk’amazi, umucanga n’ibindi. Maze kuganira n’abakora muri RSB bakatubwira ibyerekeye ubuziranenge bugenga ibikoresho by’ubwubatsi, nasanze byaba byiza mbisangije urubyiruko rwiga Kaminuza.”

Abasore n’inkumi bitabiriye ariya mahugurwa bemeza ko ubumenyi buturutse ku babatanze ku isoko bwabafasha muri byinshi harimo kumenya uko imyubakire y’ahantu bitewe n’ububobere hafite yakorwa.

Nubwo bemeza ko baba basanzwe babifiteho ubumenyi, ku rundi ruhande bavuga ko gukorana n’ababatanze mu kazi byazamura imikorere yabo.

Patrick Shema warangije amasomo ye muri 2015 yabwiye Umuseke ko kuba akiri mushya ku isoko ry’umurimo bimuha inshingano yo gukorana n’abandi bahanga mu bwubatsi bakamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yize.

Ati: “Turi aba engineers bashya bakeneye kongera ubuhanga mu gukora za bloc-ciments, ama- pavee n’ibindi. Uretse n’ibyo dukeneye no kumenya uburyo twajya tuzikorera ahari igikorwa cyo kubaka kiri kubera.”

 Yemeza ko iyo ugeze hanze ku isoko ry’umurimo hari ibyo bagusaba byisumbuyeho. Shema avuga ko mu ishuri batize cyane ku byerekeye ubuhehere bw’ubutaka bw’u Rwanda ariko ngo iyo ugeze hanze ubona ko ari ikibazo kiri hose.

Ngo nta nzu wakubaka ngo ubure guhura n’ikibazo cy’ubuhehere bw’ubutaka kandi ibi ngo bituma kera inzu zika ndetse n’imihanda bikaba uko.

Yemeza ko amahugurwa nk’ariya abafasha kunguka ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo nka biriya.

Umuhanga mu bwubatsi witwa Dieudonnée Niyigena yemeza ko kimwe mu bibazo basanga mu myubakire y’imihanda akenshi gishingira ku mpamvu yo kudapima neza imiterere y’ahantu hagiye gushyirwa imihanda cyangwa gusaswa amapave.

Indi mbogamizi bavuga bahura nayo ni uko hari abantu bakora amapave batazi ibipimo byemewe bisabwa bigatuma abayagura bahomba kandi n’aho yubakishijwe ntiharambe, hakaba hateza n’impanuka runaka.

Yasabye abakora mu rwego rw’ubwubatsi kumva ko ari urwego rureba ubukungu bw’igihugu n’ubuzima bw’abaturage bityo bakamenye neza ibyo bakora ntibabifate nk’ahantu buri wese wabuze akazi yajya gukora.

Dieudonne Niyigena umwe mu bahuguwe
Abanyeshuri bavuga ko hari ubumenyi mu by’ubwubatsi batigira ku ishuri

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish