Digiqole ad

Urubyiruko rwa USA na Canada rwatangariye uko abanyarwanda babanye mu mahoro

 Urubyiruko rwa USA na Canada rwatangariye uko abanyarwanda babanye mu mahoro

Ifoto rusange y’aba banyeshuri n’abakozi ba CNLG na Never Again Rwanda

Urubyiruko rwavuye muri Kaminuza zitandukanye muri Amerika, Canada n’u Burayi kuri uyu wa gatatu rwasuye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) rusobanurirwa amateka ya Jenosude yakorewe Abatutsi n’uburyo u Rwanda rwubatse igihugu cy’amahoro nyuma yayo. Uru rubyiruko rumaze gusonukirwa rwavuze ko rugiye iwabo kubwira amahanga ibyabaye mu Rwanda, abagerageza kubipfobya no kubihakana ndetse n’inzira y’amahoro u Rwanda ruri kunyura.

Uyu munyeshuri wiga muri Canada ni Umunyarwandakazi. Yemeza ko amahanga ashobora kwigira byinshi ku Rwanda
Uyu munyeshuri wiga muri Canada avuga ko amahanga ashobora kwigira byinshi ku Rwanda

Dr Diogene Bideri umushakashatsi akaba n’umunyamategeko muri CNLG wahaye ikiganiro uru rubyiruko yababwiye amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yayo uko u Rwanda rwahanganye n’ingaruka zayo no kwiyubaka.

Dr Bideri yavuze ko nubwo amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe Abatutsi bicwaga byateguwe, Abanyarwanda ubwabo ari bo bahagaritse Jenoside ndetse batera intambwe mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’amahoro.

Aba banyeshuri babajije ibiazo bigaruka cyane ku ruhare rw’umuryango mpuzamahanga mu byabaye n’uruhare rwawo mu gufasha u Rwanda kwiyubaka.

Umwe mu banyeshuri yagize ati: “ Ni izihe ngamba zafashwe kugira ngo Umuryango mpuzamahanga utazongera gutererana abantu bari mu kaga no gufasha abarokotse kubaho neza ubu?”

Dr Bideri yasubije ko na mbere hose uyu muryango wirengagije ko hariho amategeko mpuzamahanga asaba ibihugu gutabara abari mu kaga, ariko ashima ibihugu nka USA, Ububiligi ndetse na UN bemeye ko ko ntacyo bakoze ngo barokore abacicwaga.

Yongeyeho ubu Abanyarwanda bifitemo ikizere cy’ejo hazaza kandi ko ababishaka aribo batanga ubufasha bashatse kuko ntawabibategeka.

Aba banyeshuri babwiye abanyamakuru ko bagiye kongeera imbaraga bashyiraga mu kuvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije mu nyandiko(imivugo, inyandiko za gihanga, ndetse no mu gutegura ibiganiro mbwirwaruhame.)

Umwe muribo witwa Leah Thanji ukomoka muri Kenya yabwiye Umuseke ko nagera iwabo azashyiraho amatsinda mato(clubs) mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza, aya matsinda azitwa Youth for DemocracyClubs) akazaba agamije kwereka abatuye Kenya ko niba mu Rwanda barashoboye kunga ubumwe nabo bashobora kubana amahoro, umu Kikuyu akarongora Umu Luo(Kikuyu na Luo ni amako y’Abatuye Kenya akunze kutarebana neza), ubumwe bugasagamba.

Uwitwa Julie ukomoka muri USA yavuze ko kuza mu Rwanda ari uburyo bwiza yabonye bwo kumenya neza we ubwe ibyabaye aho kugira ngo abisome mu bitabo gusa.

Ati: “ Naje mu Rwanda kwiga ibyahabaye nkabyibonera n’amaso yanjye nkazabibwira abandi iwacu. Rwose mu myaka 21 ishize intambwe igihugu cyanyu kimaze gutera iratangaje kandi irashimishije cyane. Biragoye kwiyumvisha uko abatuye iki gihugu ubu babanye mu mahoro urebye ibyakibayemo muri iyo myaka micye ishize.”

Abajijwe uko benewabo bazi u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie yavuze ko muri rusange ubu bamaze kumenya uko ibyabaye mu Rwanda byagenze, ariko ko urugendo rwo gukomeza kubibumvisha  rukiri rurerure kuko hakiri n’abatabizi.

Uru rubyiruko rwibumbiye mu kitwa Peace-Building Institute ruri mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, rukazatemberezwa mu bice bitandukanye birimo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino rwerekwa uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingamba u Rwanda rwafashe zo guhangana n’ingaruka zayo n’abayipfobya baba mu Rwanda no hanze yarwo.

Baganirijwe na Dr Bideri Diogene ukorera CNLG
Ubwo uru rubyiruko rwari rwicaye rutegereje gutangira ikiganiro na Dr Bideri
Bateze amatwi uko ibintu byagenze mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside
Bateze amatwi uko ibintu byagenze mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside
Ibibazo byabo byibanze ku gikorwa ngo amahanga agire icyo afasha abarokotse
Ibibazo byabo byibanze ku ruhare rw’umuryango mpuzamahanga ku byabaye mu Rwanda na nyuma yabwo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Never Again Rwanda aganira n'aba banyeshuri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Never Again Rwanda aganira n’aba banyeshuri
Dr Bideri yemeza ko mu rwego rwo guhangana n'abapfobya, ari ngombwa ko urubyiruko rwo ku Isi yose rumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Bideri yemeza ko ari ngombwa ko urubyiruko rwo ku Isi yose rumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ifoto rusange y'aba banyeshuri n'abakozi ba CNLG na Never Again Rwanda
Ifoto rusange y’aba banyeshuri n’abakozi ba CNLG na Never Again Rwanda

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • abanyarwanda dufite amahoro kandi aha tugeze nitwe tuhigejeje kuko amahanga yari yatugarambiye bose baduhebye ariko twaberetse ko intore itaganya ahubwo ushaka ibisubizo

  • Abazungu njyewe ntabwo njya mbizera, sibo bavugaga muri 1985 ko u Rwanda ari ubusuwisi bwo muri africa yohagati? Byaje kugenda gute nyuma?

  • Ayop mahoro avugwa na ruliya rubyiruko ngo rw’u Rwanda ntabwo aboneka neza. Kuki Prisons zuzuye abanyarwanda batigeze bacirwa imanza zitaziguye guhera muli 1994? None se amahoro alihe? Ubumwe se bwo buli he?.

  • Nawe urasetsa intore ninzira inganahe? Ijambo intore nintore mubyerekeye iki? Mwirire ubundi muhangane nibibazo birimbere byamoko igihe kirangeze?

  • Iki mwise icyitwa Peace -building institute Ni Gahunda y’Umuryango witwa Never Again Rwanda. Nanjye nagiye muri iyi gahunda Never Again Rwanda itegura buri mwaka. Nubwo Atari gahunda y’i Gihugu ariko bigaragara KO hari imbaragara uyu muryango uri gushyiramo NGO wubake amahoro. Amahoro si ikintu kibaho my gitondo…..Ni ibintu bisaba gukorana n’abantu Bose kandi bigatwara Igihe. Uwanditse iyi nkuru buriya adushyiriyemo izi Info’s zose bituma n’aba bibaza ibi bibazo bahita babona ibisubizo.
    Mwakoze cyane. Turabemera.

  • twaciye mu bibazo byinshi ndetse benshi bemezaga ko igihugu cyacu kitazongera kuremya ariko aho tugeze harashimishije bityo dukomeze iyo nzira

Comments are closed.

en_USEnglish