Digiqole ad

Urubyiruko rukeneye guhurira mu biganirompaka byubaka

Ikiganirompaka gishyushye cyahuje urubyiruko ruturutse mu matsinda ya Never Again mu mashuri anyuranye, impaka zikaba zari zishingiye ku nsanganyamatsiko igita iti ‘Hari uburyo buhagije bwo gushyigikira urubyiruko kujya mu myanya ifata ibyemezo ?’ Byagaragaye ko urubyiruko rurangaye bityo hakaba hakwiye uburyo buhamye bwo kurugarura mu murongo.

Omar imbere y'abandi aragerageza kwita kuri buri wese ushaka kuvuga
Omar imbere y’abandi aragerageza kwita kuri buri wese ushaka kuvuga

Nk’uko bisanzwe mu mpaka ndende habaho uruhande ruhakana n’urwemera, uruhakana rukaba rwatanze impamvu nyinshi zerekana ko urubyiruko ruhezwa mu myanya ifata ibyemezo, na ho urwemera rwo rukavuga ko amahirwe ku rubyiruko ari menshi ariko urubyiruko ngo rurarangaye !

Zimwe mu mpamvu urubyiruko rwari mu itsinda rihakana ko urubyiruko rutabona amahirwe, ni nko kuba igihugu gituwe na benshi mu rubyiruko ariko abari mu nzego zifata ibyemezo bakaba bari mu myaka irenze 35 y’urubyiruko.

Mu zindi mpamvu harimo, kwitinya kugaragara mu rubyiruko ndetse ngo ugasanga ku gigira ngo urubyiruko rubona akazi bigisaba imyaka y’uburambe kuri bo bakabona ari imbogamizi. Indi mpamvu yagaragaye ni iyo kuba urubyiruko rutabona amakuru ahagije rukavuga ko rushakirwa aho rutari nko kuba rukunda abahanzi ariko abatanga ubutumwa ntibabatumire.

Ku ruhande rw’ababona ko mu Rwanda hari urubuga rwo gufasha urubyiruko kugera mu nzego zifata ibyemezo, bavuga ko kuba hari Minisiteri ishinzwe urubyiruko ari ikintu gikomeye, ndetse bashinja urubyiruko kurangarira mu ndirimbo no mu biyobyabwenge.

Ibi bigatuma amakuru rubona atari menshi ndetse ngo ntirunayabyaze umusaruro, bigatuma icyizere leta ifite mu rubyiruko kigabanuka, kandi ari rwo ruzasimbura abasaza.

Omar Ndizeye, umukozi muri Never Again, avuga ko gutegura ibi biganiro bifasha urubyiruko gutekereza kure, kandi bigahuza n’urubyiruko igihugu gikeneye.

Yagize ati “Imbaraga zasenye igihugu ziracyahari, ariko nyuma yajenoside hakenye urubyiruko rufite intego, rutekereza kure.”

Ibi bitekerezo bya Omar ntibihabanye cyane n’ibya Gahima Evan wiga mu ishuri ry’Ubuvuzi i Kigali, na we wari mu biganiro akaba asanga impaka zabaye ari igikorwa cyiza ngo kuko urubyiruko rwagaragaje ibitekerezo byubaka.

Ahereye kuri ibi, Gahima asanga ngo leta yari ikwiye gushyiraho gahunda zihamye zafasha urubyiruko gutanga ibitekerezo. Ahari uburyo bw’ibiganiro mpaka bukahaba mu bikorwa ntibibe mu magambo.

Yagize ati “Iyo ujya impaka mu rurimi uzi bituma umuntu atekereza cyane.”

Uwisonye Belyse w’imyaka 20, akaba yiga muri KIST ubugeni mu bwubatsi, avuga ko arubyiruko rukwiye gukunda igihugu bikava mu magambo bikajya mu bikorwa. Yongeyeho ko  urubyiruko rugomba kuba abahanga umurimo aho kuba abashaka akazi.

Yagize ati “Turacyakunda igihugu mu magambo, tumenya gahunda za leta mu magambo ariko ntitubishyire mu bikorwa.”

Abantu benshi bashimye umwana witwa Joshi ibitekerezo yagaragaje ubwo yari ku ruhande ruhakana ndetse n’uwitwa Kalvin wo muri Rivierra High School akaba we ntaho yari abogamiye ariko yatangaga ibitekerezo bikomeye.

Bigaragara ko ibiganirompaka birimo urubyiruko bishyizwemo imbaraga bikagera henshi mu gihugu byatuma urubyiruko rutinyuka ndetse byagira uruhare mu gutekereza kure nk’uko abana babigaragaje. Ibi biganiro byateguwe na Never Again nk’ishyirahamwe ry’urubyiruko ruharanira ko u Rwanda rwagira urubyiruko rutekereza kure kandi rwubaka amahoro.

Facebook, ibiyobyabwenge, kwitinya, no kutamenya aho urubyiruko rugana ni bimwe mu bibazo byagaragajwe urubyiruko rufite, ndetse hakiyongeraho no gushaka gufatwa nk’abami aho benshi bumva ko bazicara bagahamagarirwa gukora akazi aho kugahanga.

Josh wambaye agapira gatukura na bagenzi be bari bihagazeho ku ruhande rwabo
Josh wambaye agapira gatukura na bagenzi be bari bihagazeho ku ruhande rwabo
Gahima na bagenzi be bagerageza kwerekana ko hari uburyo buhamye bwo guha amahirwe urubyiruko
Gahima na bagenzi be bagerageza kwerekana ko hari uburyo buhamye bwo guha amahirwe urubyiruko

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Debate izagere no muri politiki . Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish