Digiqole ad

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwongeye gusubikwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 29/6/2012 Perezida w’urukiko rukuru rwa Kimihurura Alice Ruliza yatangaje ko urubanza rwa Ingabire Umuhoza rusubitswe, urukiko rwatangaje ko impamvu ari uko batararangiza gusuzuma neza ibyaha byose, Ingabire Umuhoza aregwa.

UMUHOZA INGABIRE VICTOIRE / Photo internet
UMUHOZA INGABIRE VICTOIRE / Photo internet

Bimwe mu bimenyetso byagiye bitangwa ni uko Victoire yakoreshaga ikoranabuhanga rya Internet n’inama mu kurwanya no kwamagana leta y’u Rwanda, aho yagaragazaga akanabiba ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Genocide.

Ibi byose ngo yatangiye kubikora akiva mu buhungiro i Mugunga akerekeza i Burayi. Mu rukiko havuzwe ko Uwitwa Ntawangundi Joseph niwe wari inkoramutima ye ngo bafatanyaga muri ibyo byose, ndetse bakorana cyane amaze gushinga FDU Inkingi.

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cya Genocide nubwo atarafatwa. Aha Ingabire we ngo ntabwo ibyo byose yari abizi.

Abandi ngo bakoranye na Ingabire mu gukwirakwiza ibitekerezo by’uko mu Rwanda habayeho Genocide y’abahutu ngo harimo Jean Baptiste Nderabahizi na Eugene Ndahayo, aba nabo ngo barashakishwa cyane n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha.

Muri ibi byose aregwa, Ingabire n’aba muburanira barabihakanaga, Kuwa 8/10/2010 Ingabire yavuze ko mu 1994 habayeho gushyamirana kw’abahutu n’abatutsi bityo ngo nta Genocide yabayeho. Ngo yemeje ko mu Rwanda habayeho amakimbirane n’imirwano hagati y’abahutu n’abatutsi.

Mu kwemeza ko habayeho Genocide y’abahutu ngo kandi nubu igikomeza, Victoire Ingabire ngo yari agamije gushishikariza abantu kwanga leta, no kubashishikariza kwivumbagatanya mu gihugu, ari nawo wari umugambi we nkuko umushinjacyaha abyemeza mu kuburana kwa Ingabire Victoire.

Victoire ngo yanditse igitabo yise « Umurage w’amateka » iki gitabo gikubiyemo ibitekerezo bigamije kwangisha abaturage leta.

Ibi byose Ingabire Victoire we ngo yemeza ko ari ibitekerezo bya Politiki bye, nyamara ibi bitekerezo bitanisha abanyarwanda bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Umushinjacyaha yanavuze ko Ingabire Victoire yacikishije Nyina, Dusabe Therese, wari wakatiwe n’urukiko Gacaca, Ingabire akamujyana mu Buhollandi. Naho se we yitabye Imana mu gihe cy’urubanza yaburanishwaga akurikiranweho gukora Genocide.

Tubibutse ko Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranweho kurema umutwe w’ingabo hagamijwe intambara, ibikorwa by’iterabwoba, kugirira nabi ubutegetsi, kwamamaza ibihuha bagamije kwangisha rubanda ubutegetsi, ingengabitekerezo ya Genocide, Ivangura ndetse no gukurura amacakubiri

Ubu urubanza rwa Ingabire rwasubitswe rukazongera gusubukurwa kuwa 7/9/2012 mu ma saa mbiri za mu gitondon ku rukiko rukuru rwa kimihurura.

Rubangura Daddy Sadiki
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kugeza na n’ubu aracyari umwere nk’uko amategeko abivuga kugeza urubanza ruciwe rukamuhamya icyaha cyangwa rukamweza!

  • Ihorere mama, Imana niyo nkuru kandi niyo mucamanza mukuru.Naho umuntu we ntaruhare naruto afite kubugingo bwawe.Na Mandela yawuvuyemo kandi ashaje neza.Rip our mam.

  • ni byo yarakeneye rwose kuba president bakajya ba mwigisha kwisiga tiro ye babawe

    • kandi se ubu u rwanda rukeneye umu president uzi kwisiga tiro??? ariko iri nishyano rwose??? no mubyo azira se nibyo birimo?? aha!!!

      uri i gitangaza wa muntu we wanditse ibya tiro!!!!

    • Hanze aha ni ugukoresha mumutwe,tiro ntagaciro ifite mu mitekerereze yu umuntu.kawe koko…………!!!!!

    • Umurusha iminwa myiza se wowe uyisiga? Yirebe sha, ureke gusebanya, nshuti!!!

  • ngo yangishaga abaturage ubutegetsi?????!!!! none se sibyo aba apposant bose bakora kwisi?? none yari kuza kwiyamamaza, agakundisha abaturage ubutegetsi ahanganye nabwo mu kwiyamamaza??? murashekeje??
    ngo umuntu uvuze amateka yurwanda abihanirwa namategeko?? ikibi nuko yaba abeshya!!

    ariko amategeko yurwanda ateye agahinda ndakurahiye??? uziko wagirango nigihugu kitaba mwisi?? maybe kuri jupiter??? hahahaaaaaaaaaa!!

    ahubwo rero ndabona kugirango leta yu rwanda yoroshye ibintu, yazashyiraho itegeko rihana abantu bose bafite ibitekerezo byabanyaburayi!! kuko mbona aricyo Ingabire ari kuzira!!!yewe!!naho ibyo kuvuga ngo arangisha abantu ubutegetsi kubera igitabo yanditse!!byo nta mwete!!nabandi benshi bazandika nkabyo!!

    njye rero kumufunga gutyo mumurenganya mbona aribyo byateye amacakubiri mu banyarwanda kurenza ibyo icyo gitabo kivuga! abanyarwanda benshi ntibanasoma ibitabo! ariko nibaza 80 kwijana byabanyarwanda barakurikoiranye ibyurubanza rwe!!runasize abanyarwanda mo ibice nurwango!! murebe neza bategetsi burwanga ko atari mwebwe muri gucengeza amacakubiri cyane!!!

  • Ahaa iby’ino biranyobeye pe!Ariko rero Imana niyo nkuru

  • uyu mugore ashumbije ubugome interahamwe,abavuga ubusa nuko mufatanyije ubugome afite mumutwe we ariko ntawamurenganye bibuze aho biba imana nyine niyonkuru nkuko ubivuze abivuze icyamuzanye yizanye ubwe nabwo ni imana yahabaye ntugirengo ntiyarimuzi muri we wese.

    • usibye kunva ibyo bandika aha se, hari ahandi waba umuzi kugirango uvuge ko ari umugome? none se uri sure ko ibyo bamwandikaho ari ukuri??

    • ariko mwagiye muba bazima mumitwe yanyu interahamwese uzizanye ute putin abantu nkamwe muvanga ibintu ntabo dushaka:p

  • Byari byitezwe.

  • wamenya ari ibiki

  • mubyukuri victoire ashaka yasaba imbabazi akava ku izima kuko akomeje gutsimmbarara ku ngengasi ye yazayumva

  • tout debut doit avoir une fin.

  • Abantu mudefanda uyu Mugore murantangaza;na nubu ntimurunva genocide icyo ari cyo.Uretse kwigiza nkana;amaga.mbo ya Ingabire ku Maradiyo ni nde utarayunvise;ninde utarunvise ko Ingabire avuga Double genocide.Niba rero abamushyigikiye namwe mwemera ko habayeho double genocide;ntaho mutandukaniye n’abayikoze bagenda bayihakana bajijisha ngo Double Genocide

  • cyakora ingabire yarayanditse ngo ntajonoside yabayeho!jyewe birambabaje

  • bajye babasha kumenya ibyo bavuze ko batazabizira n’abandi barebereho kandi barahari ba fite ivuzivuzi!!!!!!!!!!!!!!!! ejo nibo

  • sha reke mbabwire Ingabire mumushyigikira muhereye kuki! mwese mwumvise amagambo ye kuri Radio mwese muzi genocide ntawe utazi ko yakorewe abatutsi! mwese muri abanyarwanda, mwese murashaka amahoro nubwo uburyo mbona muyashakamo budahuye; ikindi nabonye mwuzuye amarangamutima; ntawushaka kurebera mundorerwamo yamasoye ahumbo tuyobowe namarangamutima yacu; jye ndabona kugiti cyange ntawe ukwiye gukora politique yitwaje ibyakomerekeje abanyarwanda niyo byaba bitamubabaje kubera impamvu ze bwite, yakagombye kumenya ko azaba umuyobozi wabanyarwanda bose, nibwirire wowe uvuga ko ari ibitekerezo by’iburayi barakubeshye siko batekereza, uzongere ubyige neza urumva? mwibukeko intambara yica nuwayishoje, mwe mushyigikiye abarema imitwe yitwaje intwaro; harya za grenade yica bazi uhagaze aho bazitera? nagukeburaga ngo ukebuke inyuma utazamera nka cya gisiga cyurwara rurerure kimenye inda. God bless you.

  • Ibitekerezo nkibyo ingabire afite ndabona nkatwe abanyarwanda tutabikeneye kuko intambwe twigejejeho ntitwebwe tuyizi,ahotwavuye turahazi ndetse nahotujya turahazi,amateka yacu turayazi kuko twanayabaye,ntidukeneye abayapfobya bayandika nabi ukobishakiye kuko natwe twarize tuzikwandika ibyo bitabo barata please amahoro turayakene cyane kuko tuzi uburyo yatuvunye ngotuyagereho.

Comments are closed.

en_USEnglish