Digiqole ad

UN yivanye mu bikorwa byo kurwanya FDLR. L.Mende ati “Nta kundi”

Kubera ko Leta ya Congo Kinshasa ngo itirukanye abasirikare babiri bakuru bo ku rwego rwa Generali baregwa ibyaha byibasiye inyoko muntu, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ngo ntabwo zigifashije ingabo za Leta ya Kinshasa ibikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR nk’uko byatangajwe n’umuvugizi. Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa we yatangaje ko Leta yabo itazacika intege mu kurwana na FDLR.

Ingabo za UN ziri muri Congo ngo ntizikirwanyije FDLR
Ingabo za UN ziri muri Congo ngo ntizikirwanyije FDLR

Ibitero kuri FDLR byatangijwe n’ingabo za FARDC zonyine n’ubwo byari bimaze iminsi bivugwa n’ingabo za MONUSCO ko igihe icyo aricyo cyose zizatera FDLR, umutwe wamaze kugaragazwa nk’ubangamiye umutekano mu karere.

Kutirukana abasirikare babiri bakomeye ba Congo ngo bitumye ingabo za UN nazo zitagiteye abarwanyi ba FDLR bashinjwa kandi ibyaha birimo ubwicanyi bakorera ku butaka bwa Congo.

Leta ya Congo yo yari yatangaje ko yahisemo ingabo zikomeye cyane zo kurwanya umutwe wa FDLR.

Umwe mu ngabo za Congo watoranyijwe mu bayobozi b’ibitero kuri FDLR, Gen Bruno Mandevu, ari ku rutonde rw’abantu 121 Umuryango w’Abibumbye ushinja ibyaha ku nyoko muntu birimo ubwicanyi no gufata ku ngufu

Leta ya Congo yo ivuga ko aba bagenerali barengana mu gihe cyose nta nkiko zabibahamije nk’uko bitangazwa na Reuters.

Nick Birnback umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yatangarije BBC ko ngo hari ibimenyetso simusiga bihamya abo ba Generali bityo ko badashobora gukorana nabo mu buryo butaziguye.

Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo zigera ku 20 000 muri Congo Kinshasa zagiye gufasha iki gihugu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rufata umutwe wa FDLR nk’ikibazo mu karere kubera ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ukaba ari umutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tariki 29 Mutarama 2015 nibwo ingabo za Congo, zatangaje ko zitangiye kumugaragaro ibitero byo kwambura intwaro umutwe wa FDLR.

Nubwo bwose ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ari zo zavugaga ko zigiye kugaba ibitero kuri FDLR, ubu zivanye muri ibyo bikorwa zitaranabitangira kubera abagenerali babiri bari mu ngabo za FARDC ziri kurwanya FDLR.

 

Lambert Mende ati “ntakundi”

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yatangarije ijwi rya Amerika ko mu rugamba biyemeje kurwana na FDLR batazacika intege, nubwo bwose ngo bakeneye ubufatanye bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Niba UN ibona itadufasha gukemura ikibazo (cya FDLR) yo ubwayo yateje mu 1994 ntakundi. Tuzagerageza kukikemurira, yenda tuzatakaza abantu benshi n’imbaraga nyinshi ariko dushake umutekano urambye iwacu.”

Lambert Mende yatangaje ko ibyo UN ishinja abo ba Generali ba Congo ntabyo bo bazi kuko nta makuru arambuye kubyo babarega bahawe kugeza ubu.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ubu rero bagiye kujya muri ayo macenga nk’ ababeshya abana UN iti ntituzakorana nabo, Congo iti ntituzabasimbura, ibintu bikomeze bityo… Ngibi ibyo Perezida Kagame yavugaga ubwo aheruka guhura n’abanyamakuru aho yanavuze ati ibi byose byerekana ko na Genocide ubwayo irenze uko abantu bayitekereza. Nsoreze na none ku ijambo yavuze ati” Ibyo hanze y’u Rwanda ntacyo twabikoraho, muzambaze kurinda ko hari icyahungabanya umutekano w’u Rwanda.” Nanjye nti Uragahorana Imana y’i Rwanda Ngabo ikingiye u Rwanda, humura abazabigufashamo turahari. Kandi akamaro ufitiye u Rwanda turakazi.

    • FDLR nta ngufu nazimwe ifite mutuze mutunganirwe kereka niba na ministri w’ingabo Kabarebe yarabeshye rero.

  • ikinamico.com

  • emwe narumiwe gusa ark UN ijya ikora evaluation kuri ziriya ngabo ikabina zimaze iki ko arizo kwangiza umutungo kamere wigihugu gusa nako sinabarenganya uwigize agatebo ayora ivu kabila ntazahwema kudusebya nkaba kingomani kubona duhorana intambara

  • Babwiye se inkotanyi z’amarere zikajyayo ko arizo zishoboye kandi zidasigana!!

  • IZI NI INZITWAZO ZO KUGIRA NGO FDRL IDATERWA?WABONA BARABIGAMBANYE NA LETA YA CONGO!

  • Ni bareke congo ikore urwo rugamba noneho mu gihe cyukwezi bazayibaze outcome yabyo. Izatubwire niba yafashe cyangwa yishe aba leadres bangahe ba FDLR. Izerekane niba yafashe mudacumura ikamushyikiriza loni nibandi ba senior officers. Cyangwa se izerekane aba FDRL izaba yishe ni bangahe.
    Aha niho amacenga yabo azagaragarira mugihe baterekana umusaruro w’urugamba rwa Congo bitwa ko bashohe kuri fdrl.

  • Ariko interahamwe abazungu barazikunda ye uzi ukuntu bahagurukiye kurasa M23, none bageze kubicanyi batangiye kuzamura utubazo tudafite aho duhuriye n’umugambi wo kurandura umutwe ufatwa kw’isi nk’ukora itera bwoba.

  • @Karekezi, M23 cyari ikibazo kuri bo kuko yababuzaga gucukura, niba wibuka neza banze gutabara muri 94 kuko ngo nta nyungu bafite mu Rwanda.Umuzungu buri gihe areba aho inyungu ze ziri , amaraso yumwirabura ntacyo amubwiye.
    H.E yabivuze neza aho avuga ati : muzangaye igihe umutekano wanyu wahungabanye (abanyarwanda) va ku bazungu wana.

  • ubundi se barashaka iki kuri FDLR bariya bana b’urwanda barazira iki nibabihorere ntacyo batwaye u rwanda

  • Twa bivuze kera ko twifuza ko H E uduha akanya tu gashaka ikibazo, ntanarimwe UN iratanga igisubizo kibereye URwanda , buri gihe ku birebana n’URwanda izana amacenga ahubyo bibuka amazi yamaze kurenga inkombe.

    Rekura Laurent Nkunda urebe.

  • Ariko urwego rwa loni rumaze iki? Mende nawe ati nta kundi yongeraho ko ngo Kongo itazabura kurwanya FDLR, yewe Loni yivireho Inzego ziyitegeka abe arizo zikora naho yo ndabona yarabaye baringa.

    Gusa ukurikije amateka nta gitunguranye kirimo. Bamenye ko tuzi ko batubeshya kandi ko niyo FDLR itazatera kabiri ibige bazaba bamaze kuyikamuramo inyungu bayifitemo uyu munsi. Ntekereza ko abanyafurika dukwiye kwishakamo ibisuzo by’ibibazo byacu naho loni yo ni baringa ndabarahiye!!!!!!

    Kutarwanya FDLR ni nko kuyitiza umurindi ahubwo bashobora kuba bagiye kuyifasha.
    Ni bica abantu bati mubashyire ku rutonde rw’ abamaze abantu bazajya ICC ng’ubwo bagiye kurengera uburenganzira bw’abamaze kwipfira …….

    N’uko abantu bashize, imfubyi n’ abapfakazi abantu bavuye mu byabo , bati ni mutabare impuzi zimeze nabi ….. what kind of business my God.

    Aya macenga turayahaze…. Hari urubanza ruzaregwa n’Umushinjacyaha umwe akaba n’ Umucamanza uwo nta wuza mugiraho amacenga cyangwa ngo amubeshye kuko ibiba byose aba abireba aho byaba bibera hose…

    Ntabwo Imitegekere y’ Isi izahora ishingiye ku binyoma iyaba aba mbwira bumvaga uru rurimi……………..

  • Ariko se UN irinda yitwaza abagenerali ba CONGO 2 mu gihe cyo gutanga umusada mu kurwanya FDLR bihuriye he? Kuri M23 kobabafashije abo ba generali nti bari mu ngabo za Congo? Kuki bafashije mu kurwanya M23 bitaba no kurwanya FDLR?. Erega niba Atari ikinamico hagati ya leta ya congo na UN bigaragaje ko Africa dukwiye gushyirahamwe mbere yuko twizera ubufasha muri bampatse ibihugu bakoresha UN mu nyungu zabo. Rwanda humura sibo mana iyo FDLR ndibutsa ko ariyo yatumye MUNOSCO ijya gukorera muri Congo ariko birababaje kugeza ubu after 20yrs FDLR Ikidegembya muri region indi mitwe yavutse nyuma barayishenye Birababaje pe!!!!!!!111. Nyakubahwa perezida wacu ibigwi byawe byo gukunda abaturage uyobora, gukunda abanyagihugu bari mukaga mu bindi bihugu, imana izahora iteka ryose igushyirahejuru n’Ikuzo ku bitangaza akorera isi yayo. Be blessed always and ever. Icyo nkwisabira twemerere twongere tugutore kandi nibwo uzabibona ko tugukunda pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  • MUBYUKURI NJYE NDABONA NTAMUSARURO WA MONUSCO MURI KONGO AHUBWO AFRIKA NISKAKE IGISUBIZO CYABARIYA BAGABO NAHO BARI MONUSCO YO ITISHAKAKO KO IKIBAZO KIRANGIRA BARASHAKA KURYA AMAFARANGA YUBUSA NO GUSAHURA CONGO YABAYE INDIRI Y’ IBISAMBO BYOSE.

  • UN yabivuze neza se ikava no muri DRC burundu ko bazi kuzana za drones zigakora akazi kari mu nyungu zabo, twabikoraho iki none, umugabo arigira, Ngabo z’u Rwanda ntabwoba dufite, tuzafatanya ubwo muturi imbere, maze ahomuri DRC, UN nibona ko hakeneweyo Jenoside ibiyobore cyangwa ikomeze ibirebere nkuko byagenze 1994. Umugabo arigira.

  • mu byukuri ugutsindwa kwa M23 nubwo bibabaje,ariko kwahishuye ibintu byinshi.ibihugu ndetse nimiryango imwe nimwe yashyigikiraga mu ibanga FDLR mu mugambi wo gushaka gusubiza URWANDA mu miborogo yabana barwo nkuko byagenze mu 1994,byatangiye kujya ahabona kuko kwaka FDLR intwaro byababereye nkumutego uzatuma URWANDA rumenya ibihugu byari byihishe mu mugambi wo kurusenya.bacumugani mu kinyarwanda ngo:(ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuku).

Comments are closed.

en_USEnglish