Digiqole ad

Umwami wa Maroc yatangaje ko bashaka kugaruka mu bumwe bwa Africa

 Umwami wa Maroc yatangaje ko bashaka kugaruka  mu bumwe bwa Africa

Umwami wa Maroc yatangaje ko bifuza kugaruka mu bumwa bwa Africa

Umwami Mohammed VI wa Maroc yatangaje kuri iki cyumweru ko igihe kigeze ngo Maroc yongere kugira umwanya wayo mu muryango w’ubumwe bwa Africa. Maroc yari yarivanye muri uyu muryango mu 1984 kubera ko uyu muryango wemeye igihugu cya République Arabe Sahraouie kandi Maroc ihafata nk’ubutaka bwayo.

Umwami wa Maroc yatangaje ko bifuza kugaruka mu bumwa bwa Africa
Umwami wa Maroc yatangaje ko bifuza kugaruka mu bumwa bwa Africa

Ibiro ntaramakuru bya Maroc MAP biravuga ko uyu mwami yoherereje ubutumwa Inama y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa iteraniye i Kigali bugira buti:

Hashize igihe kinini inshuti zacu zidusaba kugaruka kugira ngo Maroc isubirane umwanya  wayo mu muryango wayo. Icyo gihe rero cyageze.

Kuri icyo gikorwa cy’amateka cyo kugaruka, Maroc irateganya gutanga umusanzu wayo mu kurandura ibitanya ibihugu.”

Mu mpera z’ukwezi gushize Perezida Kagame w’u Rwanda yasuye umwami wa Maroc, bivugwa ko mu biganiro bagiranye harimo ko yamusabye ko Maroc ikwiye kugaruka mu muryango w’ubumwe bwa Africa.

Mu butumwa umwami wa Maroc yohereje yagarutse ku mpamvu zari zarabavanye mu muryango w’Ubumwe bwa Africa.

République Arabe Sahraouie yari yarakolonijwe na Espagne nyuma Maroc ikaza kuyifata nk’ubutaka bwayo yatangaje ubwigenge bwayo mu 1973. Habaho imirwano yayishyamiranyije na Maroc intambara ihagarara mu 1991 gusa n’ubu barebana ay’ingwe.

Mu butumwa bwe, Mohamed VI yagize ati “Kuvuka kw’ikiyitaga Leta byari bigoye cyane kubyakira ku baturage ba Maroc. Byari bibabaje cyane, yari coup d’etat ku mategeko y’umuryango mpuzamahanga, twahisemo ko Maroc idashyigikira gutatana kwa Africa dufata icyemezo kibabaje, cyo kuva mu muryango waduhuzaga.

Ubu rero, igihe kirageze ngo tuve mu bibazo no gufasha abashaka ko dutatana. Ku kibazo cya Sahara, twizeye neza ko ubumwe bwa Africa, mu bushishozi bwabwo, buzasubiza ibintu uko amategeko abiteganya hakosorwe amakosa y’icyo gihe cyose.”

Kwemererwa kugaruka kwa Maroc mu muryango w’ubumwa bwa Africa bigomba gukorwa mu matora y’abagize Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.

I Kigali kuri uyu wa mbere mu mirimo y’iyi nama isoza uyu munsi biteganyijwe ko hatorwa umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye usimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, ntabwo biramenyekana niba ari nabwo batora bemera cyangwa banga ubu busabe bwa Maroc.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo Perezida Kagame yasuraga umwami wa Maroc yahawe ikamba rya Order of Ouissam Alaouite mu ngoro y’umwami i Casablanca Photo/ Abdeljalil Bounhar
Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo Perezida Kagame yasuraga umwami wa Maroc yahawe ikamba rya Order of Ouissam Alaouite mu ngoro y’umwami i Casablanca Photo/ Abdeljalil Bounhar

 UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Bajagahe. Nibaze dufatanye

  • Mbere yo kugaruka muri African Union MAROC igomba kubanza kwemera ko “République Arabe Saharaoui Démocratique” izaba igihugu cyigenga Abayobozi ba Maroc bakareka kugifata nk’aho ari igice cya Maroc.

    Maroc niyo yikuye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe muri 1984 igihe Abayobozi banshi b’ibihugu bya Afurika bari bamaze kwemeza ko “République Arabe Saharaoui Démocratique” iba umunyamuryango wa African Union icyo gihe yitwaga “Organisation of African Unity/OAU”.

    Hari Referendum iteganyijwe kugira ngo abaturage ba “République Arabe Saharaoui Démocratique” bihitiremo bo ubwabo niba bifuza ko igihugu cyabo cyigenga cyangwa cyomekwa kuri Maroc. Ariko iyo Referendum ntiraba kubera ko Maroc yakomeje kuyibera intandamyi. Mbere rero ko Maroc igaruka muri African Union igomba kwemera kudakomeza kubangamira ko iyo Referendum yakorwa.

    • Nibagende ntitubakeneye.Nibabanze bemere icyatumye bavamo banabisabire imbabazi, AU ntabwo ari muri mwisoko winjiramo ukanasohokeramo igihe wishakiye.Muzarebe UK urwo bazayikanira nijya kuva muri EU.

  • Murakagaruka neza Maroc mwe!

    Umoja ni ngufu utegano ni udaifu!

    Vive Afrique!!!

  • European Union se yakomeje kubanga ko Marroc yari isigaye isuzugura abanyafrika igasaba kwinjira muri EU. Mwibuke n’igihe yanga gutegura igikombe cy’afrika ngo abaturuka munsi y’ubutayu bwa sahara batazatera abanya marocco ebola. Icyo gihe igikombe cy’afrika cyimuriwe muri gabon nyamara marooco ahubwo itegura muri icyo gihe igikombe cy’isi cyamamkipe ya clubs yoherejwe na buri mugabane.
    Abanyafrika twibagirwa vuba agasuzuguro n’umwirato abantu bo muri north africa cg europe badushyiraho.

    • Tera ibyuvuga nukuri icyogihe berekanye agasuzuguro gakabije.

Comments are closed.

en_USEnglish