Digiqole ad

Umuyobozi wa Transparency ku Isi wari mu Rwanda yanenze ruswa iri muri Sport

 Umuyobozi wa Transparency ku Isi wari mu Rwanda yanenze ruswa iri muri Sport

Mme Elena A. Ponfilava Umuyobozi wungirije wa Transparency International ku Isi yasuye u Rwanda yaraye yerekeje i Kampala

*Yasuye inzego zifite zishinzwe kurwanya ruswa nk’Urwego rw’Umuvunyi na Police,
*Ibyo yabonye ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi ngo ni igisobanuro cy’ibigomba gukorwa *Yanenze inzego z’ubuyobozi muri Sport kudatangaza amakuru arimo n’ibitagenda neza.

Mu ruzinduko ari kugirira mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Umuyobozi mukuru wungirije wa Transparency International ku rwego rw’Isi, Elena A. Ponfilava wari mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare, yavuze ko imiyoborere ya Sport idakorera mu mucyo bigatuma muri uru rwego hakomeza gutangwa ruswa.

Mme Elena yemeza ko muri Sport harimo byinshi bikorerwa mu bwiru
Mme Elena yemeza ko muri Sport harimo byinshi bikorerwa mu bwiru

Mu minsi ishize humvikanye ruswa mu buyobozi bukuru bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA. Transparency International ifite mu nshingano kurwanya ruswa yashyize hanze icyegeranyo kigaraza ishusho ya ruswa muri Sport, aho 69% mu babajijwe bagaragaje ko batakarije icyizere uru rwego rwa FIFA.

Umuyobozi wungirije wa Transparency Mme Elena A. Ponfilava yaraye ashimiye inzego zo mu Rwanda zishinzwe kurwanya ruswa zirimo Transparency International Rwanda kugerageza gukora ibishoboka kugira ngo aharangwa ruswa hamenyekane.

Uyu muyobozi yagaragaje ko Sport ari urwego rufitiye akamaro abatuye Isi ariko ko hakomeje gutangwamo ruswa bigatuma imirimo iba igomba gukorwa muri uru rwego idindira ndetse n’ubukungu bw’Isi bukahazaharira.

Elena wanenze imiyoborere ya Sport muri rusange, yagize ati “Imiyoborere ya Sport ntabwo ikorera mu mucyo nk’uko tubyifuza, rimwe na rimwe ntituzi uko za federation zitoranywa, ntitumenya uko Minisitiri wa Sport ashyirwaho, ntitumenya uko hakorwa igenzura ku bigenerwa amakipe kugira ngo yitoze. Imiyoborere muri rusange iri mu bibazo.”

Elena wavugaga ko mu mukino w’amaguru (Football) ari ho ruswa ikomeje gutangwa, yavuze ko hakanewe uruhare rw’inzego zikora ubucukumbuzi kugira ngo amakuru ya ruswa muri uyu mukino amenyekane aboneraho kunenga ibihugu byo mu karere kudatanga amakuru muri Sport by’umwihariko u Rwanda.

Ingabire Mari Immaculee uyobora Transparency International-Rwanda yavuze ko ruswa muri Sport yo mu Rwanda na ho ishyamba atari ryeru.

Mu minsi ishize humvikanye ihagarikwa n’ifungwa ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FERWAFA ubu ukomeje gukurikiranwa mu nkiko akekwaho ruswa mu iyubakwa ry’imwe muri Hotel.

Ingabire wifashishije ingero z’ibyagiye bigaragaramo ibibazo muri Sport yo mu Rwanda, yavuze ko nubwo uyu munyamabanga atarahamwa n’ibyo akurikiranyweho, ariko ko bigaragaza ko muri Sport yo mu Rwanda naho harimo ruswa bityo nk’urwego rushinzwe kurwanya ruswa rukwiye kugira icyo rukora.

Agaragaza ahagiye havugwamo ruswa, Ingabire yagize ati “…stade ya Gahanga n’ubwo bongeye kubibyutsa ariko muzi igihe yavugiwe, ntitwigeze tumenya impamvu itubatswe, Stade ya Huye muzi ko naho havuzwemo ruswa.

…mwarabibonye amatara abura (muri Stade Huye ubwo hakinwaga umukino wa CHAN), amakuru twabonye ni uko bari baguze mazutu nke, ni amafaranga se yari yabuze? Oya, kuko nyuma yaho mazutu yaraguzwe kandi ayo mafaranga si umwenda bari bavuye gushaka muri banki.”

 

Elena ngo Ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi byamweretse igisobanuro cy’ibigomba gukorwa

Madamu Elena A. Ponfilava wanasuye inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Police, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu nyuma akaza no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yavuze ko yishimiye kugera ahashyinguwe inzirakarengane zishwe muri Jenoside kuka yahakuye isomo rikomeye.

Uyu muyobozi wahise ahindura imvugo ageze kuri iyi ngingo, yagize ati “…mu by’ukuri byahise bimpa ibisobanuro byose by’impamvu dukora ibyo dukora, tubikora kugira ngo twirinde ibikorwa biteye ubwoba nka biriya byabayeho kugira ngo bitazongera kubaho mu minsi izaza.”

Elene yavuze ko aya marorerwa yabaye mu Rwanda yatewe na politiki mbi n’ubuyobozi bubi kandi ubuyobozi nk’ubwo budatana na ruswa bityo ko kuyirwanya na byo ari ukwirinda icyatuma ubuyobozi bushora abaturage mu bibi.

Mme Elena A. Ponfilava Umuyobozi wungirije wa Transparency International ku Isi yasuye u Rwanda yaraye yerekeje i Kampala
Mme Elena A. Ponfilava Umuyobozi wungirije wa Transparency International ku Isi yasuye u Rwanda yaraye yerekeje i Kampala
Mme Elena umuyobozi wungirije wa Transparency International ku rwego rw'Isi yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Mme Elena umuyobozi wungirije wa Transparency International ku rwego rw’Isi yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aba bagore n’intwari pe.

  • Muri iyi nkuru habayeho kwitirany. Hafunzwe ES wa FERWAFA ntabwo ari PS wa MINISPOC. Mubikosore abasomyi batabifata uko bitari

  • Ntabwo ari muri sporo gusa ugomba gutanga akantu kugirango bagiricyo bagukorera.

  • ark wamugani ko ntarumva Immmacule avuga kuri Ruswa yo muri sport? kdi yo yigaragaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish