Umuyobozi wa JICA ku Isi yafunguye ikiraro gishya cya Rusumo
Ikiraro gishya kandi kigezweho cya 80m z’uburebure ndetse n’inyubako z’umupa umwe hagati ya Tanzania n’u Rwanda byubatswe ku nkunga y’Ubuyapani bikuzura mu mpera z’umwaka ushize, nibyo byafunguwe ku mugaragaro na Prof Akihiko Tanaka umuyobozi w’ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cy’Ubuyapani JICA mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.
Abayobozi ku mpande za Kagera District muri Tanzania n’Akarere ka Kirehe mu Rwanda bari baje kwakira aba bashyitsi muri uyu muhango.
Ahagana saa yine n’igice hagati na hagati kuu kiraro nibwo Pro Tanaka yakase akagozi nk’ikimenyetso cyo gufungura ku mugaragaro ibi bikorwa remezo byuzuye bitwaye miliyoni 28 z’Amadorari ya America.
Nyuma Prof Tanaka yatambagijwe ibyubatswe ku ruhande rwa Tanzania no mu Rwanda ahari amazu yubatswe y’abakozi ba One Stop Border Post izajya ituma ibicuruzwa bivuye muri Tanzania bisuzumirwa ku ruhande rumwe byagera ku ruhande rw’u Rwanda bigahita bikomeza bidahagaze, no ku rundi ruhande bikaba uko.
Gerard Muzungu umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aha ikaze aba bashyitsi yavuze ko ari aya ari amahirwe abatuye Kirehe babonye kuko abatuye hafi aha bahawe akazi mu kubaka kandi aya akaba ari amahirwe ku iterambere n’ubucuti hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Prof Tanaka Akihiko umuyobozi wa JICA afashe ijambo yavuze ko Ubuyapani bufite muri gahunda ubufatanye n’ibihugu bya Africa mu guteza imbere ibikorwa remezo hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.
Ati “ Uyu mushinga wa Rusumo One Stop Border Post ni urugero rwiza rw’iyi ntego yacu muri Africa.”
Prof Tanaka avuga ko igikorwa nk’iki kizafasha Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba kugera ku ntego zayo. Ndetse iki gikorwa remezo kikazongera umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Tanzania.
James Musoni Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda yashimiye Leta y’Ubuyapani ku bikorwa bateramo inkunga mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa kizorohereza ubucuruzi, ingendo z’abantu n’imibanire myiza na Tanzania.
Avuga kandi ko bikazagabanya igiciro cy’ingendo n’igihe abantu bamaraga ku mipaka ibiri kuko ubu ibintu n’abantu bizajya bigenzurirwa ku mupaka umwe.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe
4 Comments
Ibikorwa bya border ya Rusumo ntamuntu utabishima pee, ariko hakenewe CAMERA zireba impande zombi.
Nubwo umukoresha agomba kwizera ACCOUNTANT, ariko ntibibuza ko agomba kuriha na Auditor ngo amusuzumire ko imibare imeze neza.
Kurizo borders zombi rero ntihabura abo twita <>> bashobora kubaca muryahumye.
tuzakomeza gutsura umubano n’abayapani maze dukomeza kungukira mu nkunga badutera twubaka ibikorwaremezo nkibi birimo ikiraro cya rusumo
Umubano mwiza na amahanga uzatugeza kuri byinshi kabisa congratulatnz kubayapani kudufasha na Dr. Muligande Charles kubwubuvugiizi bwiza nka ambassador wacu mubuyapani.
Iki kiraro ni infrastructure ikomeye cyane ku buhahirane n’ubucuruzi muri rusange kandi ndatekereza ko bigiye kwiyongera hagati y’ u Rwanda na Tanzaniya kubera kiriya kiraro
Comments are closed.