Digiqole ad

Umuvunyi wa Malawi yaje gusura uwo mu Rwanda

Kimihurura – Umuvunyi wa Malawi Madame Dr Tujilane Chizumila ari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda aho yatangaje ko baje kureba icyo bakwigira ku rwego rw’Umuvnyi mu Rwanda, cyane cyane mu gukemura bibazo hagati y’abaturage ubwabo.

Umuvunyi wa Malawi Madame Dr Tujilane Chizumila/photo Umuseke.com

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Madame Chizumila yavuze ko n’ubwo imikorere y’inzego zombi ijya gusa, ariko asanze u Rwanda uburyo rushyira gahunda mu bikorwa bitandukanye n’iwabo.

Ati: “Twe ntidushyira abayobozi b’ibanze muri gahunda zacu, hano mu Rwanda urubyiruko ruhabwa umwanya munini wo gusobanurirwa ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwamagana ruswa, iwacu ntiturabigeraho cyane”.

Urwego rw’Umuvunyi muri Malawi yavuze ko ruhura n’ikibazo gikomeye cy’abayobozi batumva akamaro karwo aho barufata nk’umwanzi wabo. Ndetse ngo ibirego bireba uru rwego bakabishyira Inteko ishinga amategeko yabo.

Umuvunyi wa Malawi Madame Dr Chizumila wahoze ari umucamanza, azasura zimwe mu nzego nazo zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa no gukumira akarengane mu Rwanda, yitegereza uburyo uru Rwego mu Rwanda rugerageza no gukemura ibibazo hagati y’abaturage n’abandi.

Urwego rw’Umuvunyi rwa Malawi rwashinzwe mu 1996 naho urw’u Rwanda rwo rwashinzwe mu mwaka wa 2003.

Nzindukiyimana Augustin, Umuvunyi w’agateganyo wakiriye mugenzi we, muri iki kiganiro yasabye abaturage gutunga urutoki aho babona ruswa.

Nzindukiyimana yatangaje ko Umuvunyi wa Malawi yaje kwigira ku karusho k’u Rwanda ko kugerageza gukemura ibibazo birihagati n’abaturage hagati yabo, mu gihe Umuvunyi muri Malawi yita cyane cyane ku bibazo biri hagati y’abaturage na Leta.

Nzindukiyimana yavuze ko nubwo u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu kurwanya ruswa muri Africa, hakiri inzitizi n’inzira ndende mu kurandura ruswa n’akarengane mu Rwanda.

Zimwe mu nzitizi yavuze; harimo bamwe mu bayobozi ngo batita ku bibazo bagezwaho n’abaturage babo aho usanga umuturage amara imyaka itatu akurikirana ikibazo kimwe mu buyobozi.

Inzego zombi z’Umuvunyi mu Rwanda na Malawi zasanze zihuriye ku mbogamizi y’ubushobozi buke zigenerwa bwo gukurikirana bimwe mu byo rugomba n’ububasha budahagije, abaturage batazi uburenganzira bwabo n’abantu binangira mu kuzuza inshingano zabo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish