Digiqole ad

Umutoza w’ikipe ya Togo yeguye

Uwatozaga ikipe y’igihugu ya Togo Thierry Froger yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite nkuko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Togo.

Umufaransa Thierry Froger nyuma gato yo kwegura muri Togo, ikipe ya Nimes Olympique mu cyiciro cya kabiri mu bufaransa ikaba yahise imutangaza nk’umutoza mushya wayo, ibi bikaba byatunguye cyane ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Togo, ryatangaje ko niyo aza kubabwira ko yabonye akazi gashya batari kumubuza kugakora.

Froger yeguye muri Togo, mu mikino umunani aheruka gutoza iyi kipe nta n

umwe abashije gutsindamo. Mu mikino yo gushaka ticket y’igikombe cy’Africa cya 2012, Togo ikaba iri mu itsinda rya K aho ifite amanota 3 mu mikino itanu bamaze gukina.

 

Togo ikaba ifite undi mukino na Malawi i Blantyre mu mpera z’uku kwezi kwa gatatu.

Umuseke.com

 

en_USEnglish